Digiqole ad

Ukekwaho gutama inka yatawe muri yombi, abaturage biyemeje gushumbusha nyirayo

 Ukekwaho gutama inka yatawe muri yombi, abaturage biyemeje gushumbusha nyirayo

Mu mudugudu wa Murangara Akagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga Akarere ka Karongi haravugwa ubugome bukabije bwakorewe inka y’uwitwa Joseph Nyombayire n’umugore we Marie Mukantagara aho bayitemye mu ijosi n’amaguru mu rukerera rw’ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 19 Mata.

Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi
Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi

Ntakirutimana Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yabwiye Umuseke ko inzego z’umutekano zabashije guta muri yombi ukekwaho gutema iyi nka.

Kuri uyu wa 20 Mata abayobozi banyuranye barimo n’umuyobozi w’Akarere ka karongi bagiye aha habereye ubu bugome kuganira n’abaturage hagamijwe kwamagana ibyabaye no gushishikariza abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi.

Gutema iyi nka biravugwa ko ari ikimenyetso cy’ingengabitekerezo ya Jenoside no gutera ubwoba abarokotse muri aka gace. Gusa umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko ibi bizemezwa nyuma y’iperereza rya Police.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko abatuye uyu mudugudu ari bo ubwabo biyemeje gushumbusha uyu watemewe inka atari ubuyobozi bwabibategetse.

Umwaka ushize igihe nk’iki  abo muri uyu muryango bavuga ko nabwo indi nka yabo yatemwe gutya.

Iyi nka yatemwe ku mugoroba yatwitswe imbere y’abaturage nyuma y’inama n’abayobozi b’inzego zinyuranye.

Umuntu ukekwaho gutema iyi nka akaba yafashwe ashyikirizwa Police ya Mubuga mu gihe iperereza rigikomeje.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

74 Comments

  • ubu ni ubugome bukabije pe.

    • Iyi ni ingengas itavangiye, ni umwimerere wayo, imagine after 22years!!!!!, nizere ko iperereza ritagamije kumenya niba ari ingengas wenda ribe rigamije kumenya niba uwafashwe ariwe wabikoze, Gusa bintera ubwoba iyo numvise umuntu ufite bene uyu mutima, iki gihugu koko ubu cyirimo bene ubu bugome kazoza kacyo ni akahe? Ariko koko kubaho kw’inkoko si impuhwe z’agaca!!!! Muziko Interahamwe zikiri mu gihugu Kabisa turangaye zatwivugana da! Leta y’U Rwanda ntacyo itakoze pee ariko koko umuntu amarana inzika 22years yose, ubu koko amasomo n’ingaruka twavanye ku mateka mabi ntahagije? Imana igira neza yo yatumye uyu muturage adahura n’uyu mwicanyi yari kumumira bunguri, Ndababaye cyane!!!!!!!!!!!

      • Kuba abaturage bose bagiye kwishyura iyo mbyeyi yazize urw’agashinyaguro ndumva nta kibazo kirimo. 1)mutindi umuturanyi mubi asanzwe azwi kuki atatangiwe raporo mbere yo gukora bene aya mahano? Ubundi se koko ntibikwiye ko uyu muvandimwe ashumbushwa?

        • Uyu mutindi uzitema yazorora ate?

  • Birababaje pe

  • ICYAMPA LABO YA DNA IGATANGIRA GUKORA; HARI IGIHE ABAGOME NKABO BAZAVUMBURWA BATABYITEGUYE!!!

  • Abo baturage mutegeka kwishyura iyo nka ubwo murumva atari ukwishyura inka ya Nyangara? Ingengabitekerezo mubyukuri niki? Ibabaye byose ni n’Ingengas? Ahubwo nabona abayobozi n’abantamakuru aribo bayihembera.

    • @Kanayrwanda, ndabona nawe ahubwo uwagushungura neza atakuburamo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ikiranga abayifite habamo no kuyihakana no kwanga ko aho yabonetse havugwa.
      Ubwo ku bwawe urumva gutema iriya nka bisobanuye iki?

    • Ahubwo barabe neza abo bagiraga ibyo bapfa ibyo aribyo byose biranashoboka abe aribo bayishyura kuko hamwe na hamwe n’abacitse ku icumu bashohora guhemukirana ese mubagisi ba nabi ko habonekamo amoko yose? ikiricyo iyi nka igomba kwishurwa niyo yakwishyu n’abatuye akagari cg umurenge bose

      • Gute se uvuga ngo abatuye umurenge bose bagomba kwishyura, mu gihe nta rukiko rwabahamije icyaha bose uko bangana ? Birababaje kuba iyi nka yatemwe, ni akarengane kagombye gucika, ariko ntiwaca akarengane uteza imbere akandi karengane….icyaha ni gatozi, Police nikore ipererza imufate. Keretse hagaragajwe ko umurenge wose ariwo watemye iyo nka. Ibindi uzana aha bitari ibi ni sentiments wifitiye.

        • you are right sir @Siridiyo

          • Siridiyo uvuze neza!

        • Nonese kubwawe ubona ziriya nka zaratemwe nabaturutse ku mubumbe Mars? Nubwo ntazi aho uwo mutunzi yaratuye(hagati cg iruhande mu karere ke) si nkeka ko izo nka zatemwe nabaturutse mu kandi karere. Niyo mpamvu imikorere yuwo muyobozi ijyanye neza neza na gahunda yuko buri munyarwanda akwiye kurindira umuturanyi we umutekano. Nanone ariko abo icyaha kizahama usibye igihano ubwacyo,bakwiye kuzasubiza amafaranga atari munsi yayo abo baturage baterateranije,agahabwa akarere kakayakoresha mu gikorwa rusange cyo kubanisha abantu.

  • ORARARAAAAA!!!! MBEGA BIBI

  • Ndabona bazigisha bakaruha kuko umuntu utarumva kugeza ubu azumva ryari koko,ahubwo biriya ni nko kuvuga ngo nyir’inka yatambiwe ninka ye kuko urumva iyo amusanga niwe yari gutema!!ntago bizoroha pe

  • Ariko ngo hari n’ababikora ku bwende bagamije guteza umutekano mucye kimwe n’urwicyekwe mu baturage b’inzirakarengane kimwe ngo no gukomeretsa abacitse kw’icumu kugirango inkovu zidasibangana!

    Abantu nk’abo bagombye guhigirwa hasi kubura hejuru bagahanwa by’intangarugero.

  • kandi wasanga uwabikoze anywa amata!ubu se bitaniyehe no gutema umuntu n’ubu abonye rugari yakongera.

  • Umudugudu wose wasabwe amafaranga yo kugura indi inka!Icyaha ko ari gatozi kandi ko wumva uwabikoze yatawe muri yombi ibyo birasobanutse?

    • Uwo bafashe ni ukekwa ntabwo ari uwabihamijwe niko bivugwa mu nkuru.
      Naho guteranyiriza inka bose njye ndumva bikwiye kuko bibera abandi urugero

      • Reka reka,uwatemye inka numurozi,aliko kandi no kuryoza abantu bose ni urugomo,ngo abaturage bose bayiteranyilze,ibyo uwabishyigikira nawe ntabumuntu bwaba bumurangwaho. Amategeko ateganya ibyo nayahe?umuturage arenganijwe,ubuyobozi buhita burenganya bose?iperereza nilikorwe uwakosheje ahanwe namategeko.

  • Ariko kuki hari abantu bashaka kudusubiza mu bihe bidahesha ikuzo u Rwanda koko!!

  • Mudandi ibi wanditse waba ubifitiye urugero nibura rumwe rw’aho byabaye? Umuntu yakwitemera inka nk’iyi? Ufite inyungu kugirango inkovu zidakira ni nka nde uvuga ? Usibye uwabikoze na mbere, simbona undi wakora ubu bunyamaswa.
    Ni nka wa mugani ngo bazirunge zange zibe isogo? Birababaje cyane.

    • Henshi cyane! abana mu mashuri bandikaga ama taragite asesereza abacitse kw’icumu basesengura bagasanga ahubwo bamwe muribo aribo bayanditse bigapfukiranwa bakabika! abagiye bafatwa batera amabuye kunzu za bagenzi babo bacitse kw’icumu;….! Ndi umunyarwanda di nubwo hari abicecekera ugira ngo habaye ubwisanzure mu kuvuga benshi ntibatamazwa?!

  • Ndumiwe. Uwatemye inka yabonetse none ngo umudugudu wose ugomba guteranya 500.000 FRW yo kugura indinka. Ubwo se birasobanutse? Ndabona harimo iterabwoba n’igitugu.Iyo nka niba nta assurance igira, véterinaire n’atabare arebe ko yavamo inyama zikagurishwa abaturage, nyirubwite akazategereza ibizava mu bucamanza

    • Uziko ni igihe basahuraga inka z’Abatutsi ntawagiraga agatekerezo ko kuvuga ngo azorora reka da baririraga gusa!!!!Mwaratsinzwe shaa biriya ni ibitabapfu.Imivumo y’imfubyi n’abapfakazi, Ibibondo, abakecuru n’abasaza ibariho yonyine izabakurikirana ingoma gihumbiii
      Mutuze turubanemo kandi mu MAHORO.Dufite Intore nako Impano Imana yaduhaye H.E utarangaje imbere mu byiza gusa, mwituvangira rero.

