Tags : Jenoside

Muhanga: KCB yunamiye inzirakarengane zishyinguwe Nyarusange

Abakozi ba Banki  y’ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB)  bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe mu rwibutso ruherereye mu  Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Muri iki gikorwa Umuyobozi w’iyi Banki ishami rya Muhanga Bayiringire Louis yavuze ko  kwibuka bitagomba guharirwa  abarokotse gusa. Aba bakozi  ba Banki  y’ubucuruzi y’Abanyakenya bavuga ko batekereje  kunamira inzirakarengane  […]Irambuye

Abanyarwanda nibo bagomba kwiyubakira umuryango wabo basenyuye- Eng. Pascal Gatabazi

Kuri uyu wa gatanu tariki 2, Gicumbi, 2014, abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology) basuye urwibutso bwa Jenoside rwa Ntarama. Uru rwibutso rwasuwe rwahoze ari Kiliziya rwaguyemo Abatutsi basaga 5000  nk’uko byasobanuwe n’ubishinzwe niho  Eng Gatabazi yavugiye ariya magambo yo gushishikariza abanyarwanda guhua imbaraga bakubaka igihugu cyabo kuko n’ubundi […]Irambuye

Kwibuka kwacu twiyubaka ni ukwiyubakira ku muco wacu

Dr Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire nawe yahaye Abanyarwanda ubutumwa  muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka abacu  ku nshuro ya 20 asaba ko  umuco wacu waba inkingi ya mwamba mu kwibuka […]Irambuye

Ntarama: Urubyiruko rwacitse ku icumu rwiyemeje kubyaza umusaruro igishanga bahawe

Abana batuye mu mudugudu wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera bibumbiye ku ishyirahamwe ryiswe Ingenzi bashimiye Leta yabahaye igishanga cyo guhingamo ndetse n’umushinga Comfort My People Ministries wemeye kubaha inkunga ya Miliyoni icumi zo kwifashisha mu bikorwa byabo muri kiriya gishanga. Umuyobozi mukuru wa Comfort my People Ministries, Pastor Willy RUMENERA yabwiye Umuseke ko  imwe […]Irambuye

Rusororo: Imibiri 276 iherutse gukurwa mu cyobo yashyinguwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mata, Abatuye mu murenge wa Rusororo n’incuti zabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri 287 irimo 276 iherutse kubonwa mu cyobo kiri iruhande rw’ishuri. Bose hamwe bashyinguwe mu rwibutso ruri mu cyahoze ari urusengero rw’itorero Anglican ruherereye mu […]Irambuye

Umuhango wa tariki 07 Mata kuri stade Amahoro, imyiteguro ku

Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gukurikirana imyiteguro y’umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba tariki 7 Mata kuri stade Amahoro ku rwego rw’igihugu. Biragaragara ko uzaba ari umunsi ukomeye. Imyiteguro iri ku musozo. Stade Amahoro nyuma y’igihe kirenga ukwezi ifunze, yakorewe imirimo y’amasuku no guhindura uduce tumwe na tumwe twayo, nk’ibyicaro by’icyubahiro […]Irambuye

Ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge na Bishop Rucyahana

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kibonekera mu bikorwa ariko akavuga ko u Rwanda rutagomba kwirara kuko inzira ikire ndende. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke Bishop Rucyahana avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku rwego rushimishije ugereranyije aho u Rwanda rwavuye. Rucyahana avuga ko mu myaka […]Irambuye

en_USEnglish