Tags : Gicumbi

Umugi wa Byumba wakeka ko wimutse, inzu nyinshi zafunzwe

Gicumbi – Kuva uyu munsi mu gitondo inzu z’ubucuruzi nyinshi mugi wa Byumba zirafunze, iziri gukora ni amagorofa macye  ari muri uyu mugi. Ubuyobozi burasaba abafungiwe kubaka izigezweho, bamwe bavuga ko badafite ubwo bushobozi. Ejo nibwo igikorwa cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zimwe na zimwe cyatangiye, uyu munsi nibwo mu mugi wa Byumba wakeka ko abawubamo […]Irambuye

Umunyamakuru Camille Athanase amaze kuba Mayor wa Gicumbi ati “….

Yavuguruwe saa munani: Camille Athanase amaze gutorwa yasohotse avugana n’abanyamakuru bacye bari hano, ababwira ibyo agiye gukora muri izi nshingano nshya. Yavuze ko ibibazo by’Akarere ka Gicumbi asanzwe abizi nk’umunyamakuru kandi akaba n’umujyanama. Avuga ko azacukumbura n’ibindi akanafatanya n’itangazamakuru ngo bibonerwe umuti. Athanase yavuze ko Komite nyobozi zari ziriho usanga zaragiraga gahunda nziza y’ibikorwa ariko […]Irambuye

Mayor umazeho iminsi 6 gusa!!! Na we yahise yegura!

Bizaguma mu mateka ko hari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wamazeho iminsi itandatu gusa!! Yemejwe kuwa 25 Gicurasi yerekwa abaturage mu muganda wo kuwa 26 yegura tariki 31 Gicurasi 2018. Ni Jean Claude Karangwa Sewase. Kuwa gatanu ushize Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yeguje uwari umuyobozi wako Juvenal Mudaheranwa n’abari bamwungirije bombi kubera amakosa mu micungire […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika

Urubryiruko rwo mu karere ka Gicumbi rurasaba ko impano rwifitemo mu kubyina no kumurika imideli zitabwaho n’ababishinzwe barufasha kuziteza imbere, nk’uko babigaragaje mu mwiyereko wa mbere wo kugaragaza imideli no gushaka impano mu buhanzi bakoze. Mu gitaramo kigamije kureba  impano bafite haba mu kwerekana uko babyina, kumirika imideli (fashion), no mu buhanzi, urubyiruko rwasabye ko […]Irambuye

Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko. Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi  bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera […]Irambuye

Uwari Mayor wa Gicumbi, Gitifu w’Akarere na Perezida wa Njyanama

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,  umuyobozi (yari akiri we) w’Inama Njyanama y’aka karere, uwari ushinzwe imari  na rwiyemezamirimo batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Mvuyekure afunganye n’abandi bantu atatangaje umubare, ngo bose bafashwe ku […]Irambuye

Umunyamakuru Assumani Niyonambaza yahagaritswe amezi 3 ku bwo gusebya Kaminuza

Niyonambaza Assumani umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari gikorera mu Rwanda, yahagaritswe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC nyuma yo’aho akanama ngenzura myitwarire kamuhamije amakosa yo gusebya Kaminuza y’i Byumba (UTAB). Urwego RMC rwahamije Assuman Niyonambaza amakosa y’umwuga nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe bagasanga ntashingiro bufite. Imyanzuro yafashwe na ba Komiseri Me Donatien Mucyo, Rev Jean- Pierre Uwimana na Edmond […]Irambuye

Gicumbi: Umugabo utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

Ngirabagenga Jean Mari Vianney ni umuhanzi w’icyamamare muri Gicumbi, indirimo ye izwi cyane ni ‘Yari mwiza Mukarukundo’, avuga ko igice kinini cy’ubuzima bwe cyaranzwe n’agahinda kuko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 13, akaza gushaka umugore waje kwitaba Imana bamaze kubyarana kabiri, undi yishumbushije akamutana abana barindwi none ubu afite uwa gatatu ariko ubuzima ntibuboroheye. […]Irambuye

en_USEnglish