Digiqole ad

Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

 Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

Isoko rya Rubaya ryubatswe mu buryo bwa kijyambere ariko ryabuze abarikoreramo

Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko.

Isoko rya Rubaya ryubatswe mu buryo bwa kijyambere ariko ryabuze abarikoreramo

Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi  bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera muri ririya soko.

Kuba bari basanzwe binjiza ibintu mu buryo bwa magendu none bakaba bazasabwa kubyinjiza mu buryo bukurikije amategeko ngo ni kimwe mu bituma batinya gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo.

Izindi mbogamizi batangaza ni uko nta mashini zisya bimwe mu bihingwa basarura zihari. Ngo iyo bejeje babyambutsa ku mupaka wa  Gatuna bakajya kubigurishayo, nyuma niho bagurira ifu yamaze gutunganyirizwayo.

Abahinga ibigori  ni bo batungwa agatoki cyane kuko ngo bamenyereye kubyoherezayo  no kugura ifu ya kawunga itunganirijwe muri Uganda.

Umuturage witwa Karangwa avuga ko isoko rya Rubaya ryatashywe umwaka ushize, ariko ritaratangira gukorerwamo. Ngo baritashye ku munsi wo Kwibohoza.

Ubuyobozi bwategereje ko abaturage bazarirema ariko kugeza ubu ntibirakorwa. Nyuma ngo hakozwe ubukangurambaga ndetse bagerageza kubareshya bababwira ko batazabasoresha mu gihe cy’amezi atandatu ariko abantu banga kuryitabira. Ngo ntushobora no gusanga abantu barenga icumi mu isoko baje kurirema.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, John Nkunzurwanda yabwiye Umuseke ko bakomeje gukora  ubukangurambaga ariko abaturage bo bihitiramo kohereza ibyo bejeje muri Uganda.

Ati: “Abaturage twagerageje kubabwira ko bazacuruza amezi atandatu  badasora kugira ngo isoko baryitabire ribanze kumenyera, ariko byaranze. Iki ni  ikindi kibazo muri uyu Murenge.”

Kuba hera ibigori byinshi ariko abaturage ntibabone icyuma cyo kubisya ngo bituma bahitamo kwigira Uganda kubisheshayo bakanabigurishirizayo. Ubu ngo bari gushaka uko bagurira abaturage kiriya cyuma kugira ngo kijye kibafasha babone ifu imeze neza.

Ubuyobozi bw’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi EUCL bwasabwe kongera igipimo cy’amashanyarazi kugira ngo abacuruzi bazabashe gukoresha neza ibikoresho byabo.

John Nkunzurwanda avuga ko mu murenge ayoboye bateganya kuzatangiza ubuhinzi bw’imbuto bugezweho kugira ngo bizafashe abaturage mu mirire kandi basagurire amasoko. Ngo abaturage bazabasha no kujya bagemurira igihugu cya Uganda.

Abaturage ngo batinya umusoro
Ubuyobozi butarebye neza isoko ryasigara ari itongo
Ku munsi waryo ngo nta n’abantu 10 wahasanga
Isoko ni rinini ryubatswe neza ariko ntirikorerwamo

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

3 Comments

  • Kwubaka isoko ni kimwe ariko kutokoresha ni ikindi.Kuba baranze kurikoresha ntabwo byaba ari igitangaza.Nagirango nibarize umuyobozi w’umurenge niba mbere yo kwubaka isoko haba hari inyigo yabanje gukorwa ngo hasesengurwe potential ihari n’uburyo izo nyubako zabyazwa umusaruro. Ayo makosa akunze kugaragara mu duce tumwe tw’igihugu bikarangira kubaye igihombo. Urugero rumwe natanga ni isoko ryubatswe ku muhanda munini uri hafi kugera mu Byimana ritigeze rikora kuva za 1998 nyamara aho ryaremeraga kuri centre yo mu Byimana.Ngarutse kuri Rubaya usanga abaturage bashishikazwa no kugemura umusaruro wabo ku baturanyi i Bugande nk’ibigori nyamara bagasubirayo kugurayo ifu itunganyije! Habuze iki ngo hashingwe uruganda ruciriritse rutunganya umusaruro w’ibigori? Ushobora kureba n’ibindi bihingwa byera muri ako karere.Kuri jyewe rero gusonerwa imisoro amezi atandatu ntibihagije ahubwo ubuyobozi bufatanyije n’abikorera bakwiye gutekereza ku bisubizo by’igihe kirambye:kwongera umusaruro,kwongera ibikorwa remezo,gushyiraho ingamba zo kwongera inyongera gaciro,gusuzuma ibiciro bihabwa abahinzi kugirango akarere gahangane na competition yo ku ruhande rwa Uganda.Ibyo nimubishobora ahubwo muzagira ikibazo cy’abarirema ari benshi bibasaba kwagura inyubako ry’isoko.Murakoze

  • None se mwubatse mutabanje kungurana ibitekerezo n’abazaricururizamo? Ikibazo cy’imisoro cyo ntawe kidahangayikishije natwe ubonye uko ayikwepa ni amahirwe aba yitoreye. Ukumva ngo caguwa zihenze kuruta magasin ariko wagera ku mupaka ukagura jeans nziza ya 2,500frw! Leta iziga ibyayo natwe twige ibyacu kabisa ntakundi.

  • Abayobozi bangiza amafaranga y’igihugu uwajya abarambika akabadiha gusa ntakindi. Nta n’isoni muranavuga?? Ni gute ushobora gufata amafaranga aba yabonetse abantu biyushye akuya hanyuma ukayatera inyoni bene aka kageni??? Niba mwarashakaga guteza imbere abanyarubaya mwagombaga kuba mwarababajije icyo bakeneye kurusha ikindi simple as that!!! Kandi murebe bakoze ibi hirya gato mu bice bya Rutare na Giti n’ibice bya Rukomo abaturage ntibagira amazi yo kunywa. Umuturage arazamura umusozi ijerekani agomba gukoresha akanayisangira n’amatungo dore ko asigaye aba mu biraro. Ibi n’ibiki koko??? My godness!! Abayobozi nk’aba n’urucantege kabisa! H.E aracyafite kazi katoroshye.

Comments are closed.

en_USEnglish