Digiqole ad

Prof. Rugege yagaye amahanga yirengagije amasezerano y’i Geneva ntatabare mu Rwanda

 Prof. Rugege yagaye amahanga yirengagije amasezerano y’i Geneva ntatabare mu Rwanda

Prof Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yabwiye abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku masezerano y’i Geneva ajyanye no kurengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ko bibabaje kuba ibihugu byayasinye byaranze nkana gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kandi ari byo amasezerano yabasabaga.

Prof Sam Rugege Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Prof Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Iki kiganiro  cyari kitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo nk’u Buholandi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi  ya Kongo n’u Bubiligi, abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza, abahagarariye Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge, Croix Rouge y’u Rwanda n’abandi.

Abitabiriye ibiganiro bavuga ko muri iki gihe hariho ubugome bwinshi n’ibibazo bya Politiki bituma abasivili bahura n’akaga kandi amasezerano ya Geneva abarengera.

Ibibera muri Syria, Iraq, Sudani y’Epfo ngo byerekena ko muri iki gihe abasivili bahohoterwa kandi nta ruhande baba bahengamiyeho mu zihanganye.

Prof Sam Rugege yabwiye abari aho ko bibabaje kuba amahanga yaratereranye Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 kandi ngo amakuru y’uko ibyabaga byari Jenoside bari bayazi ntibagira icyo bakora.

Kuri we ngo biriya ni ibyerekana ko abantu bagomba kongera ingufu mu kurinda abasivile n’ingabo zakomerekeye ku rugamba.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko u Rwanda rwakuye isomo ku byarubayeho bityo birufasha gukomeza ingamba zo kurinda umutekano w’abarutuye.

Kuba ngo u Rwanda rwohereza ingabo zarwo n’abapolisi gucungira abanyamahanga umutekano, ni ukugira ngo rutange umusanzu waryo mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Geneva cyane ko ngo rwo ruzi neza ibibi byo kudatabara abasivili bugarijwe.

Sarah Swart ushinzwe ubujyanama muri ICRC mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba n’iyo mu Majyepfo, yavuze ko kuba hariho ibintu byinshi biteza intambara muri iki gihe kandi ikoranabuhanga mu gukora ibisasu rikaba ryarateye imbere, bituma uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.

Uyu muyobozi ukorera i Pretoria, muri Africa y’Epfo, yemera ko n’ubwo bimeze gutyo, umuryango ahagarariye uzakomeza gufasha abahohoterwa haba mu gihe cy’intambara nyirizina no mu gihe cyo gusana ibyo intambara yangije harimo n’abayimugariyemo.

Abitabiriye ikiganiro babwiwe amavu n’amavuko y’amasezerano mpuzamahanga ya Geneva babwirwa ko yasinywe nyuma y’uko umucuruzi witwa Henry Dunant asanze bidakwiriye ko abasirikare bafatiwe ku rugamba bicwa cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

Icyo gihe hari mu 1859 mu ntambara yari yahuje Austria/Autriche n’u Bufaransa. Uyu mugabo yatangiye kujya afasha aba bantu bagahabwa ibyangombwa byo kubaho no kwivuza.

Nyuma rero ngo amahanga yaje gusinya amasezerano yiswe ay’i Geneva yo kurengera abasivile cyangwa abasirikare bakomerekeye ku rugamba.

Kuri uyu wa Kane abanyeshuri biga amategeko muri za Kaminuza zatoranyijwe bazajya impaka z’amategeko ku ‘ngingo runaka y’ikirego bahimbye’, habeho uregwa, abamwunganira n’abamushinja.

Ibi ngo bibafasha kongera ubumenyi bwabo  buzabafasha igihe bazaba bari mu kazi nyirizina. Ubu buryo bwo guhimba ikirego bagamije kwiga uko cyaburanishwa babwita mu Cyongereza ‘Moot Court’.

 Frederique Maria De Man, Amabasaderi w'U Buholandi mu Rwanda yari muri ibi biganiro
Frederique Maria De Man, Amabasaderi w’U Buholandi mu Rwanda yari muri ibi biganiro
Igitabo gikubiyemo amasezerano y'i Geneva
Igitabo gikubiyemo amasezerano y’i Geneva

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugabo namusaba kujya muri za archives cyane cyane ziri muri UN maze akareba ibihugu byose ukobyari bihagaze ndetse nabari bahanganye icyo gihe.Yavanamo ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish