Mu 2018 UNESCO iziga uko inzibutso 4 zo mu Rwanda zajya mu murage w’Isi
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana yabwiye Umuseke ko muri Gashyantare 2018 aribwo itsinda ry’impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO)rizaterana rikiga k’ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyira inzibutso enye za Jenoside ku rutonde rw’ibigize Umurage w’Isi. Izi nzibutso ni urwa Gisozi, Murambi, Nyamata na Bisesero.
Buri mwaka ku itariki nk’iyi (27 Mutarama) UNESCO yashyizeho Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, insanganyamatsiko ikaba ishishikariza abatuye Isi kwita ku nzibutso z’iriya Jenoside no kurwanya ipfobya n’ihakana riyikorerwa.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: “ Uburezi bugamije ejo hazaza heza: Akamaro k’inzu ndangamurage n’inzibutso mu kwigisha amateka ya Holocaust.”
Umuseke wabajije Dr Bizimana ibyo gusigasira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kuzishyira mu murage w’isi asubiza ko u Rwanda ruri kuzuza ibisabwa byose ngo dossier yarwo yuzure izemezwe muri Gashyantare 2018.
Dossier nk’iriya kugira ngo yemerwe iba ikubiyemo ibintu bitandukanye byerekana umwihariko w’ikintu runaka igihugu kiba gishaka ko gishyirwa mu murage w’Isi, iki bakakita ‘Ikimenyetso ntagereranywa’.
Kigomba kuba kigizwe n’ibintu bitandukanye byerekana umwihariko, akamaro ndetse n’ingamba n’impamvu zo kurinda icyo kintu kugira ngo kizagirire Isi yose akamaro ibihe byose.
Dr Bizimana avuga ko ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda hamwe n’izindi nzego bireba harimo na CNLG bari gukora ibiri mu nshingano zabo ngo mu nama izaba umwaka utaha dossier y’u Rwanda izemezwe .
UNESCO ngo iba ifite urutonde rurerure rw’ubusabe bw’ibihugu bitandukanye bityo igashyiraho ingengabihe inoze y’uko izasuzuma buri busabe, bigakorwa n’itsinda ry’abashakashatsi ryigenga.
Dr Bizimana yanenze abaherutse gusiga amazirantoki ku rwibutso rw’i Gishamvu mu karere ka Huye avuga ko ibyo bakoze ari ugutandukira ibiranga umunyarwanda muzima kuko ngo ubusanzwe nta muntu ushinyagurira uwapfuye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa UNESCO, Irina Bokova uyiyobora yagize ati: “Abahakana cyangwa bagapfobya Holocaust baba bashaka ko icyayiteye kigaruka. Uburezi nibwo ngabo rukumbi izahangana n’iri pfobya kandi UNESCO izakomeza kubifatana uburemere.”
Buri taliki 27, Mutarama amahanga yibuka Jenoside yakorewe Abayahudi guhera muri 1935 kugeza muri 1945 igahitana abagera kuri miliyoni umunani, ikozwe n’ubutegetsi bwa Adolph Hitler n’ishyaka Nazi.
Mu guhamya amateka ya Jenoside ibihe byose, inzibutso ngo nicyo gikoresho kiza cyo kubika aya mateka no ku barimu b’amateka n’abandi bose bashaka kwigira ku byabaye kugira ngo bitazongera kubaho.
Umwe mu bagize IBUKA -Suisse yabwiye Umuseke ko bagiye kwifatanya n’Abayahudi mu kwibuka Jenoside yabakorewe mu muhango uri bubere i Geneve.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW