Digiqole ad

Amashusho yerekana Jenoside yakorewe muri Kiliziya ya Mugina yasubijwemo

 Amashusho yerekana Jenoside yakorewe muri Kiliziya ya Mugina yasubijwemo

Amashusho basubije mu Kiliziya ni aya

Ruhango – Abakristu muri Paroisse ya Mugina ubwo binjiraga muri Kiliziya yabo ku cyumweru tariki 12 Gashyantare batunguwe no guhita babona amashusho y’ikimenyetso cy’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside yari yaramanuwe yasubijwemo, ameze uko yari ameze mbere.

Amashusho basubije mu Kiliziya ni aya
Amashusho basubije mu Kiliziya ni aya

Bamwe muri aba bakristu babwiye Umuseke ko bishimiye ko aya mashusho yasubijwemo kugira ngo uzajya muri iyi kiliziya wese ajye amenya cyangwa yibuke ubwicanyi bwayikorewemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya mashusho yasubijwemo bigaragara ko yahanaguwe agasa neza. Abakristu batifuje gutangazwa babwiye Umuseke ko bitegereje babona ko nta mpinduka nini yayakozweho uretse nko kuyasiga neza bushya.

Aya mashusho yari yavanywe muri iyi kiliziya mu mezi 10 ashize, igikorwa cyatunguye abahasengera, kikababaza abarokokeye muri iyi Kiliziya.

Ababishinzwe bari babwiye Umuseke ko bayamanuye ngo ajye gusanwa.

Soma inkuru ya nyuma gato yo kumanura aya mashusho n’uko yari ameze mbere

Abarokotse Jenoside muri iyi Paroisse ya Mugina bo bakomeje gusaba ko asubizwa aho yahoze ndetse imirimo yo kuyasana itajyaga kumara amezi ashize.

Mu mwaka ushize Mgr Papias Musengimana ushinzwe gushyira no kwita ku birango bya Kiliziya muri Diyoseze ya Kabgayi ko yavuze aya mashusho azasubizwa muri Kiliziya ya Mugina amaze gusanwa mu buryo burambye, ngo yari yavanywemo kuko yari yarangijwe n’ubushyuhe bwo ku Mayaga.

Umuhate wo kongera kuvugana na Mgr Musengimana kuva kuwa mbere tariki 13 Gashyantare ntacyo watanze.

Abasabaga ko aya mashusho asubizwa mu kiliziya ariko bo ubu bavuga ko bishimira ko ijwi ryabo ryumviswe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ubundi se bayajyanaga he?twarahavukiye, turahabatirizwa,duhabwa ukarisitiya, turahicirwa, twicwa n’abahutu bo ku Mugina bafatanyije nabarundi b’í Nyagahama, baravanamo ayo mashusho ngo bakunde basabe imbabaziiiii,nakumiro.

    • Ko uvuga ko wahiciwe se warazutse? cg uri umuzimu mu bantu?Bullshit

  • Abarwanye uru rugamba rw’amashusho yibutsa ibikorwa bya jenoside yakorewe hariya ku Mugina, nizere ko banateye intambwe yo kumva impamvu Kiliziya Gatolika igira mu nsengero zayo n’andi mashusho, nayo y’urwibutso aho kuba ayo gusenga nk’uko bamwe babirega abagatolika, uhereye ku ya Yezu ubambye ku musaraba.

    Abo bose bazanatere indi ntambwe yo kumva impamvu dukomeye kuri Bikira Mariya muri Kiliziya Gatolika: Ibyo abanyarwanda babonye bikabahahamura, byose yabinyuzemo: Yari umwana w’ikinege utagira abavandimwe basabana yabaye imfubyi afite imyaka ibiri gusa, yarerewe mu ngoro ababyeyi be bamaze gupfa (orphelinat), ku buryo kudakurira mu muryango witaweho n’ababyeyi bakubyaye azi icyo bivuga, uburyarya n’ubugwari bwa bamwe mu bayobozi b’idini n’abigishamategeko bagombye kumurikira abantu arabizi kuko yabanye nabo imyaka 15, azi iby’ikibazo cyo gusama ukiri umukobwa mutoya muri sosiyete zidaha agaciro umugore, yabyariye muri burende y’ikiraro cy’inka, arokora umwana we jenoside yakozwe n’umwami Herode yica abana batarengeje imyaka ibiri bose b’i Betelehemu, aba impunzi ava muri Israeli aza muri Afrika, kandi ahungira aho abasekuruza be babaye mu bucakara (mu Misiri), azi ingoma y’igitugu n’ubukoloni icyo ari cyo kuko yavutse akarinda apfa igihugu cye gitegekwa n’abaromani bicaga ubabangammiye bose kandi bakanyunyuza imitsi rubanda, yagize igihe cyo gushakisha umwana we yaburiwe irengero, yabaye umupfakazi ari muto, agirwa incike n’ababambye Yezu abireba n’amaso ye, yabayeho ubuzima buciriritse bunavunanye kuva yavuka kurinda apfa kandi nyamara yari umugabekazi w’Ijuru n’isi.

    Uwumva yaranyuze mu magorwa aruta aya Bikira Mariya ngaho natubwire. Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.

    • Wibagiwe ko Bikira Mariya yanasaziye mu buhungiro mu kirwa cya Pathmos cyo mu Bugereki, ahunga itotezwa ry’abakristu ba mbere, kandi yitaweho n’abandi batari umuryango we ku bw’amaraso. Ni cyo cyiza cy’ubukristu nyabwo, buduha kuba abavandimwe barenga imipaka itandukanya abantu.

      • Mu yandi magambo, Bikira Mariya yabaye ku migabane itatu y’isi itandukanye: Aziya aho yavukiye, Afrika n’Uburayi aho yahungiye! Uriya mubyeyi ntiyorohewe n’ubuzima bwo kuri iyi si pe!

    • Lies and lies. Nothing special about her, she was just like other mortal neanderthals; only that humans love to make and worship heros and idols.

    • @Gatolika, nkongerereho ko Bikira Mariya azi neza ibibazo byo gukora imirimo ivunanye utwite, nk’uko yayikoze afasha Elizabeti, azi imvune zo gukora ingendo ndende ufite intege nke, kuko kuva iwabo ajya gusura Elizabeti harimo intera y’ibilometero hafi 150, tutibagiwe n’urugendo yakoranye na Yozefu na Yezu bahunga, bivuga ngo azi n’ingorane zo kugenda izuba rizokoye cyangwa ijoro riguye, azi ingorane zo gucumbikisha aho utazi, mu buhungiro yabayemo, azi ikibazo cyo kudahuza umuco n’ururimi n’abo usanzwe, cyangwa gusuzugurwa n’abakwita “mkimbizi”, Bikiramariya azi neza ingorane z’ababyara abana bakiyegurira Imana kuko n’umuhungu we ari byo yakoze, azi ipfunwe ry’abakene kuko ubukene yabubayemo, icy’abatinya imihango y’idini kubera amikoro make, kuko yatuye umuhungu we mu Ngoro yitwaje inuma mu gihe abifite baturaga intama n’ibimasa, n’ibindi byinshi warondora ukaruha.

  • Mukomereze aho wowe Gatolikaa, Manayijurunisi nawe mbegambega ndumva mwarakataje mu idini kbsa.Nizeye ko mungo zanyu naho mutuye muri indakemwa mu mico no mu myifatire kuko nibyo bizatuma muhindura bagenzi banyu kuko kumenya amateka byonyine ntibihagije niba adashyirwa mu bikorwa. Kandi niba wifuza guhindura abasomyi b’umuseke banza uhinduke wowe ubwawe, bitume abo mubana murugo bagusoromaho imbuto bahinduka, bityo nabo mukorana bahinduke, abaturanyi bawe,…… Isi yose izahinduka.

  • Ese burya Bikiramariya yasaziye mubugereki?Yanyuze muri byinshi pe!
    Wa mugani abacatholique bafite raisons yo gushyira amashusho mu nsengero zabo nabo bakiyibutsa ibyabaye kuwo baha agaciro.
    Nabo ni uburyo bwabo bwo kuzirikana amateka y’imyemerere yabo. Ntihazagire uwongera kubateraho induru ngo bashyira amashusho mukiriziya.

  • Nta bukristu mbonye bwabo ba nyamugina!Bamazwe n’inzangano zishingiye ku moko.Barutwa nanjye unsengera mu rya Gakondo.Shame on you

Comments are closed.

en_USEnglish