Digiqole ad

Mugesera na Avoka we Rudakemwa bageze mu rw’Ikirenga bajurira

 Mugesera na Avoka we Rudakemwa bageze mu rw’Ikirenga bajurira

Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw’Ikirenga

*Me Rudakemwa yaciwe ihazabu inshuro eshatu. Zose hamwe yaciwe 1 400 000Fwrs;

*Mu rw’Ikirenga yemeye ihazabu yaciwe inshuro imwe gusa ndetse ko yayishyuye;

*Ubushinjacyaha bwatunguwe n’ibyatangajwe n’Avoka wa Mugesera;

*Mugesera we ngo ibyakurikiye icyo ari kujuririra bikwiye guteshwa agaciro.

Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Dr Mugesera wajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyo kutumva umwe mu batangabuhamya bamushinja mu rubanza aburana n’Ubushinjacyaha ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho; kuri uyu wa 26 Ukwakira Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko ihazabu azi yaciwe ari imwe. Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko butunguwe kuko uyu mugabo yaciwe ‘amande’ inshuro eshatu kandi zose yazisinyiye.

Leon Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw'Ikirenga
Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa bajuririye urw’Ikirenga

Ni urubanza rutabashije kuburanishwa biturutse ku nzitizi yatanzwe n’Ubushinjacyaha bwasabye Umucamanza kubanza gusuzuma niba Me Rudakemwa yarishyuye ihazabu mbonezamubano yagiye acibwa azira gutinza urubanza ku bushake.

Umucamanza yatangiye asobanura icyajuririwe ndetse n’ibyifuzo bya Mugesera wajuriye yifuzaga ko ibikorwa by’Urubanza yaburanaga mu rukiko Rukuru (rwamaze gupfundikirwa) byagombaga kuba bihagaze mu gihe ubu bujurire yatanze ku wa 06 Ukwakira bwari butaranzurwaho.

Asobanura icyo yasabaga mu bujurire bwe; Mugesera yabanje kugaragaza ko ibyo yasabaga bitubahirijwe, avuga ko urubanza rwakomeje ndetse ko ubu rwamaze gupfundikirwa.

Ati “Nasabaga ko Urukiko rw’Ikirenga rutegeka Urukiko Rukuru gusubika urubanza mbere y’icyemezo cy’ubujurire, none ntibigishobotse kuko urubanza rwakomeje, keretse mu bushishozi bwanyu musanze ariko byari bikwiye kugenda ibyakurikiye byose byateshwa agaciro.”

Ubwo Umucamanza yahaga ijambo Mugesera ngo asobanure ibi; Alain Mukurarinda na Dushimimana Claudine bagize inteko y’Ubushinjacyaha bazamuriye rimwe amaboko basaba ijambo, gusa Umucamanza ntiyabibona.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga ku byari bitangajwe na Mugesera; Umushinjacyaha Claudine yahise abwira Umucamanza ko Ubushinjacyaha bufite inzitizi ikwiye kwigwaho mbere y’uko ubu bujurire buburanishwa.

Uyu mushinjacyaha yagaragaje ko Me Jean Felix Rudakemwa yaciwe amande, yagiye ahabwa ibihano birimo ihazabu mbonezamubano yaciwe inshuro eshatu,  ku wa 22 Mata 2014; ayo yaciwe ku wa 15 Nzeri uyu mwaka n’ayo ku wa 12 Ukwakira 2015.

Umushinjacyaha yavugaga ko Me Rudakemwa adakwiye kugira uwo yunganira mu rundi rukiko urwo ari rwo rwose mu gihe atarishyura amafaranga yose yaciwe nk’ihazabu nk’uko bigenwa n’ingingo ya 9 yo mu mabwiriza ya perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasohotse ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka.

Abajijwe icyo asobanura ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha; Me Rudakemwa yagize ati “Inshuro (yaciweho ihazabu) nzi ni imwe yo ku wa 12 Ukwakira kandi narayishyuye.”

Akomeza agira ati “Aya mabwiriza ndayemera ariko nibaza ikibazo, baravuga ngo naciwe amande ku itariki ya 15 Nzeri 2014, naba narayaciwe nkakomeza nte? Kuki batazanye izo nzitizi mbere bakaba bazizanye ubu.”

Umushinjacyaha Claudine wasaga nk’uwumiwe, yahise agira ati “Dutangajwe n’imvugo ya Maitre imbere y’Urukiko ko yishyuye amande yo ku wa 12 Ukwakira, ko ibindi ntabyo azi.”

Uyu mushinjacyaha yakomeje asobanurira Umucamanza ko Me Rudakemwa adakwiye kwihakana izindi nshuro yaciwe ihazabu kandi zose yarazisinyiraga ndetse ko na byo ari ikimenyetso cy’imyitwarire idahwitse.

Me Rudakemwa yavugaga ko kuba Urukiko Rukuru rwaramwemereraga gukomeza kunganira umukiliya we mu yandi maburanisha ari ikimenyetso cy’uko rwabaga rwasanze amande rwamuciye atari ngombwa.

Icyemezo kuri iyi nzitizi yatanzwe n’Ubushinjacyaha kizasomwa ku itariki ya 27 Ugushyingo 2015.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish