Tags : Gasabo

Remera: Abaturage bagiye kujya bafatira mutuelle ku kagari

Mubera Prosper ukuriye Inama njyanama y’Umurenge wa Remera mu ijambo yagejeje ku batuye utugari tugize uriya murenge kuri uyu wa Gatanu bari bateraniye ahitwa kuri Mathias House i Remera yavuze ko amakarita y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bazajya bayasanga ku kagari. Mubera Prosper yabwiy abaturage ko  ibi bahisemo kubikora mu rwego rwo kuborohereza kwishyura amafaranga no […]Irambuye

Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose. Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo […]Irambuye

Igihe kirageze ngo duhane ababyeyi bata inshingano zabo – Min.

Minisitiri Oda Gasinzigwa w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu murenge wa Nduba muri Gasabo ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu yatanze ubutumwa ku babyeyi bata inshingano zabo ko habayeho igihe cyo gufasha no guhendahenda ariko ubu igihe kigeze ngo batangire guhana ababyeyi bata inshingano zabo. Minisitiri yagarukaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo abana batwara inda […]Irambuye

Kimironko: Umudugudu w’Isangano bakoze umuganda ku muhanda ureshya na km

Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta. Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda […]Irambuye

Babuze abagabo ari bato baritunga kandi banyotewe n’iterambere

Mukamugema Julienne wo muri Kicukiro na Mukashema Rosette ni abagore bitunze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye byo gupfakara cyangwa gutabwa n’umugabo ari bato, ubu ubuzima bwabo ntibushingiye ku mugabo, ahubwo bushingiye ku mbaraga z’ubwonko bwabo, kandi batunze neza abana basigaranye. Aba bagore baganiriye n’Umuseke mu mahugurwa barimo yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa Kemit, mu […]Irambuye

Ndera: Imibereho ku gasanteri ko ku Gisima

Ku Gasima ni agasanteri ni agasanteri kari ku mbibe z’Umurenge wa Ndera n’uwa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hakaba ahantu hashyuha cyane ndetse harimo kugenda hatera imbere nubwo ari icyaro cy’umujyi. Kuva i Remera muri Gare ugerayo na bus (bisi) rusange zitwara abagenzi ni amafaranga y’u Rwanda 300, bus zererezayo niho zikatira […]Irambuye

Ndera: Ingabire abyigishijwe n’umugabo we ubu ni umwogoshi ukomeye

*Ingabire amaze igihe yigishijwe kogosha n’umusore bakundanaga baje no kubana; *Ubu we n’umugabo we bakorera muri Salon imwe kandi byabateje imbere; *Ashishikariza abandi bagore gutinyuka imyuga yose; *Intego ye ngo ni ukwigisha abandi no kwagura ibyo akora. Ingabire Deborah, nta mashuri menshi afite, yarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza gusa. Afite umugabo bamaranye imyaka itandatu […]Irambuye

Gasabo: Abaturage bishimiye gutora kuko ngo bazi ibyiza Kagame yabagejejeho

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu hose abaturage bazindukiye mu matora, agamije kwemeza cyangwa kwanga ihinduka ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda; Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya Mbere, kuri Site y’itora ya APAPER, abaturage baganiriye n’UM– USEKE bamaze gutora bagaragaje ibyishimo, ko bamaze gutora ibizabagirira akamaro. Bamwe mu baturage twaganiriye bazi ko batoye […]Irambuye

REMA yahagaritse ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda INYANGE

Kicukiro – Mu mpera z’icyumweru gishize Umuseke wasuye ahari gukorwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda Inyange Industries, ibikorwa bisa n’aho byakorwaga mu gice cy’igishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabuga na Masaka binyuranyije n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ibishanga by’umwihariko. Ibi bikorwa byahagaritswe nyuma gato. Umunyamakuru w’Umuseke amaze kubona ibi bikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa yagerageje kwinjira mu ruganda Inyange […]Irambuye

Imfura z’Ishuri rya Gikrisitu rya Kigali zarangije uwa 6 wisumbuye

*Hamwe no gusenga, aba banyeshuri ngo biteguye kuzitwara neza mu kizamini cya Leta, *Aba ni bo ba mbere barangije amashuri yisumbuye muri iki kigo, giherereye Kibagabaga muri Gasabo. Kuri iki cyumweru, ishuri rya Gikristu rya Kigali (Ecole Chretienne de Kigali), ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 16 barirangirijemo bwa mbere amashuri yisumbuye, aba banyeshuri bavuga ko babifashijwemo […]Irambuye

en_USEnglish