Umunyamakuru Assumani Niyonambaza yahagaritswe amezi 3 ku bwo gusebya Kaminuza
Niyonambaza Assumani umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari gikorera mu Rwanda, yahagaritswe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC nyuma yo’aho akanama ngenzura myitwarire kamuhamije amakosa yo gusebya Kaminuza y’i Byumba (UTAB).
Urwego RMC rwahamije Assuman Niyonambaza amakosa y’umwuga nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe bagasanga ntashingiro bufite.
Imyanzuro yafashwe na ba Komiseri Me Donatien Mucyo, Rev Jean- Pierre Uwimana na Edmond Kagire tariki ya 21 Gashyantare 2017, ivuga ko Assumani Niyonambaza yahanishijwe kwamburwa ikarita y’akazi no guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, kwandika asaba imbabazi UTAB no kwandika inyandiko zivuguruza ibyo yayivuzeho.
Kaminuza, UTAB (University of Technology and Arts of BYUMBA) yahoze yitwa IPB/BYUMBA yiyambaje urwego rwa RMC tariki ya 24 Mata 2016 iregera inyandiko ebyiri zasohotse mu kinyamakuru Rugari, ivuga ko ziyisebya.
Izo nyandiko imwe yitwa “Byumba: 856, 000, 000 ku masoko adasobanutse!!” yasohotse muri nomero ya 125 yo ku wa 20 Werurwe – 10 Mata 2016 n’indi yitwa “Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba!!” yasohotse muri nomero ya 126 yo ku wa 12-26 Mata 2016.
Inyandiko zasuzumwe n’urwego RMC tariki ya 2 Kamena 2016, ba Komiseri Ingabire Marie Immaculee, Dr Raphael Nkaka bari kumwe n’abavugwa muri iki kibazo. Tariki ya 21 Kamena 2016 nibwo batangaje ko inkuru zivuga kuri UTAB zirimo amakosa y’umwuga.
Ayo makosa ngo ni ugutangaza ibinyoma, guharabika, gushidikanya, kutubahiriza ubuzima bwite n’agaciro ka muntu, kudaha ijambo abavugwa mu nkuru no kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.
Assumani Niyonambaza icyo gihe yahanishijwe gutangaza mu kinyamakuru Rugari inkuru zinyomoza ibyo yatangaje, gusaba imbabazi Kaminuza ya UTAB n’abayobozi yasebeje barimo Padiri Prof. Dr Nyombayire Faustin na Mme Mbabazi Justine, kandi na RMC yagombaga kumwihanangiriza mu nyandiko.
Iyo myanzuro niyo Assumani Niyonambaza yajuririye tariki ya 5 Nyakanga 2016 avuga ko agomba kubanza kuvugana na UTAB ariko iyi Kaminuza yo ngo nta kindi yashakaga uretse kuba Niyonambaza yakora ibyo yasabwe.
Kuri uyu wa 1 Werurwe 2017 ubwo hasomwaga imyanzuro y’ubujurire, UTAB yari ihagarariwe na Mme Mbabazi Justine kuko ngo Padiri Nyombayire ari hanze, naho Rugari ya Assumani Niyonambaza nta muntu wari uyihagarariye.
Mbabazi yavuze ko imyanzuro yafashwe na RMC imunyuze ko yongeye kumuha icyizere nk’umuntu wari wasebejwe mu nkuru kimwe na Kaminuza.
Ati “Niba abanyamakuru batangiye gufatirwa ibyemezo ni ukuvuga ko nituvugana na bo tuzaba dufite icyizere ko tuvugana n’abantu bazi ibyo bakora, abihishemo (mu itangazamakuru) batangiye gufatirwa ibyemezo.”
Yavuze ko icyo cyemezo ari isomo ku bantu bihishe mu mwuga w’itangazamakuru kuko ngo kirarengera ‘Public’ (abavugwa mu bitangazamakuru), ku kutavogerwa hagendewe ku marangamutuma, gusabwa ruswa cyangwa ubunyamwuga buke.
Mme Mbabazi yavuze ko inyandiko za Rugari zamuhungabanyije kuko ngo bavugaga ko ibyo akora byose yitwaje ibintu bitakigezweho…Yavuze ko hari hakwiye guhabwa indishyi zo gutanga hagaruzwa isura nziza ya UTAB, ariko ngo kuba ari uko umwanzuro uteye nta kindi bakora.
Me Mucyo Donatien Komiseri muri RMC wanasomye imyanzuro yafatiwe Assumani Niyonambaza, yavuze ko yizeye ko Niyonambaza Assumani azashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, ngo bitabaye ibyo RMC yafata izindi ngamba harimo gufata ibindi bihano bigenwa n’amategeko n’amahame y’umwuga.
Ati “Birashoboka ko hari igihe hafatwa n’umwanya wo guhagarika umunyamakuru n’igitangazamakuru, ubu si byo tuvuga ariko birashoboka ko n’iyo ntambwe yazagerwaho.”
Umunyamakuru Assumani Niyonambaza yabwiye Umuseke ko ntacyo yavuga kuri iyo myanzuro kuko ngo ntayo arabona.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yewe umunyamakuru muramuhora ubusa ahubwo namwe muzigerereyo amakuru muzayabaze abanyeshuli bahiga cg abakozi bahakora,nakumiro ahubwo!abakozi basigaye bahembwa NGO hakurikijwe ayinjiye?iyo atabonetse??!!!! Ahaaaa
Comments are closed.