Digiqole ad

Munyagishari “YIHANNYE” Umucamanza usanzwe umuburanisha

 Munyagishari “YIHANNYE” Umucamanza usanzwe umuburanisha

Bernard Munyagishari mu rukiko rukuru Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

*Imvugo “Kwihana Avoka cyangwa Umucamanza” mu manza bivuga “Ukwanga”

Bernard Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 15 Nyakanga yihannye (yanze) Umucamanza bituma iburanisha rihita rihagarara.

Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM-- USEKE
Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Akinjira mu cyumba cy’Iburanisha; uyu mugabo uburana mu rufaransa (kuva urubanza rwe rwatangira) yinjiranye amahane cyane, abanza guhangana n’Umwanditsi w’Urukiko ubwo Munyagishari yigizagayo intebe zari zigenewe kwicarwamo n’Abavoka.

Uyu munsi hagombaga kumvwa abunganira Munyagishari bashya yagenewe nyuma y’uko uregwa yanze abo yari yahawe mbere. Ikibazo cy’abunganira uyu mugabo kikaba aricyo cyari kuvugwaho none.

Umucamanza yinjiye, yasabye Abavoka babiri bashya b’uregwa aribo Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jean d’Arc kuva mu myanya y’abakurikirana iburanisha bari bicayemo bakajya kwicara mu myanya yabagenewe. Igikorwa kitishimiwe n’uregwa nk’uko yahise abigaragaza.

Hamaze gusuzumwa niba impande zombi (Uregwa n’Ubushinjacyaha) zitabye iburanisha; Bernard Munyagishari yahise abwira Umucamanza ko afite inzitizi zikwiye kubimburira iburanisha ati “ kuri uyu munsi ndabamenyesha ko ntafite Abavoka.”

Yavugaga ibi Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jean d’Arc bamwicaye iruhande nk’Abavoka bashya bagomba kunganira uregwa muri uru rubanza nyuma y’aho Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John “Bivanye mu rubanza” nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yo gutangaza ko atunganiwe; Munyagishari yabajijwe n’Umucamanza niba afite abandi bavoka aziyishyurira mu gihe abo yagenwe n’Urugaga atabafata nk’abavoka be; avuga (Munyagishari) ko yajuririye icyemezo cyafatiwe Abavoka yari asanganwe bityo ko ataburana mu gihe ubu bujurire butarafatwaho icyemezo.

Umucamanza yahise amenyesha uregwa ko mu gihe aburana nk’udafite ubushobozi bwo kwiyishyurira Abavoka agomba kwemera abo yagenewe mu gihe byaciye mu nzira zigenwa n’amategeko.

Ibi ntibyakiriwe neza n’uregwa (Munyagishari) nk’uko byagaragaraga mu ndoro ye yuje umujinya; bigatsindagirwa n’imvugo yakoresheje ubwo yahitaga yihana (yanga) uyu mucamanza.

Munyagishari ati “ iki cyemezo ndakijuririye, ndasaba umwanditsi kwandika ubujurire bwajye;…ku bw’icyubahiro mfitiye Urukiko sinumva ukuntu Umucamanza yafata icyemezo adafashe n’umwanya wo kwiherera ngo yige ubusabe bwanjye,..nihannye (nikomye) Umucamanza.”

Ubushinjacyaha butashimishijwe n’imyitwarire y’uregwa nk’uko byumvikanye mu byahise bitangazwa na Ruberwa Bonaventure umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza.

Ruberwa ati “ turasaba Urukiko kutihanganira imyitwarire nk’iyi yo kuba uregwa yakwihana Umucamanza, turifuza ko bifatwaho icyemezo.”

Amategeko agena imigendekere y’imanza z’Inshinjabyaha agena ko iyo Umucamanza yihanwe; imihango y’iburanisha ihita ihagararira aho nk’uko Umucamanza yahise abibwira impande zombi ko asubitse iburanisha bityo hakazagenwa indi nteko isuzuma ubu bwihane bwa Munyagishari.

Munyagishari yari yabwiye Umucamanza ko impamvu zo kumwihana agiye kuzitegura mu nyandiko akazazishyikiriza bitarenze ejo (kuwa kane) saa munani nk’uko bigenwa n’itegeko.

Munyagishari akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu gutegura, kunoza no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi; no gufata abagore ku ngufu ubwo jenoside yakorwaga, iki gihe uregwa yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND muri Gisenyi no ku rwego rwa Perefegitura.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Burya koko abanyarwanda babivuze neza ngo “akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.
    Mbega amagambo mabi,mbega indoro mbi yuje urwango ku mutima!
    Ngaho nimwibwire namwe uko yarameze igihe cya jenoside yakorewe abatutsi!
    Nta kintu kibi mu buzima nko gutsimbarara ku cyaha kugeza witabye Satani!

  • murebe Munyagishari.

  • Mana weeeeee iriya ndoro ye iteye ubwoba pe.

  • Nta kosa afite kwitwara kuriya mu rukiko kuko ntambabazi azahabwa kuku ubutabera bwiwacu bwuzuyemo ubugome nivangura birazwi

  • John we ndabona nta nterahamwe ikurenze kuko wasanga munyagishari mwarakoranye ufite ubwoba ko nawe azaguyambaza nta soni kweli ngo unucamanA bwacu ntabwo ari buzima ngaho genda umwunganire ntawaguseka

    wenda ni so

  • @ John wa Nterahamwe we. Ushake uvuge icyo ushaka ntacyo muzakora….

  • Hahahahahahahaaaaaaa !!!!!!!! So ntiyakwanze iyo akwita nabi, buriya se warikwitwa Munyagishari ? Iyo nza kureba aho iwanyu murya ubunnyano nari kukwita MUNYAKIJISHO cg MUNYAMA…………………..nI kabisa

  • Uyu niwe mwene Sebahinzi bavuze! Arabeshya ariko!

  • Biriya byose namaraso yabatutsi yanyoye. abo ataroshye mukivu babataye mubyobo bumva. Munyagishari mureba yarishe mumugi wa GISENYI aho yazengurukaga umugi muri DAYIHATSU yumweru hamwe nninterahamwe zitwaga Mabuye , hasani, gitoki bitwaje imbunda na ntampongano ( yabaga irimo imisumari) baririmba ngo “ye tubatsembatsembe” igitero bagabye kuri rwandex bakahica umuzamu wumututsi nibagiwe izina. bakica nabandi batutsi bahahungiye. igitero bagabye aho bitaga mukizungu bakahica umukobwa wakoraga muri sonarwa ku Gisenyi ntibuka izina. nabandi benshi biciye kuri grande bariyeri. none arivugisha ifaransa ? bazamukanire urumukwiye burundu yumwihariko kandi bazamukanire rurerure;

Comments are closed.

en_USEnglish