Digiqole ad

Urubanza rwa Mugesera ‘rwapfundikiwe’, ruzasomwa mu kwa 4/2016

 Urubanza rwa Mugesera ‘rwapfundikiwe’, ruzasomwa mu kwa 4/2016

Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi

*Me Rudakemwa yongeye kubura mu iburanisha;

*Urukiko rwanzuye ko Urubanza rukomeza;

*Mugesera yakomeje gutsimbarara ko ataburana atunganiwe;

*Urukiko rwahise rwanzura ko Urubanza rupfundikiwe, rugena itariki y’isomwa ry’urubanza muri 2016.

Mu rubanza rumaze imyaka itatu ruregwamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; kuri uyu wa 14 Ukwakira Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe, rwanzuye ko uru rubanza rupfundikiwe kubera uwunganira uregwa akomeje kubura ndetse n’umukiliya we akaba yanze kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe.

Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi
Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi

Mu iburanisha riheruka; Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kuba rwafata umwanzuro wo kuba uregwa yakomeza kuburana atunganiwe, buvuga ko imyitwarire y’uruhande rw’uregwa yagaragazaga bidashidikanywaho ko Uregwa yaba yarahisemo kwiburanira.

Me Jean Felix Rudakemwa uherutse kumenyesha Urukiko ko atazagaruka muri uru rubanza mu gihe imishyikirano yavugaga ko ari kugirana na Minisiteri y’Ubutebera mu Rwanda (MINIJUST) itaranzurwaho. Urukiko ruza kwanzura ko iyi mishyikirano yavugwaga itariho.

Kuri uyu wa Gatatu; Urukiko rwagaragaje ko uyu munyamategeko yagiye yanga kwitabira iburanisha inshuro nyinshi kandi yabaga yabisabwe n’Urukiko inshuro nyinshi ndetse agacibwa amande inshuro zirenze ebyiri, ariko ntiyisubireho cyangwa ngo bigire icyo bitanga.

Urukiko rwavuze kandi ko uregwa na we ntacyo yakoze kuko yavugaga ko atazi amakuru y’Avoka we ariko ntabimenyeshe inzego bireba nk’Urugaga rw’Abavoka.

Umucamanza yavuze ko ibi bikorwa n’uruhande rw’uregwa bigaragaza ko bagamije “Gutinza nkana Urubanza”.

Umucamanza yahise yemeza ko iburanisha rikomeza, anasaba Mugesera kwanzura bwa nyuma kuri uru runza no kuvuga ku gihano cy’igifungo cya Burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Mugesera wahise yamaganira kure iki cyemezo agira ati “Sinanze kwanzura, ariko ntabwo naburana ntunganiwe…”

Uyu mugabo uregwa gukangurira ‘Abahutu’ kurimbura ‘Abatutsi’ yahise ajuririra iki cyemezo avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa agenerwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko Mpuzamahanga.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibi bivugwa na Mugesera atari ko bubibona kuko mu buryo yiregura n’uburyo yari atanze ubu bujurire bigaragaza ko azi anasobanukiwe amategeko bityo ko yakwiburanira mu gihe Avoka we adahari.

Nk’uko bwakunze kubigarukaho; Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe hari ikimufitiye akamaro yakwiburanira cyangwa ubundi akaba yakwanga kuvuga kuko na byo abyemererwa n’amategeko, bityo busaba Urukiko kubifataho umwanzuro ndakuka.

Yanzura; Umucamanza yahise avuga ko “uru rubanza rumaze imyaka itatu, rupfundikiwe” ndetse ashimangira ababuranyi bombi ubwitabire bwabo muri iyi myaka itatu.

Umucamanza yahise amenyesha ababuranyi n’abitabiriye iburanisha rya none ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Mata 2016.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uyu mukambwe arayavuze basiiii
    3 ans aburana umunsi ku wundi nabyo ni gihano …,aho yabizambirije ntiyorohereje ubutabera baramukubita Burundu y’umwihariko.

  • Kare kose se? Rwose hari hasigaye ko abantu basaba Chief Justice na Minister w’Ubutabera ko uru rubanza rusozwa kuko ibyo Mugesera atavuze harimo no gucengeza urwango yanga Abatutsi ubanza bitabaho!
    Nibicare rero bamukanire urumukwiye.

    • Mugesera azahanirwe ibyo yavuze bibi. Ariko kugeza uyu munsi nta narimwe batubwiraga ko ubushinja cyaha bwahamije Ikintu mugesera. Ibi bigaragaza ko batazi kwiga urubanza reta itabashyigikiye Ntacyo bashobora kizima. Ikindi kdi uyu mugesera wakoze amahano akavuga 1994 ntiyari murwanda, abantu nka ba Rwarakabije, Rucagu, Gatsinzi n’abandi bari bayoboye ingabo muri 1994 nibindi byatumaga navuga rikinjyana bo bimeze bite? Kuki ntawe ubavuga kuki ibyo bashinjwaga byazimijwe ruhuri huri? Munsobanurire niba mufite icyo muvuga kizima kitari ibi byo gutukana. Asante

  • Ubutabera buragwira! Sinabura kuvuga ko Mugesera abatsinze icy’umutwe! Ntimuzatinda kubona ko kuvuga ngo ibihugu cyangwa TPIR biboherereze abantu ari ukwishyira hanze! Nubwo batazarekurwa ariko bazasiga babashyize hanze!

  • ariko nkamwe mushyigikira inkozi z’ ikibi mwifuza kuba mu isi y’ ibibazo gusa?
    hanze uvugase ni ahaganahe? Yadusize hanze amarisha abanyarwanda naho
    kwanga kuburana byo ntacyo bivuze apfakuba ari mu maboko y’ ubutabera n’ umurengera muzangwa mwembi.

  • @Murenzi Dediré:
    Umva mbese uko babaye! Ariko kuki mwumva mutabaho mutishe abantu? Muzongere! Vuga ahubwo ko ugiye kwicwa n’agahinda kuko umwicanyi mwene wanyu aburaniye imbere akaba anarinzwe na bamwe mubo yashakaga kumara! Nunanirwa kubyihanganira uzimanike, urumva ?

  • @ murenzi desire

    Niba wumva kogeza ivanguramoko no kuvuga ngo simburana aribwo buhanga mu kuburana nawe ufite ikibazo!
    Sinzi ko wambwira ingingo Mugesera yigeze aburanisha ifatika uretse kubaza abamushinjaga ubwoko bwabo n’amashyaka babagamo muri za 92, ubundi buri kantu kose kavuzwe ati ndakajuririye! Cyakora amaherezo y’inzira ni mu nzu kuko birarangiye hasigaye kumukanira urumukwiye!

  • Ubutabera bukore akazi mu budahemuka n’ubushishozi bufate umwanzuro ukwiye!

  • Buriya rero njye ndumiwe pe! ngo urubanza rurapfundikiwe nta mutangabuhamya ushinjura twumvise? leta iragaragaye pe nako ubucamanza ubwo se kandi bazohereza abandi ra!

Comments are closed.

en_USEnglish