Digiqole ad

France isa n’itazohereza Habyarimana kuburanira mu Rwanda

 France isa n’itazohereza Habyarimana kuburanira mu Rwanda

Urukiko rw’ubujurire rwa Toulouse ahabereye iburanisha kuri uyu wa kabiri

Nta muntu uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu Bufaransa uroherezwa kuburanira mu Rwanda, nubwo hariyo ‘dossiers’ zirenga 30 z’abakurikiranywe. Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Toulouse rwatangaje ibigaragaza ko Joseph Habyarimana, ukekwaho uruhare muri Jenoside, ashobora kutoherezwa kuryozwa ibyo akekwaho aho yabikoreye.

Urukiko rw'ubujurire rwa Toulouse ahabereye iburanisha kuri uyu wa kabiri
Urukiko rw’ubujurire rwa Toulouse ahabereye iburanisha kuri uyu wa kabiri

Joseph Habyarimana w’imyaka 57 unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa araregwa kuba yarakoze Jenoside mu 1994 gusa urukiko rw’ubujurire rw’i Toulouse rwatangaje kuri uyu wa kabiri ko tariki 15 Nzeri 2015 aribwo ruzatangaza umwanzuro ku iyoherezwa rye mu Rwanda nk’uko bitangazwa na AFP.

Joseph Habyarimana akekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, uyu mugabo yari umuyobozi w’ikigo gikora ibicuruzwa mu muringa n’ibumba cy’i Gihindamuyaga (ubu ni mu karere ka Huye)

Ashinjwa kugira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’abihayimana b’Abatutsi babaga muri Monasiteri ya Gihindamuyaga, iyicwa ry’impunzi zari zahahungiye, ndetse n’iyicwa ry’abatutsi bari kuri centre de santé ya Gihindamuyaga.

Mme Florence Galtier umwunganizi mukuru mu rukiko mu byo yavuze yahaye agaciro ibijyanye ‘n’amategeko y’ibihano byemewe’ ndetse no ‘kudasubira inyuma kw’itegeko mu ihanabyaha’ ku ruhande rw’u Rwanda, aho Habyarimana yaba yarakoreye ibyaha.

Mme Galtier avuga ko nta mategeko ahana Jenoside yariho mu Rwanda mu 1994 mu gihe Habyarimana, ukurikiranwe adafunze, akekwa kuba yarakoreye icyaha.

Me Gilles Paruelle wari uhagarariye u Rwanda mu iburanisha yavuze ko afite impungenge ko ubutabera bw’Ubufaransa bushobora kuba bubona ko Jenoside zabaye i Burayi zitandukanye n’izabaye muri Africa.

Me Paruelle yibukije ko Ubufaransa bwaburanishije imanza z’abakoze Jenoside yakorewe Abayahudi kandi nyamara amategeko ayihana nayo atari asobanutse mu gihe yakorwaga.

Uyu mwunganizi uhagarariye u Rwanda yavuze ko kandi Habyarimana naguma mu Bufaransa ngo atazaburanishwa mbere y’umwaka wa 2017.

Ati “Aratuje amerewe neza cyane aha iwacu, kandi hari ibikomeye yakabaye abazwa.”

Me Ludovic Rivière wunganira Habyarimana yavuze ko we afite impungenge ku butabera bw’u Rwanda. Atunga agatoki ibijyanye n’uburyo abafuzwe bafatwa ndetse ngo no gufata umuntu nk’umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Bitandukanye n’ibindi bihugu nka Canada, Norvège ndetse n’Urukiko mpuzamahanga wa Arusha, Ubufaransa bwo nta na rimwe burohereza uregwa Jenoside ngo aburanire aho akekerwa kuba yarakoreye Jenoside.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntabwo Ubufaransa bwakohereza umuntu ukekwaho ibyaha mu Rwanda kuko mu Rwanda twumvako gukekwaho genocide gusa icyaha cyikaba cyarangije kuguhama, ndavuga uko abafaransa batekereza !! bityo rero tunoze imikorere y’ubucamanza, kugirango amahanga yose atwizere !

  • sinzi igihe abafransa bazamenyera agaciro k’abatutsi bazize Jenoside bityo mureke bakomeze bakore ibyo bashaka kuri uyu mugabo ushinjwa ibyaha yakoze

  • Undi wundi bohereje mu Rwanda ni inde se? batamwohereje nta gitangaza kirimo ubutabera bwo mu Bufaransa turabumenyereye ko iyo bugeze ku banyarwanda bakekwaho icyaha cya genocide yakorewe abatutsi, bukoresha amarangamutima aho gukoresha ukuri. naho nduhungirehe uvuga ngo mu Rwanda nibanoze imikorere y’ubucamanza ngo kuko mu Rwanda ukekwaho genocide icyaha kiba cyarangije kumuhama arimo arigiza nkana kuko abanyarwanda bafunguwe na gacaca bose bacyekwagaho genocide kandi bari benshi. Ahubwo ubutabera bw’u Bufaransa ni agahomamunwa abantu barekura umuntu ukekwaho genocide nta n’iperereza ribaye?nubwo haba hari ibimenyetso simusiga ko yayikoze bavuga ko ngo igihe yayikoraga itegeko riyihana ryari ritarajyaho! Ubwo bucamanza se nibwo Nduhungirehe abona ko aribwo bunoze ra? Niba yumva aribwo bwiza azazane nyina mwice hanyuma ningera mu rukiko bandekure bavuga ko igihe nicaga nyina itegeko rihana kwica ryari ritarajyaho ndebe ko bimushimisha ariko mwagiye mugira ubumuntu bwo kumva ko ntamuntu wishimira akarengane.

Comments are closed.

en_USEnglish