Digiqole ad

Umugi wa Byumba wakeka ko wimutse, inzu nyinshi zafunzwe

 Umugi wa Byumba wakeka ko wimutse, inzu nyinshi zafunzwe

Gicumbi – Kuva uyu munsi mu gitondo inzu z’ubucuruzi nyinshi mugi wa Byumba zirafunze, iziri gukora ni amagorofa macye  ari muri uyu mugi. Ubuyobozi burasaba abafungiwe kubaka izigezweho, bamwe bavuga ko badafite ubwo bushobozi.

Aha hakundaga kuba hashyshye hari urujya n'uruza, muri iki gitondo ni uku hameze
Aha hakundaga kuba hashyshye hari urujya n’uruza, muri iki gitondo ni uku hameze

Ejo nibwo igikorwa cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zimwe na zimwe cyatangiye, uyu munsi nibwo mu mugi wa Byumba wakeka ko abawubamo bimutse.

Inzu zifunguye ni mbarwa, ku nzugi z’inzu zifunze hariho itangazo risinyweho N’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi rivuga riti;

“Nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere bwabikumenyesheje, iyi nzu ntiyemerewe gukorerwamo guhera tariki 01/01/2019 kuko ariyo tariki yo gutangira kubaka inyubako zijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Gicumbi.”

Bamwe muri ba nyiri inzu zafunzwe baganiriye n’Umuseke bavuga ko iki kemezo koko bari barakimenyeshejwe, abandi bavuga ko ntacyo babwiwe.

Inzu nyinshi zirafunze, bene zo barasabwa kubaka izijyanye n'iterambere
Inzu nyinshi zirafunze, bene zo barasabwa kubaka izijyanye n’iterambere

Icyo bahurizaho ni uko nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu z’amagorofa zisabwa n’ubuyobozi.

Umwe muri bo utifuje gutangazwa amazina ati “Inzu banyishyura ibihumbi magana abiri ku kwezi, akantunga n’abana nkanayasoramo ubwo niyo nzubakamo na etage?”

Umwe mu bakodesha nawe utifuje gutangazwa umwirondoro avuga ko bibabaje kubona babafungiye kandi we yari yarishyuye nyiri inzu amezi atandatu ubu akaba yari asigaje atatu. Avuga hari n’abo azi bishyuye umwaka. Iki ngo ni igihombo gikomeye kuri bo.

Abakoreraga muri izi nzu zafunzwe bavuga ko umugi wa Byumba udafite n’inzu z’igorofa zihagije ubu bahita bakoreramo kuko ngo nke cyane zihari bari kubaza bagasanga ziruzuye.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu mwanzuro kugeza ubu ntibirashoboka. Ubutumwa twaboherereje ntiburasubizwa.

Mu mugi wa Byumba nta rushya n'uruza rusanzwe hano mu gace k'ubucuruzi
Mu mugi wa Byumba nta rushya n’uruza rusanzwe hano mu gace k’ubucuruzi

Umwanzuro wo gufunga inzu za cyera hifuzwa izigezweho z’amagorofa warafashwe no mu mugi wa Huye (mu Cyarabu) mu myaka ine(4) ishize.

Aha i Huye ntiwatanze umusaruro wifuzwaga kugeza ubwo ubuyobozi bwaretse ba nyiri inzu bakazivugurura bisanzwe zikongera gukorerwamo mu mpera z’umwaka ushize.

Photos/E.Ngirabatware/Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Comment

  • Ubu nabo bategereje kubanza guhombya leta imisoro k’ubukode bw,amazu yagombaga kwinjira mu karere muri uku kwezi kwa gatatu,bakajya babona ko bibeshye!

    U Rwanda ni igihugu cya 18 gikennye ku isi,ayo ma gorofa, haracyari kare!
    Uzajye I Kigali urebe ko zitambaye ubusa!

    • Ariko ubundi ninde wababwiye ko iterambere = kubaka amazu ya etaje?

  • Gicumbi se wahubaka igorofa ngo izagaruze ayo mafaranga ryari ko abakiriya bahaba ari abahatuye kandi nabo bakennye??? Wenda iyo mayor yihangana ho gato akabanza akareba niba uriya muhanda uzanyuramo uvuye Base ujya Nyagatare hari impinduka uzazanamo akabona gufata ikemezo naho arihuse. Yabanje agakemura igihombo Nsekuye yagize bamushutse akubaka Urumuri Hoteli yarangiza agasanga umukiriya agira ni akarere gusa.

    Umugi wa Byumba urutwa burya no mu Rukomo kubera uriya muhanda wa Gatuna. Nabona imisoro akarere kinjizaga igabanutse nka 1/3 mu gihembwe cya mbere azazifungura usibye ko azaba yononnye byinshi nk’uko n’aba bacuruzi babivuga.

  • Mu Rwanda, dufite ikibazo cy’abayobozi ba nkorenshimwe batita Ku bushobozi bw’abo bayobora. Bakangurire abayafite kuzubaka kugira ngo n’abatayafite batangire kubitekerezaho neza.
    Sinumva impamvu batarebera kuri Huye, umujyi wa 2 mu gihugu, kandi Gicumbi ndakeka iri itaza no muri 20 ya mbere!

  • Bazabanze barebe Butare niba haraho ihuriye na Gicumbi bafunze icyarabu ngo barashaka amagorofa imyaka itanu irihirika ntagikozwe none barongeye barabafungurira amazu yarasenyutse ubukode bw’amazu bwarabuze yewe abayobozi bafata ibyemezo bahubutse bagomba kubiryozwa.

  • Ikosa bakoze i Butare bararisubiriye nta n’umwaka urashira batangiye kurikosora!! Wagira ngo muri iki gihugu hari abayobozi bashishikajwe mbere na mbere no kwangisha abaturage ubutegetsi. Nyamara ni icyaha gihanwa n’amategeko tugenderaho, cyohereje abantu benshi muri gereza. Hari n’abahwihwisa ko ikiba kigamijwe mu gufunga bene aya maduka, haba i Butare, Mattheus n’ahandi, ari ukuvana mu nzira abubatse cyera (mbere ya 1990) kugira ngo abubatse vuba babe ari bo bakorera cash. Beware: akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve.

  • Abacuruzi ba Gicumbi nibo bakize ugiye kureba na Kigali nibo benshi,ahubwo bafite ikibazo cy’imyumvure.umva nk’umuntu ukodesha umuryango 200,000frs Ku kwezi yarangiza ngo ntiyabasha kubaka etage!

    • Ibihumbi maganabiri kunzu yose ntabwo ari umuryango.Umuryango 1 ku bihumbi maganabiri ntubaho muri Gicumbi umuryango ukodeshwa hagati y bihumbi Morongwine na mirongwitandatu.

    • Aba bantu mubuza gucuruza burashaka ko bucya abo bacuruzi bigiriye i Bugande!

  • Munyemana, buriya iyo umuyehova agiye hamwe n’abandi baturage bakigira hamwe uko batunganya umuhanda wabo wangiritse, bakumvikana ku ishuri ry’abana babo rikwiye kubakwa cyangwa gusanwa, bakigira hamwe uko bafasha abakene babo, bagafatira ingamba abahungabanya umutekano wabo, bakarenganura umuturanyi wabo urengana, bakisungana mu gutunganya umusaruro wabo upfa ubusa, n’ibindi nk’ibyo, bakitorera inyangamugayo zibayobora muri ibyo bikorwa, ikibi kiba kirimo ni ikihe? Ni gute wagira uruhare mu kugira isi nziza nk’uko Imana ibidusaba nta ruhare na rumwe ufite muri politiki z’iguhugu?

    • Ewana uyu we nabonye uruhare rwe mu guharanira iyo “paradizo” ari ukuturirimbira amanywa n’ijoro ko tugiye kurimbuka nta kindi. Amadini yatugize indindagizi.

