Pastor Uwinkindi yasabiwe gufungwa burundu, we arasaba ingororano y’ibyiza
*Umushinjacyaha yavuze ko agendeye ku buhamya bw’abashinje Uwinkindi, ibikorwa yakoze bituma ahamwa n’ibyaha aregwa, icya Jenoside n’icyo Gutsemba.
*Yamusabiye igifungo cya burundi kuri buri cyaha, kandi Urukiko arusaba kutazamugabanyiriza ibihano kuko yaburanye ahakana, ntasabe imbabazi.
*Uwinkindi yise ibyavuzwe n’abatangabuhamya, ibinyoma bidafite agaciro imbere y’urukiko.
*Uwinkindi yavuze ko atahawe umwanya wo kuvuguruzanya n’ubwo buhamya, ndetse ngo abatangabuhamya yatanze ntibahawe umwanya,
*Yavuze ko akwiye guhabwa ingororano y’uko yahishe ‘Abahutu n’Abatutsi’ mu rusengero rwe, igikorwa cy’ubutwari cyari cyatinywe ngo n’abayobozi baje kumushinja,
*Umwunganira, ubundi Uwinkindi atemera, yasabye ko bitewe n’ubuhamya bw’ibinyoma, buvuguruzanya, Uwinkindi akwiye kurekurwa akajya gukomeza umurimo w’Imana.
Mu iburanisha ryo muri iki gitondo cyo ku wa kane ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Pasitoro Jean Uwinkindi gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa bya Jenoside, ari Uwinkindi n’Umwunganira basabye ko arekurwa, Urukiko rwasoje Urubanza, isomwa ryarwo rishyirwa tariki ya 30 Ukuboza 2015.
Mu rukiko, Uwinkindi yagaragaye nk’umuntu ubabaye cyane, amaboko ayafatiye ku mavi yambaye amataratara abonerana, ntabwo we yigeze azamura akaboko asaba umwanya ngo agire icyo avuga mu gihe ubushinjacyaha bwavugaga nk’uko byagiye bigaragara ku bandi baburanyi.
Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu bake bagera kuri 15 unabariyemo abanyamakuru bari baje gukurikirana iri buranisha.
Nubwo yakomeje kugaragaza ko umwunganizi yahawe atamushaka, uyu munsi Uwinkindi yagaragaye ari kumwe na we ndetse bavugana neza ku by’urubanza rwe.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya mebre, maze bugaruka ku buhamya bw’abatangabumya 15 bashinje Uwinkindi. Abenshi bari bahishiwe amazina kubera umutekano wabo nubwo harimo abatanze ubuhamya ku mugaragaro, nka Uwera Clarisse na Kayibanda Isaie.
Aba batangabuhamye bahuriza ko biboneye Uwinkindi ajya mu bitero bitandukanye ari kumwe n’abajandarume yahawe n’uwari Burugumestre wa Komini Kanzenze witwaga Gatanazi.
Uwinkindi ngo yicishije Abatutsi ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi yari abereye umuyobozi. Abatanze ubuhamya bwo kumushinja, bavuga ko hari Abatutsi yishe cyangwa agatanga amabwiriza yo kubicisha. Bavuga ko yagiye mu bitero binyuranye bigamije guhiga Abatutsi ahantu hatandukanye mu cyari Komine Kanzenze (Bugesera).
Mutangana Jean Bosco wasomye imyanzuro y’Ubushinjacyaha, yavuze ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bukubiyemo ibikorwa bigize ibimenyetso simusiga by’icyaha cya Jenoside n’icyo Kurimbura imbaga byakozwe na Pastoro Jean Uwinkindi.
Ubushinjacyaha bwavuze no ku buhamya bw’abantu umunani bashinjuye Uwinkindi, abenshi muri bo ni abakatiwe n’inkiko kubera icyaha cya Jenoside. Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse no gushidikanya ku buziranenge bwabo, ngo nta n’uwigeze amushinjura ku bimenyetso byatanzwe n’abamushinja.
Bityo ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwemera kwakira ikirego gikubiyemo ibyo Uwinkindi aregwa, rugashingira ku bimenyetso byatanzwe kandi busaba ko kuba Uwinkindi ataraburanye yemera icyaha ngo asabe imbabazi hatazabaho kumugabanyiriza ibihano.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyasobanuwe bigize icyaha cya Jenoside n’icyo kurimbura, maze bumusabira gufungwa Burundu kuri buri cyaha.
Gusa ngo kuko Uwinkindi ari umuntu woherejwe n’Urukiko mpuzamahanga akaba agengwa n’amasezerano yo kohererezanya imfungwa, Ubushinjacyaha buvuga ko ariyo mpamvu butamusabiye cya burundu y’umwihariko ubundi ngo gisanzwe gihanishwa abahamwe na biriya byaha.
Uwinkindi n’umwunganira bavuze imyanzuro yabo basaba ko yazarekurwa
Nyuma y’akaruhuko k’iminota 10, inteko iburanira urubanza mu rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka,yasabye Uwinkindi kuvuga ku byavuzwe n’Umushinjacyaha n’ibihano amusabiye.
Ati “Ntacyo nabivugaho kuko ntabonye akanya ko kuvuguruzanya nabo, ibyo bavuga ni ibinyoma, ntashingiro bifite. Mwandike ko nabujijwe kwiregura. Mu gihe nabujijwe kwiregura navuga iki ku bihano?”
Ati “Sinakabaye mpabwa ibyo bihano, nagahawe ingororano y’uko nagize ubutwari bwo kwakira Abahutu n’Abatutsi abandi babitinye nkagira ibyago nkaterwa. Hari abarokokeye mu rusengero rwanjye, ari Abahutu n’Abatutsi. Natanze urutonde rw’abashinjura ntibahabwa agaciro bararobanurwa ku bwende harimo n’abazava hanze, hashize imyaka itatu.”
Me Jean Joseph Ngabonziza, uburanira Uwinkindi ariko Uwinkindi atamwera, bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo gusoma ibyagiye bivugwa n’abatangabuhamya bashinja, yagiye agaragaza uburyo bagiye bivuguruza buri umwe ibyo yabwiye Urukiko n’ibyo yabwiye Ubushinjacyaha.
Ngabonziza, agaragaza amatariki yagiye atangirwaho ubuhamya, no kuba ababutanze batagaragaza itariki nta rengwa Uwinkindi yakoreyeho ibyaha aregwa, yavuze ko ubwo buhamya burimo kwivuguruza, ibinyoma no kwiyitirira ubuhamya bw’ibyavugiwe muri Gacaca, avuga ko bimwe ari amabwire adakwiye guhabwa agaciro.
Hari aho abatangabuhamya bavugaga ko Uwinkindi yari afite ubushobozi bwo gutegeka abasirikare n’abategetsi ba gisivile b’icyo gihe, ariko bakavuga ko ku rusengero rwe yahashyize umuzamu ufite inkoni, ku bwa Me Ngabonziza agasanga umuntu bivugwa ko yahaga amabwiriza abapolisi afite n’umwe ushinzwe kumurinda atari kurindisha urusengero umuzamu ufite inkoni.
Ahandi, ni uko abashinja hari abavugaga ko Uwinkindi yirirwanaga icumu, abandi ngo impiri ‘nta mpongano y’umwanzi’, abandi ngo yari afite icyuma, ibyo byose Me Ngabonziza abihuje n’uko ku bwicanyi bwakorewe uwitwa Paul Kamanzi, hari abavuga ko ari Uwinkindi wamwishe, abandi bakavuga ko yiswe n’igitero cyavuye i Musenyi, abandi bakavuga ko yishwe n’abajandarume, ngo bigaragaza kwivuguruza ku bantu bose bemeza ko bari aho, bityo agasanga ari amabwire.
Urukukiko rumubajije kuvuga ku bihano byasabiwe Uwinkindi, Me Ngabonziza yavuze ko bikwiye kuzumvikana ko abatangabuhamya bashinjura batateguwe, bityo ngo n’abaje gushinjura Uwinkindi ntibari bazi icyo bagomba kumufasha.
Yasabye urukiko kuzakora cyane mu kumenya ukuri ku batangabuhamya n’ibyo bavuze, avuga ko imyanzuro yanditse no kuvuga ku bihano byazakorwa nyuma.
Ariko Urukiko rwamusabye kugira icyo avuga, maze ati “Turasaba ko Uwinkindi arekurwa kuko nta ruhare yagize muri Jenoside. Icyemezo cyafatwa agasubira mu buzima busanzwe, kuko mbere yari Pasiteri mwiza, ushakira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, hari benshi bamenye Imana kubera we, yakoze ibikorwa byiza ku gihugu…”
Perezidante w’inteko iburanisha uru rubanza, yahise avuga ko impande zose zumviswe, abarega n’uregwa, n’abatangabuhamya, bityo ko urubanza rusojwe rukazasomwa tariki ya 30/12/2015, ku isaha ya saa munani n’amanywa (14h00).
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubushinjacyaha
Comments are closed.