Tags : Genocide

Pastor Uwinkindi yasabiwe gufungwa burundu, we arasaba ingororano y’ibyiza

*Umushinjacyaha yavuze ko agendeye ku buhamya bw’abashinje Uwinkindi, ibikorwa yakoze bituma ahamwa n’ibyaha aregwa, icya Jenoside n’icyo Gutsemba. *Yamusabiye igifungo cya burundi kuri buri cyaha, kandi Urukiko arusaba kutazamugabanyiriza ibihano kuko yaburanye ahakana, ntasabe imbabazi. *Uwinkindi yise ibyavuzwe n’abatangabuhamya, ibinyoma bidafite agaciro imbere y’urukiko. *Uwinkindi yavuze ko atahawe umwanya wo kuvuguruzanya n’ubwo buhamya, ndetse ngo […]Irambuye

Mugesera na Avoka we Rudakemwa bageze mu rw’Ikirenga bajurira

*Me Rudakemwa yaciwe ihazabu inshuro eshatu. Zose hamwe yaciwe 1 400 000Fwrs; *Mu rw’Ikirenga yemeye ihazabu yaciwe inshuro imwe gusa ndetse ko yayishyuye; *Ubushinjacyaha bwatunguwe n’ibyatangajwe n’Avoka wa Mugesera; *Mugesera we ngo ibyakurikiye icyo ari kujuririra bikwiye guteshwa agaciro. Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Dr Mugesera wajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyo kutumva umwe mu […]Irambuye

Mbarushimana uregwa Jenoside yavuze ko ‘adafitiye ubwoba ibyo aregwa’

*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye

Urubanza rwa Mugesera ‘rwapfundikiwe’, ruzasomwa mu kwa 4/2016

*Me Rudakemwa yongeye kubura mu iburanisha; *Urukiko rwanzuye ko Urubanza rukomeza; *Mugesera yakomeje gutsimbarara ko ataburana atunganiwe; *Urukiko rwahise rwanzura ko Urubanza rupfundikiwe, rugena itariki y’isomwa ry’urubanza muri 2016. Mu rubanza rumaze imyaka itatu ruregwamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; […]Irambuye

Umwe ari i Kigali undi Stockholm ariko barebana; umutangabuhamya yashinje

*Umutangabuhamya yashinje Berinkindi barebana hifashishijwe Video Conference *Berinkindi ari muri Sweden umushinja ari ku Kimihurura ya Kigali *Yavuze ko agereraranyije Abatutsi baguye ku gasozi ka Nyamure bagera mu 10,000 *Mu bicaga abantu; yavuze ko yiboneye Berinkindi Claver atema umwana w’umuhungu Ni mu rubanza ruri kubera mu gihugu cya Sweden; kuri uyu wa 28 Nzeri; Urukiko […]Irambuye

Urukiko rwanzuye ko nta gihe kizongera gutakara mu rubanza rwa

Urukiko rukuru ku Kimihurura kuri uyu wa kabiri rwafashe imyanzuro ku busabe bwa Leon Mugesera wifuzaga kongererwa igihe cyo gusoma imyanzuro y’Ubushinjacyaha ikubiyemo ibihano bwamusabiye, ndetse n’ikibazo cy’umwunganizi we wahamijwe gutinza urubanza nkana. Urukiko rwavuze ko ibi byose nta gaciro rubihaye kuko bigamije gutinza urubanza, ndetse ko ubu ngo nta gihe kizongera gutakara muri uru […]Irambuye

Sweden: Claver Berinkindi yatangiye kuburanishwa ku cyaha cya Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye

Uburwayi bw’Umucamanza bwatumye Uwinkindi ataha ataburanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri, mu rubanza Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rw’Urukiko Rukuru, Pasitoro Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya ADEPR-Kayenzi ahahoze ari muri Komini Kanzenze (Bugesera) yatashye ataburanye, cyangwa ngo agire ikindi avuga kuko umwe mu bacamanza […]Irambuye

Munyagishari “YIHANNYE” Umucamanza usanzwe umuburanisha

*Imvugo “Kwihana Avoka cyangwa Umucamanza” mu manza bivuga “Ukwanga” Bernard Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 15 Nyakanga yihannye (yanze) Umucamanza bituma iburanisha rihita rihagarara. Akinjira mu cyumba cy’Iburanisha; uyu mugabo uburana mu rufaransa (kuva urubanza rwe rwatangira) yinjiranye amahane cyane, abanza guhangana n’Umwanditsi w’Urukiko ubwo Munyagishari yigizagayo […]Irambuye

France isa n’itazohereza Habyarimana kuburanira mu Rwanda

Nta muntu uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu Bufaransa uroherezwa kuburanira mu Rwanda, nubwo hariyo ‘dossiers’ zirenga 30 z’abakurikiranywe. Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Toulouse rwatangaje ibigaragaza ko Joseph Habyarimana, ukekwaho uruhare muri Jenoside, ashobora kutoherezwa kuryozwa ibyo akekwaho aho yabikoreye. Joseph Habyarimana w’imyaka 57 unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa araregwa kuba yarakoze Jenoside mu 1994 […]Irambuye

en_USEnglish