Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika imideli
Urubryiruko rwo mu karere ka Gicumbi rurasaba ko impano rwifitemo mu kubyina no kumurika imideli zitabwaho n’ababishinzwe barufasha kuziteza imbere, nk’uko babigaragaje mu mwiyereko wa mbere wo kugaragaza imideli no gushaka impano mu buhanzi bakoze.
Mu gitaramo kigamije kureba impano bafite haba mu kwerekana uko babyina, kumirika imideli (fashion), no mu buhanzi, urubyiruko rwasabye ko ibyo bifitemo bafashwe kubiteza imbere.
Ku nshuro ya mbere, i Gicumbi urubyiruko rwerekanye ibyo ruzi mu kumurika imideli (fashion), bagamije kureba urwego bariho ngo babe na bo bakwitabira amarushanwa cyangwa kureba uko byazamura imyidagaduro mu karere kabo.
Abitabiriye iyi myiyereko y’urubyiruko bishimishijwe n’imyambarire n’uburyo urubyiruko rwatambukaga imbere yabo, abenshi ngo babibonye nk’ibintu bidasanzwe mu karere ka Gicumbi.
Hakizimana Jean Damscene (bita No Beef ) azwi cyane mu karere ka Gicumbi, kubera umuhate agira mu kugaragaza impano abana bafite yadutangarije ko abayobozi babafite mu nshingano abana bagomba kubashyigikira.
Ati: “Urubyiruko rwacu turarurinda ibiyobyabwenge kuko iterambere rirambye rihera mu mutwe muzima, twifashishije imyidagaduro tubereka uburyo bagomba gusigasira umuco wacu kuko imyambarire twabambitse ni uburyo batambukaga wabonaga byashimishije cyane buri wese.”
Mutoni Ange, watekereje gushinga agence (Renewable Fashion), we na bagenzi be ni bo bateguye iki gikorwa, yemeza ko byamugoye cyane ku mpamvu za bimwe mu bikoresho badafite.
Asaba ubuyobozi kubatega amatwi bakumva imbogamizi bafite bakabashyigikira.
Ati: “Ninjye wazanye iki itekerezo kuko narabikoraga, nsaba bagenzi banjye ko twabitegura ku bw’amahirwe birashobotse. Icyifuzo ni uko nibidukundira tuzajya tubikora nka rimwe mu mezi abiri, badufashe batube hafi kuko kuba twahuye nk’urubyiruko twenyine nta bushobozi twari dufite.”
Usibye imyidagaduro ishingiye ku kumirika imideli, mu karere ka Gicumbi hari abahanzi batangiye intambwe yo kwihuza bazwi nka (Rwanda new talent association) mu rwego rwo gushyigikirana, na bo ngo bakeneye ko bafashwa guteza imbere impano zabo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi