Tags : Gicumbi

Gicumbi: Akarere kabonye miliyari 8 azagafasha kwesa imihigo ya 2017

Mu gikorwa cy’imihigo akarere ka Gicumbi, karaye gahuriyemo n’abafatanyabikorwa bako, aba baraye bemeranyijwe ko Akarere kagomba kuzaza ku isonga mu kwesa imihigo, biyemeza gutanga amafaranga y’u Rwanda 8 153 550 217. Inzitizi iyo ari yo yose ishobora kubabuza kuza ku isonga mu kwesa imihigo biyemeje guhita bayikuraho, nk’uko Mayor w’Akarere ka Gicumbi abivuga. Mu mwaka […]Irambuye

Gicumbi: Imiryango itita ku bana igiye kujya ijyanwa mu Nkiko

Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye

Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye

Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta  bafatanya mu gushaka umuti. Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, […]Irambuye

Gicumbi: Mwarimu arasabwa kuzamura ireme ry’uburezi mu gihe imbogamizi kuri

Umunsi wahariwe mwarimu uba tariki ya 05 Ukwakira wizihijwe no mu karere ka Gicumbi, aho benshi mu barimu  bashimwaga ku rwego bagezeho mu burezi, ariko banasabwa kongera imbaraga mu mwuga wabo. Mu rwego rwo kunoza neza umwuga, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri bakabigira inshingano yabo, ndetse bakitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, […]Irambuye

Gicumbi: Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bafatiye ingamba umwanda ukabije

Mu nama yo kwigira hamwe uko ikibazo cy’isuku nke igaragara mu karere ka Gicumbi cyavugutirwa umuti, kuri uyu wa 04 Ukwakira, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’Ubuzima, bubabwira ko butifuza guhatira umuturage gukaraba nk’uko bwakunze kubikora bubafata bukajya kubakarabiriza ku biro by’akarere. Ikibazo cy’isuku nke cyakunze kuvugwa muri aka karere ka […]Irambuye

Gicumbi: Umugoroba w’Ababyeyi wabafashije kumenye gahunda y’Iminsi 1000

Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi imaze guhindura benshi mu kagari ka Gacurabwenge nk’uko babitangaza, Umudugudu wa Rwasama wafashwe nk’indashyikirwa mu kwitabira iyi gahunda kurusha indi midugudu igize ako kagari, mu byo yafashije abaturage harimo no kumenya iminsi 1000 ku buzima bw’umwana. Abaturage bo mu mudugudu wa Rwasama bavuga ko mu minsi ya mbere  ubwo babasabaga kwitabira Umugoroba […]Irambuye

Gicumbi: Abatwara inka ku ngorofani bazajya bacibwa hagati ya 10

Abakora ubucuruzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi batungwa agatoki kutubahiriza amabwiriza yo gutwara amatungo aho bakoresha ingorofani bajyanye inka ku isoko. Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo atazihanganirwa, ko azajya ahita acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Byavuzweho kenshi ko itungo n’ubwo […]Irambuye

Gicumbi: Gare yamaze kuvugururwa nyuma y’imyaka itatu imirimo itangiye

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi bavuga bishimira intambwe bagezeho mu  kubakirwa ibikorwa remezo, birimo Gare  nshya yo mu mujyi wa Byumba, dore ko nyuma yo kuyivugurura bubakiwe n’umuhanda wa kaburimbo uyizenguruka ku buryo imodoka aho zituruka zigera muri gare nta byondo zikandagiyemo. Abaturage bagaruka cyane ku ruhare itangazamakuru ryagize mu kubafasha kumenyekanisha ibibazo […]Irambuye

Gicumbi: Inyanya zari zageze kuri 8 000 Frw ubu zasubiye

*Igiciro cy’inyanya cyari cyarazamutse cyane, 100 Frw ryaguraga Ebyiri, ubu ni umunani! Abacururiza mu isoko  ry’ akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba, baratangaza ko  ibiciro by’inyanya byari bimaze iminsi byarazamutse ubu byagabanutse ku buryo izo bamaze iminsi barangura 8 000 Frw ziri kurangurwa 3 000 Frw. Abasanzwe bahahira mu isoko rya Gicumbi bamaze […]Irambuye

Gicumbi: Ingurube 17 zavuye mu Bubiligi zitezweho umusaruro ushimishije

Aborozi b’ingurube mu Ntara y’Amajyaruguru, babonye ingurube 17 zavuye mu Bubiligi, izi ngo zizabafasha kuvugurura amaraso y’izari zihari no guteza imbere ubworozi n’aborozi b’ingurube babize umwuga, kuko ngo izo ngurube harimo izibwagura cyane n’izitanga inyama zumutse. Shirimpumu J.Claude, umworozi umaze kumenyakana kubera korora ingurube, akaba anahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Umuseke ko muri izi […]Irambuye

en_USEnglish