Digiqole ad

Mayor umazeho iminsi 6 gusa!!! Na we yahise yegura!

 Mayor umazeho iminsi 6 gusa!!! Na we yahise yegura!

Bizaguma mu mateka ko hari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wamazeho iminsi itandatu gusa!! Yemejwe kuwa 25 Gicurasi yerekwa abaturage mu muganda wo kuwa 26 yegura tariki 31 Gicurasi 2018. Ni Jean Claude Karangwa Sewase.

Aha ni kuwa mbere tariki 28 Gicurasi ubwo yari atangiye akazi, aganira n'abayobozi b'Imirenge. Iminsi ibiri nyuma yabwo yahise asezera
Aha ni kuwa mbere tariki 28 Gicurasi ubwo yari atangiye akazi, aganira n’abayobozi b’Imirenge. Iminsi ibiri nyuma yabwo yahise asezera

Kuwa gatanu ushize Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yeguje uwari umuyobozi wako Juvenal Mudaheranwa n’abari bamwungirije bombi kubera amakosa mu micungire y’imari ya Leta yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta. Uyu munsi bahise banatora uyu muyobozi w’Agateganyo.
Guverineri JMV Gatabazi w’Amajyaruguru yatangaje ko Jean Claude Karangwa Sewase wari wagiriwe ikizere n’Abajyanama b’Akarere ka Gicumbi ngo abe umuyobozi wako w’agateganyo yasezeye ku mirimo ye. Ngo niwe wanditse asezera.
Gatabazi ati Twaje gusanga afite urubanza yaburanaga rw’inshinjabyaha . Kandi umuntu uri mu rubanza ntiwamenya uko bizarangira… ubwo rero yaribwirije arasezera.”
Kuri uyu wa Gatanu ngo haraba inama yihutirwa y’Abajyanama kugira ngo batore umuyobozi w’Akarere kuko ngo akarere kagomba kugira ukayobora.
Mu kwezi gushize gusa abayobozi b’uturere twa Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru (V/Mayor) beguye/jwe mu mirimo. Ibivugwa ni uko hari n’utundi turere iyi nkubiri iri bukomerezemo muri uku kwezi twatangiye none.
Kuwa gatandatu mu muganda yari yeretswe abaturage b'i Manyagiro nk'umuyobozi mushya w'Akarere kabo
Kuwa gatandatu mu muganda yari yeretswe abaturage b’i Manyagiro nk’umuyobozi mushya w’Akarere kabo

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nonese!!!! Kuki mudashaka amakuru mbere cyangwa nawe akavuga imbogamizi afite? Governor Gatabazi, nagabanye kuyoborana ingufu nyinshi ibintu ntibihinduka umunsi umwe, ashyiremo ubwenge kandi ndamwizera no umuyobozi mwiza!

  • Gucerineri Gatabazi avuze ko ngo basqnze afite urubanza aburana rw’inshinjabyaha…bivuze ngo bamweretse ko adakwiye kuyobora. Ubwo se yeguye ku bwende?! Cyangwa yasabwe kwegura?!
    Wasanga na bariya begura cyangwa beguye nabo barabihatiwe. Uru Rwanda ni amabanga gusa gusa!

  • Guverineri Gatabazi avuze ko ngo basanze Meya w’agateganyo afite urubanza aburana rw’inshinjabyaha…bivuze ngo bamweretse ko adakwiye kuyobora. Ubwo se yeguye ku bwende?! Cyangwa yasabwe kwegura?!
    Wasanga na bariya begura cyangwa beguye nabo barabihatiwe. Uru Rwanda ni amabanga gusa gusa!

  • Umuntu ukiburana aba ari umwere, nta muziro aba afite wamubuza kuyobora.

  • Mwakagirimana mwe,
    Har’ibibazo bitumvikana! Kuki ba Mayor begura? Bagomba kuba bananizwa! None se uwamaze iyo minsi mike kuki bamutoye? Ubwo se ntibari bamufitiye ikizere? We yemeye gutorwa?
    Muzi ko tuzajya dutinya kuyobora! Izo nyobozi zirimo bande baz’iki bakorana nabandi bate? Nimucyo dufashe abo twatoye aho kubananiza! Numvaga kuba Mayor aribyiza umuntu agiye gufasha abaturage mw’iterambere igihugu kirmo none ni mu matiku gusa!Ntihazagire ubinshyiramo!

  • Gushyira umuntu mu mwanya w’ubuyobozi nk’uriya ukabona kujya kurreba niba nta miziro afite!!

  • Poleeeee!!! Ntore muduhitiramo abayobozi buriya mwibeshye ku izina.Ariko sinabura kubagaya kuko uko bigaragara murahuzagurika bitaribyo haba hanabamo ruswa

  • Izo nzego ziperereza se zimaze iki kandi zirirwa zijagata hose? Ese ajya gushyirwaho ntabwo bari babizi? Ibi ni malfunctioni

  • Ariko aka nakumiro ndabarahiye, ngo mwaje gusanga afite urubanza????? Ese mushiraho abayobozi mutabanje kugenzura ngo mubamenye neza????? Niyo mpamvu mushiraho ba rusahuzi, musigaje kuzajya Nyabugogo gufatayo ba Marines ngo batuyobore. HE yaragowe rwose…… A haaaaa nzabandora.

Comments are closed.

en_USEnglish