Digiqole ad

Uburwayi bw’Umucamanza bwatumye Uwinkindi ataha ataburanye

 Uburwayi bw’Umucamanza bwatumye Uwinkindi ataha ataburanye

Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri, mu rubanza Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rw’Urukiko Rukuru, Pasitoro Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya ADEPR-Kayenzi ahahoze ari muri Komini Kanzenze (Bugesera) yatashye ataburanye, cyangwa ngo agire ikindi avuga kuko umwe mu bacamanza bamuburanisha afite ikiruhuko cy’uburwayi (repos medical).

Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n'urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana
Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana

Uwinkindi ushinjwa kuba yaratanze impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero yari abereye umushumba, yageze mu cyuma cy’Ibiranisha ahagana ku isaha ya saa 08h20.

Ku isaha ya saa 08h30, ubusanzwe iburanisha ryagombaga gutangiriraho, inteko y’Abacamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha bigaragara ko ituzuye, kuko yari igizwe n’Abacamanza babiri n’umwanditsi wabo.

Umwe muri aba bacamanza, Timothy Kanyegeri wanasomye inyandiko ikubiyemo ibyerekeranye n’iburanisha ry’umunsi, yabwiye ababuranyi bombi ko iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa kane ritaba kuko umwe mu bacamanza afite ikiruhuko cy’uburwayi bityo iburanisha rikaba ritakorwa inteko isanzwe iburanisha urubanza ituzuye.

Ku mpande zombi (Ubushinjacyaha n’uregwa Jean Uwinkindi) nta wagize icyo abivugaho.

Rulisa Alice, usanzwe ari Perezida w’iyi nteko iburanisha uru rubanza ni we ufite ikiruhuko cy’Uburwayi. Ndetse ntihatangajwe igihe iyi ‘repos medical’ izamara, gusa umucamanza Timothy Kanyegeri yavuze ko iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 23 Nzeri.

Jean Uwinkindi wakunze kwiregura avuga ko ashengurwa no kuba ashinjwa icyaha cya Jenoside, kandi ngo nawe yarayikorewe. Mu rubanza rwe kandi yanze Abunganizi be mu mategako (Abavoka) yagenewe, gusa Urukiko rugategeka ko abo yagenewe agomba kubemera urubanza rugakomeza.

Me Hishamunda Isacar na Ngabonziza Joseph bagenwe ko bagomba kunganira uregwa, ariko Uwinkindi Jean akavuga ko atabashaka, ndetse ko batahabwa Dosiye y’ikirego cye, kuri uyu wa kane bagaragaye mu cyumba cy’Iburanisha bicaye mu myanya yagenewe abakurikirana iburanisha, gusa ntawamenye niba uwo bagomba kunganira akomeje kubanga kuko na bo ntacyo bigeze babitangazaho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko uzi ko abacamanza n’abashinjabyaha bagira abo basuzuguye? Kuki se hari ababurana, maze hataza uhagarariye urega (absence d’un avocat), bagahita baburanisha ngo iyo n’imitwe ngo bashaka gutinza urubanza gusa kdi ahubwo aribo bafite imitwe kugirango umuntu wabo cga uwo baririye ruswa ahite aburana vuba na bwangu ngo arekurwe kugirango igihano cy’amezi 6 atamusanga hanze akirukanwa mu kazi. Abanyamitwe gusa. None mureke abazi amategeko, n’uburenganzira bwa muntu babanyweshe amazi. Burya byose mubyica mubizi. Ibigome gusa ngo muri abanyamategeko. muraga puuu!!!

Comments are closed.

en_USEnglish