Tags : Gicumbi

Gicumbi: Abaturage bavuga ko imihigo yose batayigiramo uruhare

Mu kiganiro kigamije kureba uruhare abaturage ba Gicumbi bagira mu mihigo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare, abaturage basaba ko imihigo yateganyijwe yajya ibageraho hakiri kare. Bamwe mu murenge wa  Rutare bavuga ko imwe mu mihigo ishyirwa mu bikorwa babizi hakaba indi iri ku rwego rwo hejuru ku karere badasobanukirwa, bagasaba ko […]Irambuye

Gicumbi: Polisi irashakisha abakora inzoga z’inkorana n’abazikwirakwizwa

Bamwe mu baturage banze kuva ku izima bakaba bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, Police ikomeje kubaburira kureka ibyo bikorwa,  aho gukomeza gucungana n’inzego z’umutekano, ubu harashakishwa ba rwiyemezamirimo n’abakozi babafasha muri ibi bikorwa. Inzego z’Umutekano zikomeje Gushakisha abinjiza ibiyobyabwenge by’umwihariko Polisi ikaba iburira abakora inzoga z’inkorano kubireka bitarabaviramo igihombo  n’ibihano bikomeye. Uhagarariye Police mu karere ka […]Irambuye

Senderi yavuze ko indirimbo ye ‘Convention’ ubu ari yo ikunzwe

  Umuhanzi Senderi uzwi cyane nka International Hit yasusurukije abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Convention’, atangazwa n’uko bayizi cyane kandi ikiri nsya ndetse bamusaba kubaririmbira n’izindi afite zitandukanye. Hari ejo ku wa kane tariki 19 Mutarama 2017 yari yifatanyije n’Itsinda ry’Abanyamakuru n’abahanzi n’abanyabugeni bari mu bikorwa […]Irambuye

Gicumbi:  Club Anti Kanyanga zigiye gukoreshwa mu gukumira ibiyobyabwenge 

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 mu karere ka Gicumbi hatangijwe amahugurwa ku nzego zitandukanye, bagamije Kureba uko Club Anti Kanyanga zigomba gukumira iki kiyobyabwenge gikunze kwinjizwa muri aka Karere. Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ni abahagariye inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yegeranye n’umupaka wa Gatuna wakunze kunyuzwamo kanyanga, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge 21 igize […]Irambuye

Gicumbi: Aborozi biyemeje kuzigama miliyoni 250 buri mwaka

Bamwe mu borozi b’inka bashinze ikusanyirizo ry’amata, bagemurira uruganda rw’Inyange. Bavuga ko kubera umukamo wiyongera, iri kusanyirizo ryakira litiro ibihumbi 65 buri mwaka, mu ntego zabo bakavuga ko bakeneye gukuba kabiri uyu mukamo. Mu nama y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa tariki ya 15-16 Ukuboza 2016, aborozi b’i Gicumbi basabye Leta kubashyigikira ku gitekerezo bafite cyo […]Irambuye

Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa HIV bufata intera 

Mu karere ka Gicumbi abagera ku 15 000 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ka HIV. Gukumira ikwirakwizwa ry’ako gakoko ni kimwe mu bibazo bishakirwa umuti kuko ngo nubwo hakorwa ubukangurambaga hari aho imibare y’abandura yanga igakomeza kwiyongera. Abaturage bagera kuri 3,5% mu karere ka Gicumbi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ni ukuvuga abaturage 15 000. […]Irambuye

Gicumbi: Abakorerabushake bigishiriza ku birere, bandikisha amakara… barasaba ibikoresho

Mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kuzirikana bimwe mu bikorwa byagezweho hifashishijwe abakorerabushake bijyanye n’uyu munsi wizihizwa tariki ya 5 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose, abakorerabushake bigisha abantu kwandika no gusoma, bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bike bafite, basaba abayobozi kujya bamanuka bareba ibyo bibazo. Abakorerabushake bahuguriwe kwigisha abandi mu karere ka Gicumbi, ngo usibye kuba […]Irambuye

Gicumbi: Imiryango 87 yasezeranye mu mategeko hasozwa Ukwezi kwahariwe umuryango

Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza […]Irambuye

Gicumbi: Miliyari 45 zigiye kwifashishwa mu kubaka imiyoboro y’amazi

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda  n’Umushinga Water for People, abaturage  15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project. Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge […]Irambuye

Gicumbi: Ababyeyi basubijwe abana bafashwe nk’inzererezi, basinyira ko batazongera kubacika

Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika. Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana. […]Irambuye

en_USEnglish