Digiqole ad

Urukiko rwanzuye ko nta gihe kizongera gutakara mu rubanza rwa Mugesera

 Urukiko rwanzuye ko nta gihe kizongera gutakara mu rubanza rwa Mugesera

Mugesera yahise ajuririra imyanzuro yafashwe n’Urukiko uyu munsi

Urukiko rukuru ku Kimihurura kuri uyu wa kabiri rwafashe imyanzuro ku busabe bwa Leon Mugesera wifuzaga kongererwa igihe cyo gusoma imyanzuro y’Ubushinjacyaha ikubiyemo ibihano bwamusabiye, ndetse n’ikibazo cy’umwunganizi we wahamijwe gutinza urubanza nkana. Urukiko rwavuze ko ibi byose nta gaciro rubihaye kuko bigamije gutinza urubanza, ndetse ko ubu ngo nta gihe kizongera gutakara muri uru rubanza.

Mugesera yahise ajuririra imyanzuro yafashwe n'Urukiko uyu munsi
Mugesera yahise ajuririra imyanzuro yafashwe n’Urukiko uyu munsi

Leon Mugesera wahise ajuririra imyanzuro y’Urukiko kuko ngo imubangamiye, avuga ko yari yasabye igihe cyo gusoma imyanzuro y’ibikubiye mu bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha. Kugira ngo ategure nawe imyanzuro ye nawe azageza ku rukiko.

Mugesera mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere ushize, yari yavuze ko atigeze ashyikirizwa ‘copy’ y’imyanzuro y’Ubushinjacyaha nyuma yo gusomwa, gusa kuri uyu wa mbere umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko atunguwe no kumva ko Mugesera nta myanzuro yabonye kandi ari we ubwe wayijyaniye kuri gereza.

Mu rukiko uyu munsi bavuze ko iyi myanzuro ngo uwunganire Mugesera yahise ayifata akayijyana idashyikirijwe uregwa ubwe, gusa ngo ibi si ikosa ry’Urukiko ahubwo ni iry’umwunganizi utarayihaye uwo yunganira, bityo bifatwa nkaho uruhande ruregwa rwabonye imyanzuro ikubiyemo ibihano byasabwe n’Ubushinjacyaha. Nubwo bwose Mugesera ngo iyo myanzuro yayibonye ejo.

Urukiko kuri iki uyu munsi kuwa kabiri rwanzuye ko Mugesera n’umwunganizi we kuva tariki 30/07/2015 (imyanzuro yabageraho) babonye igihe gihagije cyo gutegura imyanzuro yabo bahereye ku bihano uregwa yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Bityo rutegeka ko urubanza ruzakomeza tariki 29/09, 01/10, 05/10, 06/10 na tariki 12/10/2015. Iyi minsi ngo hazaba gusa humvwa Leon Mugesera avuga imyanzuro ye ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Uyu mwanzuro Leon Mugesera yahise asaba umwanditsi kwandika ko awujuririye, ndetse avuga ko iyo minsi yahawe izamubera micye kuko atarasoma umwanzuro w’Ubushinjacyaha ku bihano wamufatiye.

Urukiko kandi uyu munsi rwanzuye ko ibijyanye n’ikiruhuko cy’uburwayi cy’uwunganira Mugesera biteshejwe agaciro kandi bitagomba guhagarika iburanisha.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • urarushywa nubusa rwose.amaraso yinzirakarengane azakugaruka tu.
    ntawuvuts ubuzima bwumuntu.ango abe amahoro.bazagukanire urukwiye.
    wait you will see.

  • Urakoze kur’iyi comment yawe.
    Kandi amaraso yose aratukura

  • Ararushwa n’ubusa di

Comments are closed.

en_USEnglish