Digiqole ad

Hari ibituma umuntu yibaza impamvu hari abakibaswe n’ingengabitekerezo- Hon Mukabalisa

 Hari ibituma umuntu yibaza impamvu hari abakibaswe n’ingengabitekerezo- Hon Mukabalisa

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Mukabalisa Donatile

*Hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, abagishyira imbere iturufu y’amoko n’amacakubiri,
*Ntawe ukwiye kwemererwa gusenya aho kubaka Ubunyarwanda,
*Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagize ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ mu muhezo.

Mu gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi batandukanye b’Inteko, kuri uyu wa gatatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donalite yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kwibaza kuba hari abantu bacyimakaje amacakubiri n’iturufu y’amoko, abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakirangwa n’ibikorwa bya kinyamanswa bishingiye ku ngengabiterezo y’ivangura kandi hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu kubaka ubunyarwanda.

Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite Hon Donalite Mukabalisa afungura ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda

Ni ikiganiro cyahuje Abadepite mu cyuma cy’Inteko Nshingamategeko n’abandi bakozi batandukanye b’Inteko, ndetse no muri Sena habagamo ikindi nk’icyo kivuga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Bareberaga hamwe inzitizi zituma iyi gahunda itagera ku ntego yayo kuko ngo ubu hakigaragara abatarayicengerwa.

Hon. Mukabalisa Donatile ati: “Ni ngombwa ko twicara nk’abayobozi, nk’abahagarariye Abanyarwanda dufatanyije n’abakozi tumarana amasaha menshi mu kazi, tugasuzuma tukareba ikibura, tukarebera hamwe inzitizi zituma tutabasha kugera aho twifuza mu rugamba rwo kongera kubaka ubunyarwanda bwari bwarasenyutse, ubunyarwanda duhuriyeho.”

Icyi kiganiro cyahejwemo abanyamakuru, mu kugitangiza Perezidante w’Inteko Umutwe w’Abadepite yavuze ko barebera hamwe aho Abanyarwanda bageze, aho bavuye n’aho bagana kandi ngo banarebe ku cyabakomerekeje nibishoboka bomorane ibikomere.

Avuga ko kuba ubunyarwanda bwarapfuye bukongera gusubizwa ubuzima, hashyizwemo imbaraga nyinshi ndetse ko hari n’abemeye kuba ibitambo ngo nta we ukwiye kwemererwa kongera gusubiza inyuma intambwe imaze kugerwaho.

Ati: “Nta n’umwe dukwiye guha icyuho cyo kuduca intege zo gukomeza ibyiza twiyemeje, nta na kimwe cyadushobora dufatanyirije hamwe, n’intambwe yewe tumaze gutera nta n’umwe twakwemerera ko ayisubiza inyuma.”

Gusa ngo hari hake hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakimakaza iturufu y’amoko n’abagikora ibikorwa by’ubunyamanswa, aho yagarutse ku nka y’uwacitse ku icumu yatemwe ku wa mbere mu karere ka Kicukiro.

Yagize ati: “Bigaragara ko hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, ingero zirahari. Ubu hari abatangiye kubwirwa amagambo mabi abasubiza inyuma. Ingero zirahari ziteye agahinda no kwibaza byinshi, hari abakimitse ivangura bagishaka gukoresha iturufu y’amoko, hari abagitinyuka gukora ibikorwa by’ubunyamanswa ibyo tumaze iminsi twumva by’abacitse ku icumu bibasiwe. Ukibaza uti ‘kuki hari abakigisha abana babo amacakubiri, na bo ubwabo ntacyo babonyemo?’.”

Avuga ko ukurikije ibikigaragara bitera kwibaza ikikibura kuba hari abakimitse ivangura, abakigisha abana babo amacakubiri, n’abagikora ibikorwa bya kinyamanswa nk’ibyo byo gutema inka nta n’icyo yo yavuganye na bo.

Ngo ibi biganiro birabafasha kuzirikana ibyo bagezeho, aho bavuye n’intego yifuzwa kugerwaho yo kubaka ubunyarwanda Abanyarwanda bose bahuriyeho.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ingengabitekerezo ishingiye ku moko izava mu banyarwanda ari uko ibikorwa dukora byivugira kurusha amagambo tuvuga. Abayobozi bakwiye kwerekana mu bikorwa byabo bya buri munsi, mu mikorere yabo ya buri gihe, mu mibanire yabo na rubanada no hagati yabo bwite,mu myitwarire yabo yo mu buzima busanzwe, ko ntaho bahengamiye, ko ntawe baheeza, ko ntawe bavanguura, ko ntawe baneena, ko ntawe bapyinagaza, ko ntawe batoneesha,etc… Mu gihe ababona ibyo bikorwa bihari kandi byivugira byo ubwabyo, ntawe uzatinyuka kuzana ingengabitekerezo ishingiye ku ngirwa-bwoko.

    Nibakore ku buryo abantu bisanzura mu buzima bwabo no mu mibereho yabo batabangamiwe, nibakore ku buryo ushaka akazi wese agahabwa ari uko abikwiye atari uko ari uwo kwa Kanaka, nibakore ku buryo usaba buruse yo kujya kwiga mu mahanga wese ayihabw hashingiwe ku buhanga agaragaza, nibakore ku buryo usaba kujya mu gisirikare n’igipolisi abihabwa ari uko abikwiye kandi abishoboye hadashingiwe kuri nyirandakuzi, nibakore ku buryo usaba isoko rya Leta arihabwa hadashingiwe ko ari akanakiwacu, nibakore ku buryo ushaka service mu nzego za Leta wese ayihabwa kuko abikwiye atari uko akomoka aha n’aha, nibakore ku buryo imisoro itangwa muri RRA yishyuzwa kimwe, ku buryo bumwe, kandi ku bantu bose ireba ntawe isize ku ruhande, nibakore ku buryo nta muntu uheezwa ku mitungo y’iRwanda, ko ntawe uheezwa ku byiza by’u Rwanda, ko ntawe uheezwa mu Butegetsi bw’u Rwanda, ko ntawe uheezwa muri Politiki y’u Rwanda.

    • Ibyo urondoye byose ni byiza cyane ni igihugu cya Paradizo ariko uri kuvuga.

      Nihe ku isi uzi hari ibyo byose? mbese hateye gutyo uvuga?

      Ibyo urondoye byose mpamya ko ahubwo u Rwanda rugerageza. Aho unsekereje uti “nibakore ku buryo nta muntu uheezwa ku mitungo y’i Rwanda, ko ntawe uheezwa ku byiza by’u Rwanda”

      Ese ibyiza baguhejeho ni ibihe???? Hahahahah banze ko wivuriza Faisal? Banze ko ujya gusura Ingagi? Banze ko ujya koga mu Kivu? cyangwa banze ko winjira muri Convention? hahahha

      Imitungo y’u Rwanda bakwimye ufiteho uburenganzira ni iyihe? Umunani so yagusigiye Leta yarawukwambuye? Waguze isambu barayikunyaga? cg urashaka ko baguha ibirombe bya gasegereti ugacukura? Imitungo y’u Rwanda uvuga ushaka ko baguha ni iyihe?

      Mujye mureka gushyushya abantu imitwe bahungu mwe! Nimutuze mukore mwiteze imbere mureke utuntu tw’utugambo tw’amafuti ngo “babahe ku byiza by’u Rwanda, ngo babahe ku mitungo y’u Rwanda” murasekeje gusa!!!

      Vana amaboko mu mifuka ukore, ibyo bindi ni amagambo.

      Icyenewabo mu gutanga akazi…. n’ibindi wagiye urondoraaa ntaho bitaba ku isi ahubwo niba wari uziko mu Rwanda hagerageza gutanga fair environement kubyo wavuze.

      Ngo ko nta uhezwa muri Politiki y’u Rwanda????? Hihihihihihihihihihihi

      N’abavuye i Kanombe bagahita bitegera Moto baraje kandi baziyamamaza, Mbanda nawe ngo abaye ari ku kibuga cy’indege ariko araye ari buze!!!

