Digiqole ad

Sweden: Claver Berinkindi yatangiye kuburanishwa ku cyaha cya Jenoside

 Sweden: Claver Berinkindi yatangiye kuburanishwa ku cyaha cya Jenoside

Claver Berinkindi (photo: internet)

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claver Berinkindi (photo: internet)
Claver Berinkindi (photo: internet)

Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi 1994.

Berinkindi ahakana ibyaha byose ashinjwa bifitanye isano na Jenoside nk’ubwicanyi, gushishikariza abantu kwica, umugambi w’ubwicanyi n’ibindi.

Ubwunganizi bwa Berinkindi buvuga ko abatangabuhamya bashobora kuba yaritiranyijwe n’umuvandimwe we wijanditse muri Jenoside, nyuma akaza gupfa.

Gusa, Ubushinjacyaha muri uru rubanza rwo rugashimangira ko Berinkindi yari azwi cyane ku mubano ukomeye n’abahezanguni b’Abahutu, no mu bikorwa byibasiraga Abatutsi.

Amakuru avuga ko Berinkindi yari umwe mu bari bayoboye ibitero ku nyubako yakoreragamo ubuyobozi bwa Komini Muyira, n’icyagabwe ku ishuri ryari hafi aho byombi byahitanye abatutsi benshi.

Muri ibyo bitero, ngo bamwe mu Batutsi bashyinguwe batapfuye, abandi bicishwa imbunda, imihoro, ibyuma, impiri n’ibindi bikoresho.

Berinkindi wari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, ngo yanagize uruhare mu bwicanyi nk’ubwahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, imiryango yicirwaga kuri za Bariyeri ihunga n’ahandi.

Berinkindi umaze umwaka atawe muri yombi, araburanishwa n’urukiko rw’i Stockholm kuko yari yaramaze kubona ubwenegihugu bwa Sweden. Bikaba biteganyijwe ko iburanisha ritazarenza ukwezi kwa Werurwe 2016.

Bwa mbere mu mateka ya Sweden, mu mwaka wa 2013, ubutabera bwicyo gihugu bwakatiye igifungo cya burundu Stanislas Mbanenande wahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Src: News24

1 Comment

  • Bucue bucyeee bose aho baro hose bazacakirwa bahanywe.
    Iki cyaha nti gisaza !!!

Comments are closed.

en_USEnglish