Tags : Jenoside

Rwamagana: Barasaba ko urwibutso rwa Muhazi rwubakwa neza

Kuri uyu wa gatanu, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba byatangirijwe mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside ibonetse vuba. Uru rwibutso rwa Muhazi ubu rumaze gushyingurwamo imibiri y’abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagera ku 8 305 bazize Jenoside […]Irambuye

Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

Indirimbo yise ‘Turiho’,  Senderi yayikoranye n’urubyiruko 30 ruvuka mu murenge wa Nyarubuye, Kirehe buri wese ngo afite amasogonda 55 avuga incamake y’amateka ye aho muri Kiliziya ya Nyarubuye benshi biciwe, bake baharokokera. Senderi ati “Twayikoze kugira ngo dufashe abakiri bato n’abakuru kugira ngo bafatanye kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri rusange no […]Irambuye

Hari ibituma umuntu yibaza impamvu hari abakibaswe n’ingengabitekerezo- Hon Mukabalisa

*Hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, abagishyira imbere iturufu y’amoko n’amacakubiri, *Ntawe ukwiye kwemererwa gusenya aho kubaka Ubunyarwanda, *Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagize ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ mu muhezo. Mu gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi batandukanye b’Inteko, kuri uyu wa gatatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donalite yavuze ko […]Irambuye

Hakenewe ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside -Min Uwacu

Nyagatare – Mu gihe habura iminsi micye ngo igihugu kinjire mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda bose muri rusange ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gusoza  ibikorwa byo mu cyumweru cya ‘AERGGAERG […]Irambuye

Niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataratunga ibihumbi 200 urubanza ntirwashoboka

Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye

Kigabiro: Bakoze isuku ku rwibutso, baha ihene na mutuelle abarokotse

Rwamagana – Urubyiruko rw’abanyeshuri ruyobora abandi muri Kaminuza ya UNILAK amashami ya Rwamagana na Kigali kuri iki cyyumweru rwasuye urwibutso rwa Rutonde ruhakora isuku ariko runatanga ubufasha ku barokotse Jenoside batishoboye. Igikorwa aba ndetse n’ubuyobozi bwaho bashimye cyane. Iki ngo ni igikorwa kigamije kwitegura ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye kuba ku nshuro […]Irambuye

Amashusho yerekana Jenoside yakorewe muri Kiliziya ya Mugina yasubijwemo

Ruhango – Abakristu muri Paroisse ya Mugina ubwo binjiraga muri Kiliziya yabo ku cyumweru tariki 12 Gashyantare batunguwe no guhita babona amashusho y’ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside yari yaramanuwe yasubijwemo, ameze uko yari ameze mbere. Bamwe muri aba bakristu babwiye Umuseke ko bishimiye ko aya mashusho yasubijwemo kugira ngo uzajya muri iyi kiliziya wese ajye […]Irambuye

Mu 2018 UNESCO iziga uko inzibutso 4 zo mu Rwanda

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana yabwiye Umuseke ko muri Gashyantare 2018 aribwo itsinda ry’impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO)rizaterana rikiga k’ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside ku rutonde rw’ibigize Umurage w’Isi. Izi nzibutso ni urwa Gisozi, Murambi, Nyamata na Bisesero. Buri mwaka […]Irambuye

Ubushakashatsi ku mateka nyayo y’u Rwanda bwafasha kurwanya ipfobya n’ihakana

Ku munsi mpuzamahanga w’amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku Isi hose, kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwinga mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga (Tumba College of Technology) rwasabwe gukora ubushakashatsi ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibyabaye. Uyu munsi wizihizwa ku Isi yose haganirwa ku ngaruka za Jenoside n’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo […]Irambuye

Prof. Rugege yagaye amahanga yirengagije amasezerano y’i Geneva ntatabare mu

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yabwiye abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku masezerano y’i Geneva ajyanye no kurengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ko bibabaje kuba ibihugu byayasinye byaranze nkana gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kandi ari byo amasezerano yabasabaga. Iki kiganiro  cyari kitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo nk’u Buholandi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi  ya Kongo n’u […]Irambuye

en_USEnglish