Tags : Gicumbi

Gicumbi: Umusirikare yarashe abantu 4 barapfa akomeretsa abandi 7

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, umusirikare wo ku rwego rwa private witwa Munyambabazi Theogene yarashe abantu 11, mu kabari kitwa Hunters Sport mu mujyi wa Gicumbi bane muri bo bahise bapfa abandi barindwi barakomereka. Uyu musirikare Pt Munyambabazi wakoze ibi yahise atabwa muri yombi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Spt. Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuseke […]Irambuye

Gicumbi: Hashize umwaka bugarijwe n’umwanda mu isoko!!

Mu isoko riri mu murenge wa Byumba mu mujyi wa Gicumbi abaguzi n’abacuruzi binubira ikibazo cy’umwanda umeze igihe kigera ku mwaka ndetse basabye ubufasha ku karere ariko ntikirakemuka. Nyamara abacuruzi bakavuga ko igihe cyo gutanga imisoro badashobora no kukirenzaho umunsi umwe, iyo misiro akaba ariyo igomba gukoreshwa bakiza umwanda mu isoko. Abaturage bacururiza mu isoko […]Irambuye

Gicumbi: Urubyiruko 130 rw’abasigajwe inyuma n’amateka ruri mu ngando

Imyumvire niyo ibanziriza imigirire, iyo umuntu afite imyumvire yo ku rwego rwo hasi aho kumufasha mu byo akora wabanza kumuhindura imyumvire, ni mu rwego nk’uru abasore n’inkumi 130 bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bagenewe amahugurwa agamije guhindura imyumvire yabo, yatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga i Gicumbi. […]Irambuye

Gicumbi: Hashakimana wakekwagaho uburozi yarashwe ahita apfa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena yarashe umusore witwa Hashakimana Eric w’imyaka 26 ahita apfa igihe yashakaga gutoroka. Uyu musore akaba yakorwagaho iperereza kubera gukekwaho kuroga abantu mu karere ka Gicumbi nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACPolice Damas Gatare yavuze […]Irambuye

Gicumbi:Inama Njyanama y’Akarere yahuguriwe uko ingengo y’imari ikoreshwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 12, Gicurasi/2014, Minisiteri ishinzwe ingengo y’imari (MinIcofin) yasuye Akarere ka Gicumbi igamije guhugura abahagarariye inteko y’abajyanama b’Akarere mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bujyanye n’uko ingengo y’imari itegurwa kandi ikoreshwa ku rwego rw’igihugu. Nk’uko umukozi wa Minecofin Habiyaremye Pierre Celestin ushinzwe ishami ryo kwegereza imari n’ubushobozi mu nzego zibanze yadusobanuriye, guhugura […]Irambuye

Gicumbi: Umuturage azwiho kurya amabuye n’ibyatsi kubera kurogwa

Ntezirizaza Jean de Dieu, mwene Hategekimana Donati na Mukanoheri atungwa kenshi n’amabuye n’ibyatsi bikamubera ifunguro   ukwezi kose. Umusore w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Byumba  mu gasantire ka Rugano  arya  ibiribwa bisanzwe akaribwa  agataka cyane kubera umuryango we wakundaga  guterekera. Avuga ko yabanje gutura Nyacyonga we n’umuryango we   gusa inzara ibazahaje akarwara bwaki nibwo ise […]Irambuye

Gicumbi: Abasirikare bavuye ku rugerero bemerewe inkunga yo kwiga amashuri

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Mata 2014, mu Karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kubarura  ku nshuro ya 11 abasirikare bavuye ku rugerero mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite kugira ngo barusheho kubakirwa imibereho. Iki gikorwa cyakozwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (Rwanda Demobilization and […]Irambuye

en_USEnglish