      Cg urashaka abafite Politiki nk’iya Ingabire Victoire????? Niba ari abafite bene iyo ubamenyeshe cyane ko badakenewe mu Rwanda rwa none. Uti: 1990 si 2017, subutu

      • Anastase muvandimwe, nibyo koko ntaho wabona paradizo hano kwisi. Mubuzima,hali ibintu byangombwa,bitanga umusaruro mwiza : Amahoro kumitima y’abantu,ibyo amategeko akwemerera ukabibona,ukoze ibyaha akabihanirwa. Mubyukuli,igihe abantu bucya ukumva ngo yabuze,undi yagonzwe n’ikamyo , haliya bati rurakinga babili,umupfakazi cyangwa se impfubyi ntizifatwe kimwe,uvuze ibidahuje na kanaka akabizira,etc…..
        Ndakurahiye ntarumuli ruba ruboneka kubaturage. Ibyo rero biganisha mukwiheba,buli gihe utekereza uti nzamerante?

        • Muvandimwe Gacinya rero ibyo uvuga ntaho bitaniye n’ibya mugenzi wawe. Nawe reka ngusubize ntya;
          Amahoro k’umutima y’abantu ntatangwa na Leta, ibyo ubimenye kandi ubizirikane, amahoro ku mutima atangwa n’Imana nawe ubwawe.

          Kuvuga ngo ukoze ibyaha akabihanirwa niko bimeze nyine, ni inde se udahanwa abayobozi birirwa bafunga ntabo wumva. Niba hari umwe cg babiri bakoze ibyaha ntibahanwe bisobanuye ko ariko bimeze igihugu cyose, jya mureka gukabya.
          Ngo buracya ukumva umuntu yabuze cg yagonzwe n’ikamyo?????? Nonese ibyo nyine ahandi bitaba ni hehe kuri iyi si yacu? Niba bibaye no mu Rwanda nta wabishimye rwose biranababaje ariko kubikabirizaaaaaaa nkaho igihugu cyacitse imiboro boshye mu 1994 ni ugukabya bidafite ishingiro.

          Ngo rurakinga babiri??? Impfubyi zidafatwa kimwe???? Abababababababa gusebya gusaaaaa mwumva bizabageza kuki????

          Njya numva muvuga ngo Leta iratekinika, ese na Banki y’isi iratekinika??? cg u Rwanda rwayihaye ruswa ra??? Siyo yavuze ko u Rwanda rwakoze record ku isi yo kuvana abantu miliyoni munsi y’umurongo w’ubukene? Nonese niba gahunda za Leta ziri kuvana abo rukinga babiri mu bukene mwatuje zigakomeza tukareba ko yenda hari undi umwe muri abo babiri uva ku rugi?????????

          Ese uvuga ibidahuye na kanaka ni inde? ndabizi urashaka kuvuga uvuze ibitagenda yenda? ese aba bagabo ba Frank (Green Party) ba Robert Mugabe n’abandi simpora numva banenga Leta, nta nkuru njya nsoma aha k’umuseke zigaragaza intege nke cyane z’abayobozi???
          Ababizira ni ba nde uvuga???

          Muvandimwe rero niba warihebye cg uganayo ukaba wibaza uko uzamera nakugira inama yo kuva muri ayo, ugahagarara ugakora ukiteza imbere ukareka ibidafite umumaro kuri wowe.

          • Anastase we akazi wahawe k’ubuvugizi bwa Leta uragakora neza baguhe promotion ndumva na MINAFFET wayijega da. Ariko umenye ko ibyo urya bigatuma utabasha kureba imibabaro ya bene wanyu b’abanyarwanda, bikaguhumisha amaso menya ko bitazakemura ibyo bibazo ababanjije bavuze kandi kwanga kubibona byo ntibizakubuza kubona ingaruka zabyo ndetse na we zakugezeho.

      • Ingengabitekerezo nayo ni kimwe mu biranga ibihugu bitari paradizo.

      • Abantu mwese mutanga ibitekerezo hano ndabakunda, ni nacyo dukeneye gusangira ibitekerezo tudatukana! ariko mbibarize akantu gato gusa ntimumfate nabi aho nkosa munkosore! AERG nkurikije ubusobanuro bwayo sinumva ukuntu mu bigo by’amashuri birimo abana bejo bundi muri 2000 habamo AERG, uko mbibona biriya ni ivangura ry’urubyiruko rwose, ababishyigikira barabizi ko nta mwana muri bo uba waracitse ku icumu ahubwo ni abana umuntu avuze ko bahuriye ku bwoko ubu ataba abeshye! Nabonye kiriya kintu kiri mu bishyira abantu mu matsinda atandukanye kdi urubyiruko rwubu rwari rukwiye gushyirwa hamwe bakigishirizwa hamwe mu itorero ariko gushyira AERG mu mashuri arimo abana bavutse nyuma ya genocide mbibona nk’ibyakwangiza ubumwe bw’abanyarwanda

  • Kuki ivangura rishakirwa kuri bamwe kandi ryarokamye abenshi mu banyarwanda, mu moko yose? Jye mpora mbisubiramo, nta ngengabitekerezo ishobora kuba iya jenoside idashyigikiwe cyangwa ngo icengezwe na Leta. Kujya gushakira ingengabitekerezo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu bahinzi barya rimwe ku munsi, mu banyabukorikori barwanira isoko, ni uguta igihe dukwepa ikibazo. Abagira abaturage ibikoresho, ingwate n’ibitambo by’inyungu zabo, ni abanyapolitiki, ni bo boreka u Rwanda buri gihe, barangiza bakigira nyoni nyinshi. Ivangura rihamagara irindi, intambara ihamagara indi, ubwicanyi buhamagara ubundi. Tujye dutokora bagenzi bacu twabanje kwitokora natwe ubwacu.

  • INGENGASI ntabwo izavaho mu RWANDA igihe usanga abantu besnhi BACECETSE ,BARABAYE BA KARIKUMUTIMA….batinya kuvuga kubera ko babizira. MUREKE abantu bavuge ,bisanzure…..NAHO INGENGASI ahubwo ni KABUTINDI izakora ishyano.Mbiswa wa

    • Ubuse ko uriho uvuga ni inde ugufashe ku munwa? Ingengasi wasanga ari wowe uyifite y’ikigugu.
      Warikokereje uravugaaaaaaaaaaa none ngo mureke abantu bisanzure tena?

      • Ngo arimo avuga ,ngo ntawamufashe ku munywa? ay ayinyaaa! iyi ni MURANDASI shaaaa! hari n’igihe badatuma ibitekerezo bitambuka. Ngaho mbwira ko waramuka ubivugiye ku karubanda…….ABAGIZI BA NABI BAHITA BAKWICA

      • Nawe urabona ko yagombye kwiyoberanya kugirango atambutse igitekerezo cye. Ngaho mbwira ko biriya yabivugira kuri TVR ! Ntiyamenya ikimukubise !

  • abanyarwanda twige kunyurwa n’ibyo dufite kandi dukure amaboko mu mifuka hari hahunda nyinshi za leta zashyizweho zadufasha gutera imbere kandi mu byiciro byose.
    komeza utere imbere rwanda natwe abana barwo tukurinyuma

  • Ariko njyewe nsanga abanyapolitiki nkuyu mudamu hamwe na Ndayisaba bagombye kujya basoma nkibitekerezo biri muri kino kinyamakuru mbere yogutangaza ibyo bishakiye..sinzi uko abandi babibona ariko hano hatanzwe ibitekerezo bidasebanya, bidatukana kandi nasanze bimeze nkindorerwamo yibiri mu mutima wabanyarwanda ubu muri 1997.

  • munyemerere mbabwize ukuri ibibyose muzacunge neza akenshi bikunze kwitabwahao mugihe twibuka ? muyindiminsi biba bicecets nshatse kuvugako nge nzi byishi mbina muri societe kuko abantu bafite ingengabitekerezo abenshi ninabantu basobanutse ibi mbabwiye muzabigenzure murebe muzasanga arukuri uziko utanahakura umukobwa wabo kumuguha bati urumuhutu ,urumututsi bavandi ntimuzimwee muzarebe nabandi bayobozi ikikintu barakimitse kingengabitekerezo ntikizashira benedata hatabayemo gusenga no kureka kubyigisha abana Banyu aho mutuye mwihishe nibibi murabiba ibizagira ingaruka mbi itazashira mumiryango ibi leta irebere kure kuko abantu benshi baracyafite ingengabitekerezo

  • Nabivuze ku mugaragaro kandi ntacyo ntinya: MU RWANDA baracecetse cyane.Niyo mpamvu ingengasi itazavaho;ahubwo uko ubukene bugenda bukataza niko ingengasi nayo izagenda yiyongera

Comments are closed.

en_USEnglish