Digiqole ad

Gicumbi: Umugabo utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

 Gicumbi: Umugabo utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

Icyamamare i Gicumbi Ngirabagenga utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

Ngirabagenga Jean Mari Vianney ni umuhanzi w’icyamamare muri Gicumbi, indirimo ye izwi cyane ni ‘Yari mwiza Mukarukundo’, avuga ko igice kinini cy’ubuzima bwe cyaranzwe n’agahinda kuko yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka 13, akaza gushaka umugore waje kwitaba Imana bamaze kubyarana kabiri, undi yishumbushije akamutana abana barindwi none ubu afite uwa gatatu ariko ubuzima ntibuboroheye.

Icyamamare i Gicumbi Ngirabagenga utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye
Icyamamare i Gicumbi Ngirabagenga utabona amaze gushaka abagore 3 mu buzima bugoye

Uyu muhanzi uririmba indirimo gakondo akoresheje umuduri, atuye mu kagari ka Muranira, mu murenge wa Rutare, avuga ko ubu bumuga bwe bwaje ari umuhungu.

Avuga ko afite imyaka 13 yarwaye indwara ya mugiga n’iseru, ajyanwa kwa muganga bazi ko yashizemo umwuka ariko agezeyo abaganga baramutabara ariko agaruye akuka amaso yo nityongera kubona.

Uyu muhanzi uzwi cyane muri Gicumbi dore ko agenda acuranga mu bice bitandukanye, avuga ko yabaye imfubyi akiri muto ndetse akaza gushaka umugore akiri muto.

Mu magambo y’agahinda, Ngirabagenga avuga ko uku gushaka akiri muto kandi afite n’ubumuga bitaje kumuhira kuko umufasha we yaje kwitaba Imana bamaze kubyarana abana babiri.

Ngo inzira yakomeje kubamo za birantega kuko umugore yishumbushije yaje akamubera umutwaro kuko yari umusinzi ndetse akaza kumuta bamaze kubyarana abana batanu, akamusigira aba bana bose hamwe barindwi.

Ngirabagenga ubu yarishumbushije bwa kabiri ashaka umugore wa gatatu, ariko ngo ubuzima ntibworoshye kuko uretse ibi bikomere yanyuzemo by’urushako afite n’ubumuga butamwemerera kwiteza imbere.

Ngo ntiyigeze abona n’ubufasha ngo agerageze nibura byange, ngo abonye umugiraneza wamutera inkunga akaagura ubuhanzi bwe cyangwa agashyira imbaraga mu bindi bikorwa byamuteza imbere, yavayo.

Ati “ Kuba Ntabona  nzi neza ko bitambuza kwiteza imbere mu buhanzi bwanjye ku buryo ntaheranwa n’ubukene bw’akarande, mbonye umuterankunga ibyo nabona nabikoresha mu byanjye mfite, haba inkunga yamfasha mu bworozi cyangwa ikomeza kunganira ubuhanzi bwanjye.”

Gusa ngo afite n’ishimwe. Ati “ N’ubwo  mbayeho mu buryo bugoye kubera ikibazo cyo kurera abana barindwi kandi batarakura ngo bamfashe kwiteza imbere, ndashima ubuyobozi bwite bwa Leta bwabashije kumpa ubwisungane mu kwivuza, bukamfasha kuba abana banjye biga.”

Ngirabagenga akunze kugaragara cyane muri gahunda za Leta aririmba mu birori biba byateguwe, aba yahanze indirimbo akoresha muri ibi birori bitewe n’insanganyamatsiko yabyo, gusa akavuga ko hari n’izindi ndirimo nyinshi yagiye ahanga zirimo iyamenyekanye cyane yitwa ‘Yari mwiza Mukarukundo.”

Umwe mu bana be ni we umurandata aho agiye hose
Umwe mu bana be ni we umurandata aho agiye hose
Ngirabagenga yifashishwa mu birori byateguwe n'inzego za Leta
Ngirabagenga yifashishwa mu birori byateguwe n’inzego za Leta

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Bjr,Uwo mwana se umurandata ubwo ariga?abana rwose babuzwa uburenganzira n’ababyeyi babo bagomba kwitabwaho kuko birihenshi,hari uwonzi ugendana na Nyina w’umusazi,ukabona umwana yaraharenganiye,yirirwa amuzengurukana mu masoko y’akarere ka Kamonyi.

  • Ni ikibazo rwose!jye ndumva niba bajya basoma bene izo nkuru bariya bari mu nama y’igihugu y’abana bazajya babanza bakareba bene nk’aba nana bahawe inshingano n’ababyeyi babo k’ubw’impanvu zumvikana nk’iyi maze bakabitaho bakabaha inkunga y’ibanze bafasha ababyeyi babo guhindura imyumvire.

Comments are closed.

en_USEnglish