  • Patrice, umucuruzi ukodesha umuryango wa 200,000, n’iyo yaba yunguka 500,000 ku kwezi yavanyemo imisoro n’ibindi byose ubwo yaba yinjiza miliyoni 6 ku mwaka. Usibye ko hariya binagoye. Ubwo urabyumva ko kugira ngo yubake etage ya miliyoni 600 byamusaba epargne y’imyaka ijana! Aramutse ari inguzanyo azishyura nko mu myaka icumi, yazayishyura hafi miliyari n’igice. Mu myaka ingahe uko utekereza?

  • Aha birasobanutse bajye gukorera mu ma etage yubatswe kuko arahari adakorerwamo ahagije kuko ntiwashishikariza abashoramari kubaka inzu zigezweho nizubatswe zidakorerwamo bakorera munzu zishaje. Bravo bayobozi ba Gicumbi- umuti urasharira arko urakiza

  • Nonese Gicumbi ko ariyo ikomeje kuba inyuma my gihugu ni uko aribo bakene kurusha abandi?Mironko,Kashugera,…..si abanya Gicumbi.nonese izatera imbere ite badashaka kuyishoramo imali ahubwo wabavuga bagahita bajya kubaka ayo ma stage Kigali.nibafate urugero rwa Gergori nabo bubake!!

  • No mu mijyi yateye imbere usanga quartiers za cyera zigihari (downtown). Buri wese agakorera cyangwa agatura ahahwanye n’ubushozi bwe. Indwara turwaye yo gusenya amazu no kuyafunga ngo arashaje kandi akomeye bigaragara, ashobora no kuvugururwa, ni bwoko ki? Nimundebere nk’ariya mazu yose yashenywe kuri plateau mu Kigali, kugeza no kuri za etages nk’izari iza MINAFFET na Caisse d’Epargne, utibagiwe na Centre Culturel y’Abafaransa. None hakaba hasigaye ari amatongo. Nimundebere aho bashenye hose hafi y’ahahoze za Benalco n’Akagera Motors. Buriya se nibwo umujyi usa neza kurushaho hari ibisimu bitubakwa n’ibigunda? Nibwo umujyi winjiza menshi?

  • Ihuzagurika riba mu Rwanda rirababaje. Babanze barebe Butare barebe niba baragize igitekerezo cyiza. Niba ubu barasanze baribeshye abo bashaka kongera guswata muri Byumba bakorera nde? Ikibazo mfite njyewe ni kimwe mujye muduha amazina tuzamuhiga, abana bacu bazamuhiga nabuzukuru bamuhige. Ibi birakabije.Ibi byemezo ubifata azabiriha.

  • Ese ubuni babanje bakabaha umuhanda! Bakwigiye kuri Astrida se Nako Butare -Huye! Aho bukera na Rukomo arayifunga

  • Harya ubu aba ba nyir’amazu ndetse n’abacuruzi, bagiye kurega Akarere mu rukiko, nta mwanzuro mwiza wavamo? Hazagize ubigerageza tukareba ko bidaca ibi byemezo bihubutse! Ubu koko Huye n’Icyarabu nta somo byasize? Gicumbi se etage wayubaka ukazayagaruza ryari? Ahubwo se ziriya mpunzi ziramutse zisubiye muri Congo ahubwo ntihasigara hambaye ubusa, ko ari zo zigize umujyi, haba muri business, mu isoko, UTAB/IPB no guteza imbere umujyi?! Ahaaaa….! Agatinze ka… ni amenyo yo haruguru

    • Hano harimo ikiraka ahubwo kubanyamategeko. Umuntu yahera kuri Butare, akongeraho Bannyahe, ubu agashyiraho Byumba agakora ikirego cye neza. Rahira ko hari numwe wamutsinda? iyihuse n’ubundi yabyaye igihumye.

  • Abayobozi banjye babanza bagishe inama cyane mubyo bagiye gukora ababyize babafashe naho wagirango ntabanjyanama bagira ngaho nabereke amataje bajya gukoreramo.

  • Ese abayobozi baba bigira ku mateka kugira ngo bafate ibyemezo NK ibyo?Bahereye Huye,Kobahembwa menshi ,bakagira n ibiindi bibagenerwa,bakamungwa na Ruswa n ikimenyane,Bibutse izihe étages ? Uwo maire koyize Imibare yazayihereyeho akajya ashyira mukuri,hatajemo indoto zihambaye,abona gicumbi ishingira kurihe shoramari rifatika ryabyazwa ama. étages ? Umukamo w amata bahora bavuga?

  • Ariko ni igiki cyateye mu bategetsi bacu? Iyi dayimoni yo gusenya yadutse mu Rwanda tuzayikizwa n’iki? Harya abatembera Uganda ntimubonako hari ahitwa Old Kampala hubatse amazu ya kera na new Kampala yubatswemo amazu mashya? Ese tubuzwa n’iki kwigana ibyiza bikorwa ahandi? N’iburayi ntawupfa gusenya amazu ngo nuko ari iya kera kuko aba yibutsa amateka, ubusazi nkubwo mbubona iwacu aho bamwe ngo bashaka gusiba amateka yahise, ubuse koko nihaza nabandi nabo bati nimusenye utwo ducurama nizo etaje mwubatse ntitubishaka mwumva tuzahora muri ayo? Aho gusenya bagakwiye kwagura imijyi niba koko @abaturage bafite ubushobozi bwo kubaka izo etaje mwifuza@? Huye koko barabigerageje imyaka 5 ishira ntawubatse etaje umujyi uhinduka itongo none bisubiyeho amazu ahasanzwe aravugururwa none umujyi urasa neza. Banyabyumba Ntabwo etaje arizo zisobanura iterambere, niba mushaka kubimenya muzasure ziriya zubatse Kigali na Muhanga muzasanga inyinshi nta kintu gikorerwamo, nta mucuruzi ufite ubwenge ukishora mu kubaka ibintu bitazamuzanira inyungu.Ahiswe iGicumbi ho mwipashije muremure muzabibona bidatinze, intambara y’amataje muzayitsindwa dore aho nibereye. Ariko ubundi abantu bafata ibyemezo nkibi aho si abashaka kuvangira leta ngo bayangishe abaturage? Ngaho aho abarwanya za leta bakura ingufu, mu mitekerereze n’imikorere mibi y’abategetsi bayoboye.

    • Uravuga gusenya? Njyewe nzahera kuri kiriya bateretse mu mugi rwagati ahari gare routière maze bagacira rubanda rugufi ntabugogo nkaho nabo atari abanyarwanda. Uzajye gutega Nyabugogo maze imvura igwe uzambwira neza. Ubundi iriya centre ville péage, Gare, Iposita, présidence iriya yari imbere ya banque commerciale..Radio Rwanda…Ecole belge yareze benshi mu bayobozi..ni ibintu byagomgaga gusigasirwa maze tukirinda izo serwakira zisenya gusa.

  • Ariko rero banyarwanda banyarwandakazi ibi bintu no kubisoma birababaje ndetse biteye agahinda. Ngo abantu nibareke gukora babanze bubake amagorofa koko? Ahubwo se wakubaka igorofa ute udakora? Hanyuma se ukanaho ute? Iki cyemezo ntabwo gihwitse kandi ingaruka ntizizatinda kwigaragaza. Gusa ndasanga harimwo no kwivuguruza, banyagicumbi mbagire inama nimugane minisiteri ya invasiyo maze mucuruze online kuko ntibisaba ayo magorofa abayobozi bifuza ngo abaheshe amanota kandi abashoboye kuyakoreramwo ari mbarwa. Iterambere ni urugendo rufite amaguru agenda atiruka ahubwo atera intambwe ku yindi. Birababaje gusa ariko nta kundi ubwo abishoboye nimukore ibyo musabwa.
    Murakoze

  • Ariko uwo mayor ahera mubiro gusa cg ajya no mubo ayobora nibure ngo abaze amakuru. None se umuntu udashobora no kubaza cg ngo arebere ku karere ka Huye ibyakabayeho kahubutse gafunga amazu, ubwo akora ibiki ? Ubwo ziriya nzu mbona kuri aya mafoto ntabwo ziberanye na Byumba koko.

  • Ingendo y’undi iravuna..!
    Mu Rwanda abayobozi bafite ikibazo cy imyunvire no gushaka kwigaragaza. Hari politiki ya “mwambonye”, caméra yahita yerekana ibintu bishashagirana tuti dore iterambere. Wareba ayo mashusho mu bitangazamakuru by i Burayi, ugasanga nyuma baranefura iryo ngirwa terambere. Abafaransa baravuga bati:”Paris n’a pas été construite en un jour”. Iterambere ni intambwe ku yindi kandi utibagiwe n ibyibbutsa amateka. Gusenyera abantu ala kageni ni ugusuzugura abaturage, nta gaciro ubaha. Ejo uti umunyarwanda wese ari ku kigero iki n iki, radio n ibitangazamakuru mpuzamahanga bikishyurwa akayabo biririmba Singapour y’Afurika,igihe kurya kuri bamwe ari ikibazo abandi basesagura.
    Ese gusenya izo nzu, ba nyirazo bazahabwa ingurane zihe? Ni ukwisenyera wabura ubushobozi bwo gushimisha za caméras muri politikiki ya mwambonye ejo bikakubera icyaha kikujyana mu gihome?
    Igihe cyo kwanga aka karengane cyarageze ndetse kiri no kurenga!
    Mukomere banyarwanda n aho mwari amabuye.

  • Nasomye comments zanyu reka nanjye ngire icyo mvuga nkumuntu ukunda kuzenguruka mu migi yose yu Rwanda kandi ufite nubunararibonye buke bushingiye ku myaka 45 mfite. Umucuruzi wese iyo acuruje akunguka, yatangiriye kubunyobwa, akongeraho isabune akongeraho akaduka k’amafuti ubona yimutse akajya muri préfectura, nyuma y’imyaka nk’ibiri ukumva yageze i Kigali, muri make murasanga akensi aribo bijyanayo benshi barazwi i Kigali cyangwa bari bazwi. Aha ntabwo bigoye kugirango umuntu wese amenye icyo baba bashaka kujya kumara i Kigali. Ngarutse kuri aya mazu mbona i Byumba, ku Gisenyi muzayahasanga kandi abantu bayagana nta kibazo, Ruhengeri muzayahasanga, Kibungo, Kibuye nuko Gitarama.Abadashoboye gukodesha uzasanga buri mugoroba bifitiye udutebo hirya aho hafi y’isoko kubera gutinya imisoro utwo dutebo turimo imineke myiza, amagi meza ya yandi ya kinyarwanda, amatunda. Ese abo bantu bose ntabwo bakeneye kubaho? Ese aza kwirirwa anyagirwa, yanurwa n’izuba kuberako afite miliyoni kuri konti?

  • Gicumbi yo nibabe bayiretse kuko aho kubaka inzu izahomba watsuka gato ukayishyira ikigali kdi ntibyakubuza gutura igicumbi ninko kuva ku irerembo ujya munsi y’urugo.

  • Mayor ndizera nawe uri umuntu kandi wumva ibitekerezo byabo uyobora kuko abo ufungira umenye ko akarere ari akabo atari akawe gusa .

  • Bavandimwe mwitonde mushishoze.
    Ntimukore ikosa nk’iryo twakoze i HUye. Mubanze murebe niba abaturage bafite ubushobozi bwo kubaka ayo mazu kandi niba hazaboneka abazayakoreramo mu gihe azaba yuzuye.
    Imana ihe umugisha igihugu cyacu n’abayobozi bacyo !!

  • Abayobozi bamwe bo mu Rwanda barimo na Mayor wa Gicumbi nta busesenguzi bwimbitse bakora mbere yo gufata ibyemezo.

Comments are closed.

en_USEnglish