      • Kamali: Reba ibintu abantu( kandi batoya) bandika hano, maze umbwire ko batagendana imipanga imbere y’amasengeri! Bamwe rwose bari hafi yo kuvuga ko abatutsi bisenyeye, bakirira inka ndetse bakaniyica! Nta somo babonye ngo bamenye ko icyo bene wabo basaruye mu bugome abandi bantu bose bo ku isi bataragira ari ikimwaro, isoni, kwububa, kwamburwa ubutegetsi bari bihariye, guhunga batari bazi uko bisa, no kuba barahemutse kugeza aho inyamaswa zibarusha impuhwe. Ngibyo ibyo basaruye. Kuri bene Gahini rero: nimwumve ko bishoboka ko mwabaho mutishe abantu! Nimwumve kandi ko kubaho ntawe ukibibasaba! Nimwumve ko ubu noneho abatutsi bafite agaciro nk’abandi bantu kandi ko kuba bariho ubu atari uko mwabagiriye ” impuhwe ” ntimubice kuko n’abahari ni abo mwateshejwe cyangwa abari aho mutabashaga kugera. Ntawe ubasabye ngo mumukunde kandi kuko nta rukundo mwigeze. Ariko uzashaka kwica abantu ingaruka zizamugeraho rwose kandi byihuse. Hanyuma udashaka kubona abatutsi n’abatutsikazi mu Rwanda aziyahure kuko ntaho bateze kujya.

        • Uvuze ukuri Kalisa we,ahubwo bamuhe inka ebyiri nibura.Naho izi nkoramaraso zizayahekenya ashirire munda.baraka puuuuuu

    • Kalisa we, erega nikuriya bigomba kumera (abatuye Umudugudu bose bagomba kugira uruhare mukwishyura iriya Nka. kuko ibyo aribyo byose abakoze buriya bugome si abaturutse ahandi kure.ahubwo ni abaturanyi bahafi. rero bose bagomba kuyishyura kandi bika bera isomo n’abandi.
      Gusa birababaje kubona abantu bagifite ubugome bungana gutya.

  • Nk’uhakana ko iyo Atari ingengabiteketezo ya jenoside we arumva itaramusagutse no mu magufa? Imana ikwiye kudukiza bene nk’aba rwose!!

  • Police izahane yihanukiriye umuntu ukora ibyo.Byari gusa neza iyo abaturage babyikuramo gushumbusha uwo muturanyi. Kubibasaba ni amakosa.

  • Kalisa,kuba byakorwa numudugudu wose ningombwa kuko bizatuma buri wese aba ijisho rya mugenziwe mukurwanya iyo ngengabitekerezo ya genocide.

  • Abashinyaguzi!!!! Ariko Mana ! Nkaba bajye bahanishwka iki???

  • Ibi rwose birababaje kandi ni ibyo kwamagana, kuko biragaragaza ubunyamaswa buri mu bantu bamwe na bamwe, ariko kandi dushyize mu gaciro nta muntu uhanirwa ikosa cyangwa icyaha undi yakoze.

    • Kuki se ubyumva muri sens yuko ari ukubahana?! Kuki niba abantu bababajwe n’ibyabaye ku muturanyi wabo hakaza igitekerezo cyo gushyirahamwe bakamushumbusha indi,kuki wumva ko ari itegeko cg se ko ari uguhana abaturage bose!!? Njye mbona rwose yari akwiye guhabwa ebyiri ahubwo kandi muzabireba niko bizamera.ziriya nkoramaraso zizahekenya amenyo ziyamaremo,Gutema inka see murabona hari icyo byazabamarira koko?! hahhhhh ,ndabasetse kuko byarabayobeye.

    • simpamya ko abantu bazafasha gusubiza uwo muryango iyo nka ari uburyo bwo guhanwa bishyura, niba ariko bimeze byaba nta sens bifite, ariko icyo nibwira ni uko ari uburyo bwa community bwo kwereka uwo muntu utema inka ingegas ari iye wenyine ko ari a lost cause, no kwereka kandi uwo muryango ko bawuri inyuma. Ikindi bifasha abantu kuba solidaire mu kurwanya ikibi kuko nk’uwo wayitemye birashoboka cyane ko hari abantu basanzwe bamuziho ibyo bikorwa ariko bakumva socialement ntacyo bibabwiye kuko batekereza ko nta consequences na nke bibagiraho.

  • Ibi bi tu abanyarwanda badukanye byo gutemagura inka koko si ubugome bwihabya koko?
    Basi niyo ayiba akayigiriaha ariko ntanayice urubuzo gutya anahungabanya nyurayo numudugudu wose

    Gusa ndumva ntawakwemeza ku buryo budasubirwaho KO ari ingengabiteketezo nugukeka gusa hategerejwe icyo iperereza rizatamga kuko ririmo gukorwa.

    Mû mnsi ishize umukecuru warokotse génocide aherutse kwicwa nabi nyamara mubatawe muri yombi harimo numuhungu yibyariye. Ndunva rero tutaofa kwemeza bufaaubirwaho icyabiteye uwayitemye kitarashyirwa hanze ninzego zibishinzwe. Aribyo umuntu yajya ahaguruka yahohotewe akavuga uwo akeka bagahita bamuhana bakabyenera nkihame nta perereza rikozwe ngo icyaha kimuhame.

    Kubyerekeye kwisyura inka nabatuye umudugudu Bose byaba ari uburyo bwo gufata mumugongo uyu bakoreye ibi ariko mumenyeko nuwo mugizi wa nabi yava No muwundi nudugudi akabikora kandi Nina byari mumasaha yijoro ntago abatuye mumudugudu byaba ngimbwa KO byanze bikunze babona uwabikoze cyane KO na nyiriyi nka atabibonye kdi byabereye iwe .

    Ariko biramutse byemejwe KO ariko bagomba kuyishyura Bose nonabyubahirize kandi buri rugo riyatange ntanumwe bakuyemo. Ese ubundi nta marondo aba muri uwo mudugudu?

    Gusa birabababaje PE!

  • Ariko ngo hari n’ababikora ku bwende bagamije guteza umutekano mucye kimwe n’urwicyekwe mu baturage b’inzirakarengane kimwe ngo no gukomeretsa abacitse kw’icumu kugirango inkovu zidasibangana!

    Abantu nk’abo bagombye guhigirwa hasi kubura hejuru bagahanwa by’intangarugero.

  • UMUNTU WESE UGIRA INGENGABITEKEREZO YA Jenoside wese aho ava akagera akwiye guhanwa byintangarugero kandi pe ibyo bigaragaza ko iyo abona nyirayo ariwe yari gutema, uwo muntu ubutabera bumuhane byintangarugero. abavuga ngo abaturage babashyizeho igitugu, siko bimeze ahubwo abaturage nibo ubwabo babisabye ko bagomba kuyigura bakayisubiza umuturanyi wabo kandi umuvandimwe wabo, abirirwa bavuga ibyo batazi bajye babanza babaze neza.

  • Aha Uwo Wafashwe Nahamwa Nicyaha Muzamukatire Urumukwiye Kuko Naba Ariwe Azaba Ari Umugome Mubi Mbega Inka Nziza Irasa Nkiyarifite Amata Menshi Jye Nukuntu Nkunda Amata Yinka Uwamunye Gereza Nka Muhana Ubundi Nuko Bitemewe Wakamukoreye Nkibyo Yakoze Akumva Saw Abo Byababaje Twihangane Kand Dusenge Kuko Ndumva Imyumvire Ikiri Hasi Dukomere Kand Duharanire Kwigira

    • nangwanawe rata uramagana iyinkozi yibibi gusa. sha wagirango nishitani yayitemye NGO inywe amaraso. erega abagenocideri barashygumbwa ngobongere ibyobakoze nuko intwari yacu Presida kagame yazifatishije inkoni yicyuma. ariko akaba umubyeyi ushyira mugaciro akababarira nkimana . bahabwa imbabazi bati ntazo dukeneye. bitasa nkaho arukubakora mukabuno NGO batazongera. bajye bahanwa nimana yanye Adamu na Eva ibwo bacumuraga ingaruka zigera no kubabakomokaho. Inkoni idahana nimbi

  • Abaturage bo muri uwo mudugudu barazira iki? ayo mafaranga barayabacira iki kandi ataribo bayitemye?? aha harimo akarengane.

  • Uyu muntu n,umugome, iki ndumva arikerekana ko ntikintu kibi atakora,

  • birababaje cyane!!!!!!! I yin it a Karen game y’nka iyaba yavugaga ikerekana iyinkoramaraso. uwabikoze keretse bamubabye kugiti cg nawe bakamutema hasi yikibunocye ahagana kukibero was nkuko yatemye inonka. ndabibonye ubu amarira yanyishe nagahinda. inyamanswa muntu otagira impuhwe yitungo ritavuga!!!! iyonka yamutwayiki? ahubwo Niko yabuze nyirayo niwe abayishe. afatwe uwabikoze bamukanire urumukwiye byibuze afungwe Burundu!!!!!! ntakwiye kuba muri society nyarwanda. ubwo CE abamukomokaho nabo sibyo abatoza. nzabambarirwa.. ihangane nukuri wamuntu batemaguriye inka. nahubundi abaturage nibafatanye kumufasha adaheranwa nagahinda.

  • Iki ni igikorwa kigayitse cyane rwose buri wese akwiye kwamagana. Mureke ubutabera bukore akazi, gusa sinumva impamvu ikibazo nk’iki kiba ku nkuru hakiyongeraho ko inka ari iy’uwarokotse Genocide? Nibaza ko uwarokotse ari umunyarwanda nk’abandi; ikindi nibaza ko bishobora guhindura isura y’uyu muturage mu baturanyi. Nimusumbanya abantu kunyungu zanyu, muzatuma bangana. ( Umwana barera bajeyi yigira intakoreka akisanga abandi batifuza gukina nawe) @kamali we nizere ko ijosi ritazakubyarira umwingo!

    • Reba nkawe uko uvuga NGO kuki bavuga ko arinka y’umucikacumu, none Niki? uwatemye iyonka mumutwe we harimo iki kubijyanye nuwo mucika cumu? nkwigishe. Ibitekerezo ( ingengabitekerezo) + igikorwa + behavior + umuco + kamere. uwakoze genoside rero birashoboka cyane ko yabatwa nakamere yingengabitekerezo mugihe yanze kuva kwizima ryubwiyunge yabo yahemukiwe ahembera urwango muriwe arinayo mpanvu uwayitemye azineza nyirayo ko arumucikacumu adakwiye kubaho amezeneza .yabanje gutema inka ikizakurikiraho uzunva yishe nyirayo. Abantu nkamwe nimwihane Mugane inzira yurukundo mureke ubugome kuko harigihe Imana izabarakarira ikanajugunya munkongi yumuriro utazima mushirira kutazongera kwibukwa ukundi. iyo ushyigikiye umwicanyi nawe uba wabikora ubonye akanya. Imana ibagenderere.

    • Reka nkubwire Umututsi wese aho ava akagera yacitse ku Icumu , rero niba ubangamiwe no kumva ijambo ‘uwacitse ku Icumu’ ,reka tuvuge ko ari inka y’Umututsi,maze ikibyimbye kimeneke.
      Mwahize Abatutsi murabica ngo mubamare ku isi,ariko Imana yabo mwibeshyaga ngo yarabatanze,Ibereka ko Yabaremye Ibakunze ,maze barabatsinda ndetse bo baberekako bafite Ubumuntu ndetse ko bazi Imana barabababarira,nkaho mwakwihannye ahubwo ngo ntimushaka kumva bavuga ”Uwacitse ku Icumu” Reka batete ,bahozwe ,bahumurizwe; kuko mwabahungabanyije bihagije!

      • Karasira ni wowe mbwira

      • @Kamali we mbese ubaye nka y’a ndirimbo ngo nkuko ibihe bihora bisumburana iteka!! Dore nuko bitangira .Mûri 59 abahutu badutse mubatutsi barica barasahura barabatwukira abandi bahungira ishyanga ngo babahora KO babakandamije nandi mabi yose babashinjaga.

        Kuva ubwo umututsi aba igicibwa ahezwa presque hose abahutu yimwa agaciro kugezaho bamwe buhinduje ubwoko bigira abahutu nubwo akenshi butabahiraga . Abahutu nabo bishyirahejuru bakumva ari produit de qualite supérieur kuba tutsi . BamE ndetse bakumva KO ikiza arukubatsemba bitugeza kuri genocide ningaruka zayo kugeza ubu . Nyamara ariko nabo bahutu babonyeko ntabapfira gushira.

        Nawe uti Ubu nigihe cyacu ugiye gutekereza nkabo bahutu nyuma ya 59 yewe uwavumye u Rwanda yararuhamuje. Ibyo se ni gahunda y’a L’ETA râ? Ko tutarabyumvana abayobozi bacu wabikuyehe ?

        Ndabizi kandi ndabyumva urababaye kubera amateka mabi ariko iyo myumvire werekanye iraciriritse cyane.

        Ahubwo ntutugwe mumutego w’uyu mugizi wa nabi kuko nawe yabikoze muri iki gihe bitamutunguye yabikoze yabigambiriye kugirango adushyushye imitwe kdi ndabona yabigezeho

        Duhora dukangurirwa kwizera ubutabera nizindi nzego za leta zikora iperereza nitohoza ku byaha numba rero ntakimwe twakabaye twemeza dushikamye mûgihe batarabutangaza

        Uwo mugizi sa nabi ashobora kuba yabitewe ningengabitekerezo PE burashoboka nkuko yaba ari nundi wese witwikuriye igihe turimo ngo ayobye uburari bityo abakora iperereza bibande kunzira imwe gusa bashakisha kandi barigushakira hose.

        Ujye ugira analyse nzima rimwe na rimwe kandi ugerageze kureba Kure. Ubu usubije amaso unyuma wasanga nta mucikacumu wishwe urwagashinyaguro kandi atishwe nufite ingengabitekerezo ya génocide yabatutsi? Ntanumwe uzi. Abayifite bo barahari batajya bakura isomo ku mateka ariko nawe nkurukije ibyo uvuze ntago ujya wigira ku mateka .

        Abo baturage niba bashaka kwishyura iyo akaba aribo biturutdseho nta ntugunda buri wese mû bushobozi bwe biri amahire kandi bagize neza

  • Ndabyumva rwose kuba uyu nyiri gutemerwa inka nziza nk’iriya agomba kurenganurwa. Njyewe ndumva ahubwo ubuyobozi ari bwo bwagombye gushumbusha uyu muturage wabwo, ubundi hagakorwa iperereza uwatemye iriya nka akazahanwa by’intanga rugero. Ni kuki mvuga ko ubuyobozi ari bwo bugomba kuriha iriya nka? Ni uko bayobora nabi kugeza igihe mu kagari kabo habamo abantu bafite ubugome nka buriya. Ese abo baturange bose bafite amikoro amwe? Buri muntu azatanga angahe? Hakurikijwe iki? Ibi byaba bishatse kuvuga ko abatuye uriya mudugudu bose bakekwaho ingengas rero! Ni nka byabindi bya Herodi rero ngo nihicwe abana bose b’abahungu ari umwana umwe gusa yashakaga kwica! Abo tubyumva kimwe nimunyunganire. Murakoze.

  • Abaturage batazishyura iyinka bazaba bafite ingengabitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi, bazahanwe bihanukiriwe.

  • Uwo muhanya nafungwe acirwe urumukwiwe niba ariwe wayitemwe ngo ukubise imbwa aba ashaka shebuja, gusa nifitiye utubazo: uwo muhanya azashinjwa nicyaha kingengabitekerezo ya genocide kubera ko yatemye inka yuwarokotse? Uwarokotse atemye inka yutararokotse byo kiba ikihe cyaha? Umurenge wose ngo WATEGETSWE gukusanya amafaranga kugirango yongere agurirwe indi none benshi ngo ni byiza nabandi bazumviraho! Umuyobozi wumurenge cg akagari cg umupolisi cg UNDI wese ntiyakagombye kukora ibintu uko abyumbya si non uko ITEGEKO ribivuga niyo mpamvu amategeko abaho si non why? nge nkumuturage ndumva nta mpamvu nimwe mfite yo gutanga ayo mafaranga nkitegeko. Bibaye ubusabe nshobora gufasha ariko ndumva uwo muyobozi yatandukiriye. Ibya ndi umunyarwanda biracyarimo akavuyo.

  • Birandenze arikose gutema inka koko murabeshya muzabazwa byinshi kandi nibizababuza kubimbwa.

  • Mwiriwe. Iyo usomye comments ziri hano bigutera ibibazo byinshi. Uwatemye inka ni umugenocideri, nyirinka niwarokotse genocide umurenge ugomba gukusanya amafaranga akagurirwa indi nka etc. Muri make ugize icyo avuga kitamagana uwatemye inka ku ruhare rwange nawe bakamutemye amaguru akumva uko biryana, uwo ubwo ngo ni interahamwe, nge sindiyo imana ishimwe, gusa twikosore, turebe neza mu mitima yacu, ukiyumvamo buhutu cg ubututsi amenye ahora ukuri kuri, dufunguke mumutwe ibyamoko tubireke, uwarokotse ashime Rugira, uwishe anyongwe. …murakoze

  • Ubutabera bukore akazi kabwo uwabikoze ahanwe ark ntibikwiye ko abaturage bategekwa kwishyura keretse bagaragaje ubufatanyacyaha nahubundi mu Rda icyaha ni gatozi ntakurenganura umuntu urenganya abandi,Cyakora bagize umutima wubutwari bakamuremera nka mugenzi wabo wagize ikibazo ni byiza!

  • Ntitaye kungengas, uwatemye iyinka uwariwese afite ubugome bukabije. Yewe niyo waba wiciwe umuntu ntiwakwihorera kunka bene aka kageni.
    Naho kubwira abaturage bose NGO nibishyure inka, nukubahohotera. Kereka gusa bukozwe nkuburyo bwa volunteers, nagahato. Uwatemye iyinka aramunse atabonense ngo yishyuzwe, leta niyo igomba kwishura iriyanka, kuko uwayitemye numuturage wa leta kandi atanga imisoro muri leta. So leta niyo igomba kwishura ibyangijwe numuturage wayo, not abaturage bose bo mukagari.

  • ariko nubwo muvuga ngo hakozwe byinshi mukongera kubanisha abanyarwanda njye ndabona ari agatonyanga mu nyanja .. koko inka itazi ubwenge koko ikaba victime?? ubu si ubugome gusa ahubwo ni ubunyamusozi buvanze nubugoryi. ariko rero ntakosa rihanishwa irindi. ubuse abaturage barishyura …… reka uzatinda kwishyura nawe bazamushinje genocide ideology…., reta se yamushumbushije bakareka kukosoza ikosa irindi. gusa njye nkumuntu utajya ugira aho mbogamira icyi gikorwa cyiragaraza ubutindi ,ubugome cyikanagaragaza kandi ko imibare komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge itanga ishobora kuba idahuye n’ukuri guhari. gusa imana yo mwijulu izahane uyu mugome.

  • Ariko se ko naherutse bishopu Rucyahana avugako twiyunze 90%, iyo ntindigasani y’ingengabitekerezo ya genocide iva he? Aho ababyeyi b’abahutu n’abatutsi sibo bagenda bayicengeza mu bana babo? Ese amashyirahamwe amwe namwe duhuriramo yo ntiyaba abifitemo uruhare? Dukwiye kwisuzuma twese abanyarwanda cyane cyane abahutu n’abatutsi tukareba niba inyigisho dutanga zituzuyemo ibitanya abanyarwanda, gusuzuma niba imitima yacu itarokamwe n’amacakubiri kuko nubwo hari abashaka kubona ingenga mu bwoko runaka njye mbona yarokamye amoko yose kuburyo ntawakwibeshye ngo yibwireko iri mu bantu runaka bariya bandi ntibabemo. Dukomeze gufashanya kurwanya ingengabitekerezo ntindi yo kurimbura abo tudahuje ubwoko, idini, imyumvire n’ibindi.

  • Mwitonde ibintu birakomeye , iriya Ntago iri ingengasi , ahubwo ni genocide yyzuye . Uriya muntu wa remue iriya Nka , afite ubu gome n umujinya nd nga kamere

  • yoooo!!!!nezaneza ninka cyagihe ndebera nyirayo ishusho yahise abona imbereye kbs mhhh sha ntacyo mvuze reka ninumire nzaba bwirwa ahotugana ngaho nimwigishera?

  • Abayobozi mu haguruke , mu hagarare , mwigishe , biribonekeza ko : abaturage bafitanye u rwangano rukabije . mwirinde ubusumbane no gutonesha bamwe mu baturage . Mureke n abaturage ba hinge ibyo bihitiyemo , bi ba Mara inzara . Aba turage bariyanze , birwa biyahura cyangwa baki cana ba pfuye ubusa . Barakennye cyanee , barashonje , barihebye ku buryo gupfa Nta bwoba bibateye .

  • Birababaje cyane Uwo muntu akwiliye guhanwa by,intanga rugero. Niba hari umuturage warebereye icyo gikorwa cyubugome gikorwa ntagir,uruhare rwokumutesha cyagwa rwo kumurega.uwo muntu cyagwa abo bantu.bakwiliye kubihanirwa.URUHARE rwa Baturanyi bakwiriye gushumbush,umuturanyi wabo ariko bitari agahato.N B Mubihano bizatagwa harimo no kulih,iyo Nka kubabigizemo uruhare bose.( UBUTABERA NINGENZI MUKUBAK,IGIHUGU )

  • Harimo abo mbona batekereza nk ‘uwayitemye erega!!! Bazirunge zanjye zibe isogo akayansiga migani,!!! Mwahawe inka ngo mutozwe kunywa amata nk’abandi ariko ubwanyu muhora mutekereza inyama!!! Muba mwumva mwazibaga !!! Muhumure ntibizongera kuko leta yacu ntitekereza nkuko iyo mwagarura yatekerezaga!!!

  • Bavandimwe, birababaje kubona, cyane mu bihe nkibi byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, hakiri abantu bagikora ibikorwa bigayitse nka biriya! Ni gute mwavuga ngo, gusaba abaturage b’Umudugudu ngo bashumbushe uwakorewe buriya bugome ngo ni ukubahohotera? Ibi bigaragaza ko abenshi muri mwe mutarumva akamaro k’Umudugudu! Umudugudu ni umuryango mugari w’abawutuye. Iyo mu muryango hari ugize ibyago, abandi baramutabara! Ntabwo rero ari ugutegeka (dictat) ni (devoir moral et civique).

    Ubwo se batamufashije, icyabuza kuvuga ko muri uwo Mudugudu harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ni iki? Mwavuga mute ko umuntu nk’uriya ntawamubonye? None se inka itemwa ntiyatatse? Mwashakaga ko nyirayo asohoka wenyine ngo atabare ntawe ugize ati komera? Nawe yari kujyana n’iriya nka ye! Musigeho gutoneka imitima yashengutse, mushaka kwihisha inyuma ya ngirwa “uburenganzira bw’abazungu”. Ese uriya watemewe inka we ntaburenganzira agira? Kandi si ubwambere ni ubwa kabiri! Ni iterabwoba bamukoraho (terrorisme), ahubwo ubuyobozi nibutareba neza,we n’umuryango we nibo batahiwe! Banyarwanda mwatuje tugaturana mu mahoro? Imana ibidufashemo.

  • arikomurwanda kontamoko ahari murayazana ngobigendegute esemuruwomudugudu nuwabantubahuje ubwokogusa ubwose murapfiki?uzikomwamenya kurwana iyamagambogusa murekereta irahari izabikemura

  • mbabajwe n’uko ntarumucamanza ngo bampe urubanza ry’uyu mugome wakoze ibi. gusa abanyarwanda baragoye kuyuborwa iyo ubona umuntu atema inka itamwoneye, batavuganye gusa ni nyiranyo yashaka ga gutema. ariko mana uzahindure imitekerereze y’abanyarwanda bamunzwe n’ubugome burusha ubwa satani.

  • Ukubise imbwa aba ashaka shebuja ,uriya watemye inka yashakaga nyirayo.afite ubugome ,ingengabitekerezo bamukurikiranire hafi abihanirwe pe!! ataza kwirara no mubantu agatemagura.

  • Iyi mbyeyi niyo imbabaje ipfuye nabi gutya kweli. nabo ababikora nabo sibo ahubwo ni ingendabitekerezo ibuzuye imitima. Ese iyo yica nyirayo ko mbona aribyo byari kuba ari sawa akaba arangije ikibazo noneho nawe ukareba ibimubaho! ngewe mbona rwose ari ibikwazo bijyana no kuba abantu bagifite ako kantu k’inzika kuko akazi batakarangije uko babyifuza muri Genocide perpetrated against tutsi in April 1994.

    Uyu muntu warokotse imihoro y’abo baswa yihangane. Gusa community cg sectuer murangara niba yariyemeje ku mufasha bakamushumbusha indi rwose nibabikore gusa ntibibe itegeko kuko ni biba itegeko wenda arahita agwiza abanzi.

    • hello,twamagane twese uwakoze ayomahano
      ariko ukoma urusyo akoma ningasire,twamagane
      uvugango abantu bose barihe iyonka
      ibyosibyo,uwishe inka arahari aboneke police nicyo ishinzwe not abantu bose
      icyaha nigatozi
      twamagane ubyitiranya ningenga bitekerezo ya genocide!!!
      ubugizi bwanabi bwariho nakera ,buriho,kdi buzahoraho kugera Yehova naza ubwami bwe
      plz ntitukitiranye ibintu kuko ntaho byatugeza

  • BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO!!!! akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko, niyo kawushize ntigatereka amata, niyo kayateretse ntanyobwa.. Ubu bugome bwakorewe iyi nka bunteye kwibaza byinshi!!! Imana itugenderere

  • Kugira ngotumenye neza ibyerekeranya n’ingengabitekerezo ya genocide, bajye batubwira niba uwo waketsweho gutema iyo nka ari umuhutu cg umututsi n’ubwo amoko atemewe mu rwanda. Naho kuvuga ngo ni ingengabitekerezo hanyuma bigahagarariraho sibyo. Uwo muntu ukekwa abaye nawe ari umucikacumu (umututsi) none ingengabitekerezo yahindura izina? Banyarwnda dukoreshe ukuri kuko twese turi abanyarwandaaho kuba abacikacumu kuko bizagera aho iryo jambo rifatwe nk’ubucuruzi bwa politike mu gihugu cyacu. Mugerageze guha agaciro genocide y’abatutsi n’abacikacumu bayo agaciro.

  • Sha nashatani ibi ntiyabikora pee birambabaje: ariko nanone tugaruke kuri za leta:Ngo nizo zigisha abaturage nabi nkubu bugome buhuriyehe ningengas? Cg ahubwo leta niyo irikwinjiza mubaturage ingengas?ahubwose ingengas Niki? Nonese nabatutsi bagira ingengas? Munsubize pe?

  • Yesu yesu yesu,nubona abahamagara yesu burikanya sibo bakinzwa,nabivugisha ingengas sibo Baba bariciwe,kuriya niko abagabo barya imbwa Zikishyura

  • Iyinkoramaraso ntaho iguhishe kandibakurikirane barasanga ari igrup nini babashyire ahobifuzagushyirabandi

  • Yewe imana idufashe turwanye kandi tugabanye ubugome nibyo bizatuma twiyubakira igihugu, naho uwo mugome we bamufate bamugenere igihano kimukwiriye.

Comments are closed.

en_USEnglish