Kimironko: Umudugudu w’Isangano bakoze umuganda ku muhanda ureshya na km 1
Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta.
Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda kandi utandukanya umudugudu w’Itetero, ukagera ahahoze irimbi rya Remera aho wongera gutandukanya Isangano n’umudugudu w’Urugwiro n’Ijabiro.
Gatabazi Alphonse, umuturage wo mu mudugudu w’Isangano, wavutse mu 1958, yabwiye Umuseke ko umuganda w’ubu utandukanye n’uwa kera.
Ubu ngo umuntu ajya mu muganda ku bushake, ariko mbere hajyagaho igihano cy’amafaranga y’u Rwanda 500, kandi umuganda wabaga ari itegeko ugakorwa inshuro enye mu kweizi mu minsi isanzwe.
Uyu musaza wari utuye mu Bibare, avuga ko akenshi umuganda bawukoreraga ku muhanda wa Kimihurura – Kakiru icyo gihe ngo uwo muhanda nta kaburimbo yari yashyirwamo.
Agira ati “Uwabaga yarananiranye bamucaga amafaranga kandi bakamufunga umunsi umwe.”
Ubwitaribre bwari bushimishije uyu munsi
Ngarukiye Jean de Dieu umuyobozi w’umudugudu w’Isangano, yatangarije imboni y’Umuseke mu muganda ko wagenze neza kandi abantu bitabiriye cyane.
Yavuze ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi, ngo umuganda wateguwe wari ujyanye no gusibura rigole (imiserege/imiferegi) zinyuramo umuvu ushobora gusenya imihanda.
Mu rwego rw’umutekano, hafunzwe inzira zica kuri ruhurura zari ziteje umuteano muke kuko abasinzi n’abandi banyuraga bashoboraga kugwa muri ruhurura.
Mu nama abaturage basobanuriwe gahunda za Leta
Nyuma y’umuganda, abaturage beretswe abayobozi bashya b’umudugudu, bagizwe na komite nyobozi, abahagariye abagore n’urubyiruko, ndetse habaho guhererekanya ububasha hagati y’abasoje manda n’abashya.
Abaturage kandi bakanguriwe gusorera ku gihe imitungo itimukanwa. bakanguriwe kugira isuku no kwirinda Malaria n’ahava ikiguri cy’imibu.
Nyuma y’aho muri aka gace uyu mudugudu urimo, hatoraguwe umurambo w’umusore wari umaze iminsi yarapfiriye mu nzu, buri wese ufite umukozi cyangwa umuntu ukodesha iwe, yasabwe kumumenya, akagira icyangombwa cye gifotoje, kandi akajya abasha kumenya amakuru ye ya buri munsi.
Konti y’umuganda y’uyu mudugudu, komite icyuye igihe yavuze ko iriho amafaranga ibihumbi 290 y’u Rwanda, ndetse bagaragaza na gahunda zihutirwa aba basimbuye bagomba gukora.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi babyita kwifotoza cyangwa kwishushanya.
Comments are closed.