Digiqole ad

Gicumbi: Yabuze amafoto ya mutuelle asubizwa mu rugo atavuwe, abona byahinduka

 Gicumbi: Yabuze amafoto ya mutuelle asubizwa mu rugo atavuwe, abona byahinduka

Mukanoheri Godelive asaba ko igihe bagiwe kwa muganga bakabura kimwe mu byangombwa bakwiye kuvurwa bikazakurikiranwa nyuma

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Kibari barasaba ko bajya bavurwa mu gihe barwaye mu buryo butunguranye, ibindi basabwa kwa muganga bigatangwa nyuma, kuko umwe muri bo yabuze amafoto ya mutuelle agiye kwivuza asubizwa mu rugo.

Mukanoheri Godelive asaba ko igihe bagiwe kwa muganga bakabura kimwe mu byangombwa bakwiye kuvurwa bikazakurikiranwa nyuma

 

Nubwo bagenerwa ubwisungane mu kwivuza nta kiguzi babutanzeho, hari amwe mu mafaranga basabwa kwitangira yiyongera mu gihe baje ku kigo nderabuzima kwivuza.

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka waganiriye n’Umuseke, avuga ko nubwo abarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, yasiragijwe yagiye kwivuza, igihe hari bimwe mu byangombwa atari afite, kandi n’ubwisungane mu kwivuza ahabwa bwari butarasohoka.

Avuga ko n’iyo bigaragara ko ari ku rutonde rw’abazahabwa mutuelle, atahabwa serivisi  atabanje kubazwa  bimwe mu byangombwa, nk’amafoto cyangwa amafaranga yo kwishyura ifishi kandi ntayo afite.

Mukanoheri Godelive wagiranye ikiganiro n’Umuseke, asaba ko bajya bagirirwa icyizere bakavurwa, kuko indwara itera itateguje.

Avuga ko umuntu ashobora kugwa mu nzira mu gihe yagiye kwivuza arembye bakamusubizayo  adasuzumwe ngo amenye indwara arwaye.

Kuri Mukanoheri ngo bakwiye kujya bahabwa imiti, umuntu yamara gutora agatege akabona kujya gushaka ibyo kwa muganga bamusabye, ariko yabanje kuvurwa.

Agira ati: “Maze amezi abiri ndwaye ku buryo ntabashaga no kuva mu rugo, gusa najyaga ku kigo nderabuzima cya Byumba bakavuga ko mutuelle yanjye itarasohoka,  nyuma bashatse kuba nk’abangiriye impuhwe, bareba niba ndi ku rutonde rw’abazayihabwa uyu mwaka, bambonaho ariko nabwo banze kumvura bansaba ko mbanza kujya kwifotoza kandi nta mafaranga nari mfite kuko narwaye bintunguye.”

Uyu muturage avuga ko nk’uko ubuyobozi bubazirikana bwajya bunabagirira icyizere bakavurwa mu gihe bigaragara ko barembye,  nyuma bamaye gutora agatege babone kujya gukorera amafaranga basabwe.

Igihe yajyaga kwa muganga ngo bamusabaga gutanga amafoto y‘umuryango we wose, abana batatu kandi ngo no kwifotoza ubwe wenyine byari byamunaniye.

Ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Gicumbi, Niyonsaba Celine avuga ko ubuzima buhenze, ko niba bikorwa gutyo byakagombye gukosoka ku bigo nderabuzima, bakabanza kujya bavura umurwayi kuko ngo ashobora gusubizwa mu rugo atavuwe akarembera mu nzira.

Ati: “Abasigajwe inyuma n’amateka, ikibazo cyabo kirazwi ku buryo bw’umwihariko, bashobora no kumara igihe bativuje kandi biturutse ku mpamvu z’amafoto. Ubuzima burahenze, bajye babanza babahe serivisi mu gihe barwaye, ubundi ibyangombwa batujuje bikurikiranwe, ariko babanje kuvurwa.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba  Dr Twizeyimana Jean de Dieu yatangarije Umuseke ko umuturage iyo adafite amafaranga asabwa y’igiciro gito atanga kuri mutuelle igihe yagiye kwivuza, ahabwa serivise ngo ibindi bigasuzumwa nyuma.

Dr Twizeyimana avuga ko atari yahura n’ikibazo nk’icya Mukanoheri Godelive cyo kubura amafoto ya mutuelle, ariko na bwo ngo iyo basanze ari ku rutonde rw’abemerewe gutangirwa ubwisungane, icyo gihe kwa muganga baramufasha.

Mukanoheri Godelive afite abana batatu yari yarabuze amafaranga yo kubafotoza amafoto ajya kuri mutuelle

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish