Digiqole ad

Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

 Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

Senderi Hit na bamwe mu rubyiruko ruvuka i Nyarubuye bakoze indirimbo yo kwibuka

Indirimbo yise ‘Turiho’,  Senderi yayikoranye n’urubyiruko 30 ruvuka mu murenge wa Nyarubuye, Kirehe buri wese ngo afite amasogonda 55 avuga incamake y’amateka ye aho muri Kiliziya ya Nyarubuye benshi biciwe, bake baharokokera.

Senderi Hit na bamwe mu rubyiruko ruvuka i Nyarubuye bakoze indirimbo yo kwibuka

Senderi ati “Twayikoze kugira ngo dufashe abakiri bato n’abakuru kugira ngo bafatanye kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri rusange no muri Nyarubuye by’umwihariko.”

Buri wese uri mu ndirimbo aririmba ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarubuye ku Kiliziya.

Senderi avuga ko abo bakoranye mu ndirimbo baba i Kigali, bakaba bahurira mu muryango witwa Nyarubuye Family.

Ati “Tuganiriramo amateka ya Nyarubuye, tukungurana amakuru areba buri wese muri twe. Uwarwaye turamusura, tugahemba ababyaye, tugashyigikira abashyingiwe, tugatabarana mu byago.”

Senderi yaje gusanga bamwe mu bo babana muri Nyarubuye Family bifitemo impano zo kuririmba neza kandi nta mususu.

Ubundi ngo Senderi International Hit buri mwaka agomba gusohora indirimbo yo kwibuka kuko ngo ari inshingano ye kandi ngo ni igihango afitanye n’abazize Jenoside.

Ati: “Mu byo mba narinjije mu mwaka mba ngomba gukuramo icya cumi ngakora indirimbo yo kwibuka.”

Nyarubuye yahoze iri muri Komini Rusumo yategekwaga na Bourgmestre Sylvestre Gacumbitsi ubu akaba afungiye Arusha muri Tanzania aho yahamwe n’icyaha cya Jenoside agahanishwa gufungwa imyaka 23.

Abatutsi bahungaga bava mu Mutara, Kiramuruzi, Kayonza na Kabarondo bacaga muri Komini Rusumo bahungira Tanzania. Mu nzira bahuraga n’ibitero by’Interahamwe byavaga muri Komini Murambi yategekwaga na Jean Baptiste Gatete na we ufungiye Arusha baje gufasha Gacumbitsi kwica ababaga barokotse mu nzira baza.

Mu rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 60 y’abahavukaga n’abari baturutse muri Perefegitura ya Kibungo.

Senderi n’urubyiruko rugaragara muri iyo ndirimbo ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kubera ubufasha bwabahaye mu gukora amashusho y’indirimbo “Turiho”.

Iyi ndirimbo yakozwe babifashijwemo n’Akarere ka Kirehe

 

Kanda hano urebe iyo ndirimbo: 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NUKO KOMEZA UDUFATE MUMUGONGO

  • SENDERI nubwo bamusebya niwe muhanzi nr 1, ni umunyarwanda, kandi ibyakora biraboneka. Ureke babandi baririmbira mw´ijwi rya gatandatu ngo baziranye na ba produicer cg ma nyina bafite cash noneho nabo babaye abaraperi!!!!!Abacitse kw´icumu i nyarubuye mukomere.

Comments are closed.

en_USEnglish