Digiqole ad

Umunyamakuru Camille Athanase amaze kuba Mayor wa Gicumbi ati “….

 Umunyamakuru Camille Athanase amaze kuba Mayor wa Gicumbi ati “….

Yavuguruwe saa munani:
Camille Athanase amaze gutorwa yasohotse avugana n’abanyamakuru bacye bari hano, ababwira ibyo agiye gukora muri izi nshingano nshya.
Yavuze ko ibibazo by’Akarere ka Gicumbi asanzwe abizi nk’umunyamakuru kandi akaba n’umujyanama. Avuga ko azacukumbura n’ibindi akanafatanya n’itangazamakuru ngo bibonerwe umuti.
Athanase yavuze ko Komite nyobozi zari ziriho usanga zaragiraga gahunda nziza y’ibikorwa ariko ngo gufata umwanzuro mu kubikora hakabamo gutinda, iki ngo ni kimwe mu byo abona azagerageza guhindura.

Camille Athanase asohotse mu cyumba bamutoreyemo nk'umuyobozi mushya w'Akarere
Camille Athanase asohotse mu cyumba bamutoreyemo nk’umuyobozi mushya w’Akarere

Umunyamakuru Camile Athanase wa Rwanda Broadcasting Agency, RBA niwe umaze gutorwa n’Abajyanama b’Akarere ka Gicumbi ngo abe umuyobozi wako by’agateganyo. Yatsinze ku majwi 25 kuri 31 batoye.
Umunyamakuru Camille Athanase aguye kuyobora Akarere

Ni nyuma yo kwegura k’uwari watowe by’agateganyo Jean Claude Sewase Karangwa amaze iminsi itandatu gusa, Abajyanama uyu munsi bahise baterana ngo batore uba ayoboye Akarere.
Amakuru atugeraho aremeza ko bamaze gutora Camile Athanase usanzwe ari umunyamakuru w’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.
Camille amaze imyaka irenga ibiri ari umujyanama w’Akarere ka Gicumbi, ubu akaba yari umunyamabanga w’iyi nama Njyanama y’Akarere.
Umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Gicumbi aravuga ko Inama Njyanama yateranye mu muhezo, abanyamakuru bangiwe kuyinjiramo muri iki gikorwa cyo gutora umuyobozi w’agateganyo w’Akarere.
Aravuga ko amakuru ava imbere mu cyumba iyi nama iri kuberamo avuga ko Camille ari we wagiriwe ikizere.
Nyuma gato y’amatora, kuri telephone, Camille yabwiye umunyamakuru ko koko yagiriwe iki kizere.
Camile Athanase agiye kuyobora Akarere
Camile Athanase agiye kuyobora Akarere

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi bintu ishusho nyamukuru bimaze gutanga, nuko abayobozi ba gisivile mu turere nta bubasha nyakuri bafite. Babufite ntibakwirukanwa nk’abakozi bo mu rugo ngo binumire. Abantu badashobora kurengera inyungu zabo bwite iyo zigezwe amajanja barengera iz’abaturage gute? Ariko nibikomeza bizavamo banalisation ikomeye y’iriya myanya y’ubuyobozi. Ikindi umuntu yakwibaza, ese ubu muiri context imeze gutya, birashoboka gukora carriere politique mu Rwanda, ukavamo umuntu ushobora kuyobora igihugu? Umaze kugera kuri urwo rwego ni Donald Kaberuka gusa, kandi nawe nuko yanyuze muri BAD/AFDB.

    • Ubyemere cyangwa ubyange.Barakirasaniye nawe niba ushaka kuyobora ukundi uzahaguruke ujye Gatuna maze nawe nugera i Kigali ushyireho abo ba civiliani bawe. Ese uzabigeraho cyangwa uzamera nka wa wundi wavuze ngo intambara nirangira ngo abasilikare bazashoke ibishanga?

  • Itekinika riri aha hahahahahaha, uyu musaza nawe ni inzibacyuho ajyiye gukora kuko mu gihe kitari kirekire azaba yeguye haze umusore kuko uyu ntiyashobora stress iri mu buyobozi bwa hano iwacu, yapfa atamaze kabiri. Uyu munsi Rwanda Resigning Tour igeze mu kahe karere ahubwo? Ayo niyo makuru akenewe.

  • Kuki se mushyizeho Meya w’agateganyo? Ubwo mutegereje ko uwamaze kugenerwa uwo mwanya ajya kwiyamamariza kwinjira muri Njyanama y’umwe mu mirenge ya Gicumbi avuye i Kigali cyangwa ahandi iyo bigwa, maze umunsi ukurikiye arahirire kwinjira muri Njyanama y’akarere ahite yiyamamariza kuba Meya bamuhundagazeho amajwi yose usibye abiri cyangwa atatu!!

  • Arashaje Kamiri!!! Baraguhemukiye aba bagabo n’abagore bagushyize muri aka kavuyo ka Gicumbi yabaye isosi

  • Mayor ntago ari post y abajeune.
    Abajeune mujye murwanira ubu gitifu kuko ho ni technic.
    Bashyizeho aba meyor bafite maturity ntago gutekinika byakongera kubaho kimwe na poor planing.
    Nifuza ko hajyaho na ba mayor bize neza bitari ikigoroba nabyo ari ba baringa ntawukora assignment akorerwa nabandi. Abize neza aribo bazaba ba mayor.
    Murakoze

  • Umuseke nutubarize impamvu abantu bari kwegura. Kuko ibintu byabaye imikino kandi ubuzim bw abaturage bigaragara ko ntakintu buvuze. Njye ndobona u Rwanda rugana ahantu habi pe!

  • iki gihugu uburyo kiyobowemo ni itekinika mumpande zose,ubu ejo muzasanga mutubeshya ngo kanaka yatowe 98% kandi abo muvuga ko bamutoye batanazi amazina yuwo batoye,yemwe ntanuzi ibigwi bye,genda Rwanda uratengamaye

  • politike namayeri namacenga (munvugo yubu nitekinika)

  • @Havugimana David vana aho myths zawe no gutekereza guke ninde wakubwiye ko imyaka ariyo iyobora humuka my friend ukure mu mutwe ibintu bya myth kuvukana imbuto, imyaka, akarere, umuryango uvukamo ibyo byose ntacyo bimaze ubumenyi, indangagaciro, kumenya icyo society ishaka naho amajyambere ku isi agana reba ku isi abaperezida, despite, governor, minister, abayobora nabafite ibigo bikomeye ku bikora ibintu bigezweho maze utubwire imyaka yabo ibyo nubujiji dushyirwamo nabashaka gukoresha myth bakabishyira mu mategeko bikajya mu mitekerereze yabantu nkukuri kubera ko afurika ahenshi twamwnyereye uburyo bwigitugu kuva mubwana ugakura gutyo mu mitekerereze ya za myth ngo peerezida agomba Kuba afite imyaka urugero 35 cg nibindi, ati umugore ntiyashobora ibi…. nibindi ntavuze, uteguye abana kare, ugaha ubushobozi abantu nuruhare mu gufata ibyemezo hakiri kare kubera iki batavamo abayobozi kandi bakiri bato…. Ariko muri afurika abantu badoda amategeko agamije guheza abandi bakabivanga naza myth, nepotism nibindi ntarondora none nawe uti mayor numwanya wabakuze ubwo urumva udakoresha scheme yimiteketerereze imwe nizingero nkubwiye….. Umbabarire sukukwibasira ariko nukunganirana mu bitekerezo ngo dufungure ubwonko tuve mu kubona abantu runaka nka myth or ibyo bita personality cult uyu niwe ushoboye ntawundi, nta muntu muto wayobora, nta mugore cg umugabo ukora iki, nibindi biri nonsense bituma abantu bahera mubujiji kuko abayobozi aribyo baba bashaka nawe wageraho koko ukabyemera nkihame…. iyo uteguye abanyantege nke mu myumvire n ubushobozi… nyine biragorana kwiyizera… ariko uteguye abafite ubumenyi, ubushobozi, ukabaha umwanya kare kuva mubwana bagakurana indangagaciro na responsibility ibyo byawe byimyaka nibindi ntazi wifitiye mu mutwe ntibikora…. ubu hakenewe abantu bakiri bato nabakuru …. bumva isi aho igana…. Naho ibyo byimyaka, nibindi bijyana na identity over competency or loyalty over competence ni nonsense

  • @Machiavel, urakoze kuri comment yawe ibyuvuga nukuri gusa kuvuga ko mu Rwanda hari umuntu umwe Dr. Kaberuka wavamo potential candidate wayobora u Rwanda nukwibeshya million of Rwandan bafite ubushobozi bwo kuyobya benshi barahari bafite caliber yo kuyobora igikenewe nuko abaturage babahitamo ariko muri benshi nyine uwo abaturage bashaka niwe uyobora naho barahari plenty of them utekereza ko umuntu wayoboye ministere, senateri, ambassador nabandi bayoboye inzego zitandukanye nta caliber bafite, jya mubikorera yewe no murubyiruko erega iyo institutions ziri strong kuyobora igihugu nibintu bishoboka kuri benshi kuko ikigenzi nukugira team nziza ifite ubunararibonye nubushobozi ntakindi. Rwose iyo myumvire dukwiye kuyihindura ariko niba ariko ubibona nabwo nigitekerezo cyiza cyawe kuko abantu ntibabona isi kimwe

  • @Machiavel, urakoze kuri comment yawe ibyuvuga nukuri gusa kuvuga ko mu Rwanda hari umuntu umwe Dr. Kaberuka wavamo potential candidate wayobora u Rwanda nukwibeshya million of Rwandan bafite ubushobozi bwo kuyobora benshi barahari bafite caliber yo kuyobora igikenewe nuko abaturage babahitamo ariko muri benshi nyine uwo abaturage bashaka niwe uyobora naho barahari plenty of them utekereza ko umuntu wayoboye ministere, senateri, ambassador nabandi bayoboye inzego zitandukanye nta caliber bafite, jya mubikorera yewe no murubyiruko erega iyo institutions ziri strong kuyobora igihugu nibintu bishoboka kuri benshi kuko ikigenzi nukugira team nziza ifite ubunararibonye nubushobozi ntakindi. Rwose iyo myumvire dukwiye kuyihindura ariko niba ariko ubibona nabwo nigitekerezo cyiza cyawe kuko abantu ntibabona isi kimwe
    Note:gukosora kuyobora aho Kuba kuyobya muri msg yambere. Thx

  • @Uk, jye nakubwiye ko Kaberuka ari we ugeze ku rwego rwo kuyobora iguhugu kubera impamvu eshatu: yavuye mu gihugu amaze gushyira fundamentals z’ubukungu bw’igihugu ku murongo, unwenda wose w’iguhugu wavanyweho n’ubwo twongeye kuguza akayabo, yarazahuye za banki zahombaga, ajya no mu nteko akababwira ko ibyo abasobanura bimwe badashobora kubyumva ukabona barakangaranye, kandi ari umusivili nta mapeti yishingikirije, kandi aho agereye muri BAD, imirimo ye yatumye amenywa n’abayobozi b’ibihugu by’isi byose bikorana na BAD, ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’imari yose.
    None ari muri dosiye yo gufasha Afrika kwibonera ingengo y’imari. Undi munyarwanda ufite CV nk’iriya ni uwuhe?

  • @Michiavel,ibisobanuro byawe birumvikana kandi sinigeze nguhakanya ko Dr. Kaberuka ashidikanywaho ariko wenda uwo niwe wamenye naguhaye ingero nyinshi niba wowe ariko ubyumva sinakubuza kubona ibintu uko ubibona kuko ni uburenganzira bwa buri wese nakubwiyeko hari benshi bafite caliber nkiye muri domain zitandukanye kandi bayobora igihugu Reba msg yanjye navuze ko kubera ibibi abanyafurika byinshi bacamo bageraho bakabifata nkihame ko hariho abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora abandi ntabwo kandi nawe urabona ko ubishimangira iyo uzanyemo ibyabacivil nabafite amapeti nibyo nakubwiraga biri muri bimwe twamenyerejwe bituma tureba muri metero imwe, nakubwiyeko benshi bayoboye za Minisiteri, ababaye ambassador, mubikorera, murubyiruko, mubagore….. harimo benshi cyane bayobora igihugu…. ariko ndabona argument yawe nyine ishingiye kuri ya logic navuze iboha ibitekerezo bigatuma ubona ibintu nkihame, my friends dufite abantu benshi cyane bashoboye hera ku iterambere dufite umusanzu abantu batandukanye barigiramo urashaka kubwirako muri bose ntanumwe wayobora igihugu nakubwiyeko iyo institutions ziri strong hayobora benshi cyane ariko kubera amateka ibihugu byinshi bya afurika binyuramo yabanyagitugu, coup d’etat nibindi twishyizemo ko kuyobora ugomba kuba umuze gutya, warabaye umusirikare, nibindi ntazi ubwo rero ugarutse kuri byabindi iyo institutions zitibatswe usigara ureba umuntu muri cult, myth nkiyo urimo nyine yo kuvuga ngo umuntu umwe niwe ubona uzafate CV za bamwe uzumirwa nubona ibigwi byabo…. njye rwose izo myth zawe sinzikozwa Kaberuka numwe muri benshi cyane bahari, ese reka nkubaze wibwirako ababa bari mumyanya aribo bashoboye gusa Hoya hari benshi baba bashoboye ariko kuko imyanya ari mike hagomba umuntu umwe ntakundi ibyo uvuga ninkabyabindi usanga umwana umwe afite 70 undi 70.5 uti uyu numuhanga kurusha uyu ariko ntunarebe difference mubyo batsinze umwe yatsinze hose neza undi yatsinze amasomo amwe cyane andi yayatsinze buhoro burya rero bitewe na situation iriho yibyo ashaka kwiga urumva ufite amahirwe yo kwakirwa henshi wenda nuwa 70 watsinze byose neza, ariko hari naho uwatsinze hamwe cyane yagira amahirwe kubera ko aricyo gikenewe nsoza nagirango nkubwire ngo igihugu kiyoborwa na team ikigenzi nugihitamo team nziza, advisors beza, mu gihe institutions nazo zikora inshingano zazo kuko amategeko aba ahari aho atari agashyirwaho. Thx

  • Njye sikibazo cya Dr. Kaberuka, debate yanjye nuko hari benshi bayobora igihugu naho Cv benshi cyane barengeje minimum ikenewe kugirango bayobore igihugu byaba mu bumenyi, ubinararibonye, nibindi mugihe conditions naguhaye zaba zihari, niba rero ubona zihari ubwo ntitwemeranya niba zidahari ubwo niyo nawe wamuzana bishobora kumucanga…. ariko warebye hirya no hino ukareba abayobora uko baba barazamutse ni nzira banyuramo, reka nguhe urugero nubwo nari nanze kubijyamo cyane iyo ukoze study yabaperezida ba afrika usanga 95% bose nta mashuri ahambaye bafite usibye military training urumva icyo bisobanuye nubwo bigenda buhinduka more than 70% babaye inyeshyamba henshi bahinduka igisirikare cyigihugu niyo mpamvu usanga igisirikare ahenshi kiba icyumuntu aho Kuba institution igengwa namategeko kubera iyo mpamvu benshi ntibirirwa bajya mubyo kwiyamamaza ibyo nkubwiye ni study yakozwe, nahandi ushobora kuhasanga izi case mubihugu bikiri munzira yamajyambere rero ntitugafate ibintu bifite intege ngo tubihindure norm noneho aba arizo tigenderaho mumitekerereze yo kubaka ejo hazaza naho ubundi abanyafurika twahora mukavuyo niyo myumvire cult personality

  • Hhhhhhhhh ngo abize ikigoroba? Ariko ubanza nabyo byaba ikibazo koko.

  • Kuyobora ntibisaba amashuri y’umurengera ahubwo bisaba ubucakura kuko politiki na science ni ibintu bibiri bihabanye science ibyayo ni 1+1=2 mu gihe Politiki yo 1+1=2 , 3, 4 ,0 ….. bitewe n’ umuvuno icyo ushaka n’inyungu zirimo niyo mpamvu ahubwo abanyamashuri benshi iyo ubashyize muri politiki bibananira. Abanyamashuri bakwiye kujya mu myanya ya technique apana iya politiki.

  • @Uk, ngaho niba utari product ya system uzahaguruke uvuge uti nanjye ndashoboye urebe aho uzisanga wota umuriro!! No mu mibare baratubwira ngo pour tout x, y… Batanga domaine de definition. None se uragira ngo nguhe n’ingero z’abafite imiziro kandi zarahinduye imirishyo igihugu cyarabohojwe gifite bene cyo bitange iki?

  • @Machiavel simbona debate yawe aho iganisha ndabona turi mu isi zitandukanye, njye icyo nakubwiraga nuko hari potential candidates benshi kandi nta muntu kamara, ibindi ni debate ukwayo. Buriya menye icyo wita system nagusubiza

Comments are closed.

en_USEnglish