Tags : Genocide

Amaze imyaka 20 ashakisha abana be 3 yabuze irengero ryabo

Mukamulindwa  Béatrice  utuye mu gihugu cy’Ububiligi  avuga ko  yasigiye  musaza we wari mu cyahoze ari Komini Ntyazo  ubu ni mu Karere ka Nyanza abana be batatu  mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994,  agarutse mu Rwanda bakamubwira ko  bashobora kuba barahungiye  mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuva ubwo nta gakuru k’abo yasize n’ubu aracyashakisha. Mu […]Irambuye

Denmark yohereje Mbarushimana mu Rwanda kubazwa Jenoside

Mbarushimana Emmanuel, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yagejejwe mu Rwanda mu masaa moya z’ijoro avuye mu gihugu cya Denmark, akaba aje gukurikiranwaho uruhere akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbarushimana Emmanuel yazanywe na Police y’igihugu cya Denmark yari yarahungiyemo, imushyikiriza Police y’u Rwanda. Alain Mukuralinda, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u […]Irambuye

Arusha: Ubujurire nabwo bwemeje ko Bizimungu afungwa imyaka 30

Mu bujurire, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho guca imanza z’abakoze Jenoside mu Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa mbere rwakatiye General Augustin Bizimungu gufungwa imyaka 30 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ubujurire bwashimangiye igihano cy’igifungu cy’imyaka 30 kuri Bizimungu wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside muri Gicurasi 2011 agakatirwa gufungwa imyaka […]Irambuye

Mugesera yasabye Urukiko guha agaciro amategeko y’Imana kurusha ay’igihugu

Mu rubanza Urukiko Rukuru rubaranishamo Ubushinjacya na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, kuri uyu wa 16 Kamena uregwa yasabye urukiko kutarutisha amategeko y’igihugu ay’Imana bityo arusaba kuyagenderaho umutangabuhamya PMJ ntamushinje. Mbere y’isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rwabanje kwisegura ku mpande zombi ku mpinduka zagaragaye kuri gahunda yari iteganyijwe dore ko iburanisha ryagombaga kubimburirwa n’isomwa […]Irambuye

NGOMA: Incike n’abakuze barokotse Jenoside barashima AVEGA

Mu rwego rwo gufata mu mugongo incike n’abakuze barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,  Abanyamuryango ba AVEGA mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’amafaranga banafashwa kugera ku rwibutso kugira ngo nabo bibuke dore ko mu gihe cyo kwibuka batajya bifatanya n’abandi kubera intege nke. Naho ubuyobozi bw’Akarere ka […]Irambuye

APACOPE yibutse abasaga 255 bazize Jenoside

APACOPE, kimwe mu bigo byashinzwe n’ umugabo witwa Shamukiga Charles, agamije cyane cyane kugeza ku burezi abana b’abatutsi babuzwaga amahirwe yo kwiga kubera ubwoko. Jenoside yatwaye abantu basaga 255 bigaga n’abakoraga kuri iki kigo, kuwa gatandatu tarki 07 Kamena barabibutse. Mazimpaka Jean Claude umwe mu barerewe muri APACOPE warokotse yabwiye Umuseke ko bibukaga ku nshuro […]Irambuye

“Ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza,” Umuyobozi wa IPRC West

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi. Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu […]Irambuye

Ni uwuhe mukino uri gukinwa na FDLR?

Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina […]Irambuye

Canada: Kuwa kane u Rwanda ruzakira Habinshuti aje kubazwa Jenoside

Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar.  Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize […]Irambuye

Ubushinjacyaha bwikomye Mugesera ko abubeshyera ngo bwamwise Imbwa

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 08 Gicurasi rwagaragayemo guterana amagambo yuje uburakari hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha aho ubushinjacyaha bwamwikomye kububeshyera kumwita Imbwa. Hashize iminsi irenga itanu Mugesera ari mu kiciro cyo kubaza ibibazo abatangabuhamya mu rubanza rwe. Aya magambo yaje akurikiwe […]Irambuye

en_USEnglish