Digiqole ad

Gicumbi: Jenoside i Ruvune, Abatutsi batwikiwe mu nzu, abandi bajugunywa mu myobo ari bazima

 Gicumbi: Jenoside i Ruvune, Abatutsi batwikiwe mu nzu, abandi bajugunywa mu myobo ari bazima

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruvune

Mu gutangiza icyunamo kuri wa gatanu tariki ya 7 Mata, mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Gashirira, Kangarama Steria wasabye gutanga ubuhamy yari amaranye imyaka 23, yavuze uburyo abicanyi bamusigaje nyuma yo kwica abasore areba we bakamukubita bakamumena umutwe, bakanga kumwica ngo arashaje, muri ako gace ngo batwikiye abantu mu nzu abandi bajugunywa mu myobo ari bazima, ubuyobozi bw’Intara bwasabye abaturage gufatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruvune

Bamwe mu bahoze batuye mu murenge wa Ruvune batanze ubuhamya,  abagera kuri 202 ni bo  babonye mu bishwe bashyinguwe ku rwibutso ruri mu kagari ka Gashirira, gusa bamwe mu barokotse batangaje ko bakubitwaga cyane,  ku buryo bamwe byabagizeho ingaruka.

Kangarama Steria watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho, nyuma yo kubisaba kuko ngo ashaje ataravuga ibyamubayeho, muri 1994, avuga ko yakubiswe mu buryo bukabije igihe kinini, bamumennye umutwe ku buryo byamuviriyemo indwara y’amaso, nubwo abasha kuvurwa ku nkunga ya Leta.

Mu buhamya bwe yagize ati:  “Twarakubitwaga cyane bakatujyana tuvanze, bakaduhagarika ahantu bati Abatutsi ni ba nde? Nibwo batangiraga kudukubita bikabije, bakica abana b’abasore, njye banga kunyica ngo ntabwo bari bwice umucyecuru.”

Mu murenge wa Ruvune habaye ubwicanyi bukozwe mu buryo butandukanye, bamwe batwikiwe mu nzu eshatu muri uyu murenge, abandi bajugunywa mu myobo ari bazima kandi bagashyirwamo bakurikije uko bareshya kugira ngo nibajugunyamo amacumu cyangwa amasasu hatagira urokoka.

Abandi batwikwaga bazingiwe mu birere by’insina n’amashara nk’uko twabitangarijwe n’abaharokokeye.

Guverineri w’Intara  y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana, anashima uburyo babanye bafatana mu mugongo nk’uko babitangazaga, ababwira ko bakomeza kugira ubutwari  bakarushaho kwiyubaka.

Ati: “Ibyabaye hano ku musozi wa Nyarurama birakomeye kubyakira, ariko mukomeze kugira ubutwari mu kwihangana, ubu mu Ntara y’Amajyaruguru dufite urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo, kuko  ari yo  yaharanzwe muri 1994.”

Yavuze ko bashaka kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyabaye ntibizasubire ukundi.

Yasabye abatuye Intara y’Amajyaruguru kurushaho gushyigikira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon Depite Kabasinga Chantal wari wazanye n’itsinda rya bamwe mu bagize Umutwe w’Abadepite, yavuze ko inzira y’umusaraba abarokotse Jenoside banyuzemo bitari byoroshye, ariko  ubuyobozi bukomeje kubazirikana.

Asaba ko abantu bose barushaho kumva ibibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside, bagafatanya kubashyigikira.

Yavuze ko mu minsi 100 yagenwe mu kwibuka Jenoside, bagomba kubikora neza ku buryo bizasiga hari byinshi bihindutse nko kurandura ingengabitekerezo no kongera ubumwe bw’Abanyarwanda dore ko ngo bwahozeho mbere ya 1994.

Guverineri w’Amajyaruguru na bamwe mu bayobozi b’ingabo na Depite Kabasinga Chantal mu muhango wo gutangiza icyunamo
Musenyeri Nzakamwita Slyverien ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Musabyimana Jean Claude Guverineri w’Amajyaruguru yasabye abaturage kwifatanye n’Abarokotse Jenoside

 

Evence  NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish