Digiqole ad

Ubushakashatsi ku mateka nyayo y’u Rwanda bwafasha kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside – Sen Kazarwa

 Ubushakashatsi ku mateka nyayo y’u Rwanda bwafasha kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside – Sen Kazarwa

Ku munsi mpuzamahanga w’amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku Isi hose, kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwinga mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga (Tumba College of Technology) rwasabwe gukora ubushakashatsi ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibyabaye.

Hon Sen. Kazarwa Gertrude asaba urubyiruko gukora ubushakashatsi ku mateka y'u Rwanda
Hon Sen. Kazarwa Gertrude asaba urubyiruko gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda

Uyu munsi wizihizwa ku Isi yose haganirwa ku ngaruka za Jenoside n’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo yayo nka kimwe mu bintu bihangayikishije u Rwanda by’umwihariko.

Hon.Sen Kazarwa Gertrude yabwiye abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology u Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside.

U Rwanda ngo rwarashyizeho ihame remezo rijyanye no gukumira ingengabitekerezo riri mu ngino ya 10 y‘Itegeko Nshinga kuko Jenoside ngo ni igikorwa cyo kwica no gutsemba ubwoko bumwe, u Rwanda rukaba rwarasanze rugomba gufata imgamba zo gukumira ingaruka za Jenoside.

Sen. Kazarwa yabwiye abanyeshuri ko muri iki gihe ipfobya n’ihakana rya Jenoside biri mu Banyarwanda cyane no mu mahanga bakaba bashaka kumva icyo urubyiruko rubitekerezaho nka Rwanda rw’ejo.

Yabasabye ko nk’urubyiruko rwiga ikoranabuhanga babyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ntibahere mu makaye, ahubwo bagomba kurikoresha banahangana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Turifuza ko ikoranabuhanga mwiga mwarikoresha muhangana n’abapfobya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko ahenshi hakigaragara ingengabitekerezo ni mu mahanga kandi dusanda kenshi bakoresha izo mbuga.”

Kazarwa yabwiye urubyiruko ko ingengabitekezero ikunze kugaragazwa binyuze mu bitabo bamwe bavuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, bityo ngo Sena y’u Rwanda yifuzamo abanyeshuri ubufasha bwo guhangana na bene abo bantu, bikanyura mu gukora ubushakashatsi nyabwo bwerekana amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yifuza Abanyarwanda babanye, bunze ubumwe igihugu ngo gitegerejeho urubyiruko ubufatanye bwo kubaka icyo gihugu.

Tumba College of Techenolgy isanzwe ifatanya n’abandi Banyarwanda kwitegura uyu munsi aho bagenda bakora ibiganiro mbwirwaruhame bifasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yabaye mu Rwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe mu banyeshuri batanze ibitekerezo
Umwe mu banyeshuri batanze ibitekerezo
Hon Sen Kazarwa na Nkuranga Jean Bosco Umuyobozi w'agateganyo wungirije ushinzwe amasomo n'amahugurwa
Hon Sen Kazarwa na Nkuranga Jean Bosco Umuyobozi w’agateganyo wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa
Bamwe mu banyeshuri ba Tumba College of Technology bari muri ibi biganiro
Bamwe mu banyeshuri ba Tumba College of Technology bari muri ibi biganiro

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Amateka nyayo y’u Rwanda se ntituyazi? Rwari paradizo mbere y’uko abakoloni baruzamo, baje batwigisha amacakubiri ya Hutu-Tutsi tutagiraga kuko byari ibyiciro by’imibereho gusa, mu rwego rwo kuducamo ibice, ingoma za Republika ziraza bazishyigikiye zitobanga igihugu zimika ubwicanyi bwanabyaye iriya jenoside yakorewe abatutsi, none RPF yaraducunguye ihagarika jenoside inasubiza ibintu byose mu buryo, tukaba turi mu iterambere ryihuse kandi rirambye. Ubundi bushakashatsi muzakora ntabwo hazavamo amateka atari ayangaya mbabwiye mu ncamake.

