22 Mata 2015 – Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari Padiri kuri Paroisse ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali urubanza rwe ubu ngo rwaba ruri hafi gutangira kuburanishwa mu Bufaransa aho amaze igihe afungiye. Rwaba ari urwa kabiri ruburanishijwe n’iki gihugu cyahungiyemo benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside. Abacamanza b’abafaransa batangaje ko barangije iperereze kuri uyu […]Irambuye
Tags : Genocide
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 07 Mata 2014 ubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside bakiyibuka nabo kandi baharanira ko nta handi yazongera. Perezida Obama yatangaje ku munsi nk’uyu bibuka abishwe banazirikana abagize ubutwari bwo kurokora abandi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya. […]Irambuye
“ Nashyikirijwe liste iriho Abavoka 530”; “ Muri 2012 Urugaga rwabo rwandikiye amahanga ko mu Rwanda hari abagera kuri 890” “ Mu myaka itatu gusa abavoka 360 bagiye he?”; “ Nahishwe Abavoka, kandi wenda aribo bashobora kugirira inyungu ubutabera najye ubwanjye” Kuwa 25 Werurwe – Ni amagambo ya Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike Police Mpuzamahanga ibinyujije kuri Police ya Uganda yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda Birindabagabo Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Komini Sake Segiteri ya Rukumberi muri Perefegitura ya Kibungo akaba yahise yoherezwa kuri Station ya Police ya Kicukiro. Uyu […]Irambuye
Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Pasitoro Uwinkindi Jean ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatututsi n’ibyibasiye inyoko muntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 Pasitoro Jean Uwinkindi yavuze ko Abatutsi 23 aribo azi biciwe ku rusengero rwe i Kayenzi nabo ngo ntako atagize ngo abarwaneho. Ubushinjacyaha bumurega uruhare mu rupfu rw’amagana y’abatutsi bari […]Irambuye
Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Charles Bandora ku byaha uyu akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 13 Ukwakira undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye uregwa anasaba urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo zose yakoreshejwe n’ubugenzacyaha n’Ubushinjacya ngo kuko yazikoreshejwe ku gahato akanizezwa ibihembo byo kuzafungurwa. Nyuma yo kumva ubuhamya bw’undi mutangabuhamya […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nzeri, Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rukiko rukuru rwagize umwere Nzirasanaho Anastase wahoze ari Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2003-2008, akaba yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cya burundu y’umwihariko Tariki 20 Werurwe 2014 ahamijwe […]Irambuye
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza n’abagororwa (RCS) igaragaza ko mu bagororwa basaga ibihumbi 84 bakatiwe n’Inkiko Gacaca bagahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro “TIG”, abasaga ibihumbi 31 ntibigeze bitabira gukora ibihano byabo, mu gihe 1996 bacitse ibihano batabirangije. Raporo ya RCS igaragaza ko mu bagororwa 84.896 bakatiwe igihano cya TIG, abagera 53.366 aribo bagiye […]Irambuye
Mabedle Laurence MUSHWANA uyobora komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga, avuga ko yatangajwe n’ibyo ikiremwa muntu cyakoze muri Jenoside, ariko ngo abantu bakwiye kwigira ku byahise bakubaka u Rwanda. Mu kiganiro na Umuseke umuyobozi wa komisiyo […]Irambuye