  • Abantu biga technology bakora ubushakashatsi ku mateka abize amateka bo bagakora iki?

  • Abize Technology bataburura kandi bagapima ibisigaratongo (fossilles archeologiques) naho abize ayo mateka bakababwira (bakababarira) uko ibya kera byagenze! Gusa se ahubwo bose muri bo hari uwagira icyo akora! Ashwi!!! Abanyarwanda turi abo kwisomera muriture, ubundi tukabara inkuru, dushyiramo n’ibinyoma, ibitarabayeho n’inzenya!!

  • Ninde se wabujije abantu gukora ubushakashatsi ku mateka nyayo? Ikibi ni ko bashaka kuyagoreka. Nka buriya Mme Senateri yibwira ko amateka ari kuvuga kuri Genocide gusa. Nahere cyera, kandi byigishwe mu mashuri. Abashakashatsi bakore ubushakashatsi babifitiye ubunararibonye atari kubwira abiga ikoranabuhanga ngo nibakore ubushakshatsi ku mateka.

  • Ikibazo nyamukuru dufite hano mu Rwanda ni uko amateka nyayo atavugwa uko ari. Usanga buri butegetsi buriho buyavuga bukanayandika hakurikijwe inyungu z’ubwo butegetsi.

    Iyo ubu bavuga amateka y’u Rwanda, ubona abenshi bashaka gusa kwerekana amahano abahutu bakoreye abatutsi muri 1994 ibindi byose bikibagirana. Ni nk’uko ku ngoma ebyiri z’abahutu zabanjirije iyi iriho, usanga baribandaga cyane mu kwerekana ububi bw’ingoma ya Cyami.

    mURI IKI GIHE abavuga amateka y’u Rwanda bose usanga batavuga inkomoko nyayo yateye ubushamirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ubwo bushamirane bukaba bwaratangiye kera ndetse bukagaragara neza muri 1959, umwaka witwa ko habaye icyo bita “Revolution Populaire”.

    Abantu ubu iyo bavuga amateka batinya kuvuga ko Revolution yo muri 1959 yatewe n’uko ingoma ya Cyami yari ihari yari yarakandamije abahutu. Ntabwo bavuga ko ingoma ya Cyami yari igizwe ahanini n’abatutsi bo mu bwoko bw’abanyiginya, ko abahutu bari barahejwe ku butegetsi bwa CYami.

    Abahutu bamwe bashoboye kujya mu ishuri, cyane cyane mu Iseminari, nibo bahagarutse muri uwo mwaka wa 1959, batangira gusaba ko nabo bashyirwa mu myanya ifatirwamo ibyemezo kugira ngo bashobore kuvuganira rubanda yari yarapfukamiwe.

    Ingoma ya Cyami yari ihari icyo gihe ntabwo yigeze iha agaciro ubusabe bw’abo ba “leaders” b’Abahutu, bityo bituma hatangira imidugararo yavuyemo imirwano yahanganishije impande ebyiri zigizwe n’amashyaka UNAR na PARMEHUTU, kandi icyo gihe UNAR yari yiganjemo abatutsi naho PARMEHUTU yiganjemo abahutu. Abaturage rubanda bashowe muri izo mvururu benshi batazi n’impamvu yabyo, bityo baba ibikoresho by’abanyapolitiki ku mpande zombi. Abazungu b’Ababiligi bakaba bari bashyigikiye uruhande rw’abaiyitaga Abahutu barimo kurwanira kurandura ingoma ya Cyami. Nibyo byateye abari mu butegetsi bwa Cyami guhunga igihugu, ndetse n’abandi batutsi batari bari mu butegetsi barahunga kubera ko batotezwaga n’Aabahutu. Ngiyo intandaro nyayo y’ikibazo abantu bita “amacakubiri” hagati y’amoko abiri yari yiganje mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish