Digiqole ad

Ndera: Ingabire abyigishijwe n’umugabo we ubu ni umwogoshi ukomeye

 Ndera: Ingabire abyigishijwe n’umugabo we ubu ni umwogoshi ukomeye

*Ingabire amaze igihe yigishijwe kogosha n’umusore bakundanaga baje no kubana;
*Ubu we n’umugabo we bakorera muri Salon imwe kandi byabateje imbere;
*Ashishikariza abandi bagore gutinyuka imyuga yose;
*Intego ye ngo ni ukwigisha abandi no kwagura ibyo akora.

Ingabire Deborah, nta mashuri menshi afite, yarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza gusa. Afite umugabo bamaranye imyaka itandatu (6) gusa nta mwana barabona, ngo “baracyarindiriye ko iyo mu ijuru igira icyo ikora.”

Ingabire Deborah, akora umurimo ubusanzwe utitabirwa n'igitsina gore wo kogosha.
Ingabire Deborah, akora umurimo ubusanzwe utitabirwa n’igitsina gore wo kogosha.

Uyu muryango ubu utuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ari naho bakorera.

Umuseke wasuye Ingabire Deborah, aho we n’umugabo bakorera imirimo yo kogosha ku gasanteri kanzwi nko ku ‘Gisima’. Aka gasanteri kari ku mbibi z’Umurenge wa Ndera n’uwa Bumbogo.

Aho bakorera twasanze umugabo we Bigirimana Jean Claude adahari, ariko Salon bakoreramo ifunguye, imirimo iri gukorwa.

Ingabire ati “Akazi ko kogosha nkamazeho imyaka itandatu, natangiriye i Nyarutarama, ariko twaje gusanga ubuzima bwaho butugoye, duhitamo kuza gukorera ino aha kuko niho ubuzima bworoshye.”

Uko yinjiye muri uyu mwuga

Ingabire Deborah yakundanye n’umuhungu (Bigirimana J.C.) wakoraga akazi ko kogosha, akimutereta akajya amwigisha kogosha yikinira bisanzwe, gusa azakwisanga amaze kubimenya.

Ati “Natangiye kubikora tubana, tumaze kubana nabitangiye nk’akazi kuko nawe ni umu-coiffeur, twembi ubu niko kazi dukora, akorera ku ntebe imwe nanjye ngakorera ku yindi. Tumaze imyaka itandatu dukorana, ariko we abimazemo igihe kirekire.”

Mu gutangira ngo yahuye n’ingoranye nyinshi zirimo kwitinya, ndetse rimwe na rimwe ngo n’abantu bakanga ko abogosha kuko bashidikanyaga ku bushobozi n’ubumenyi afite mu kogosha.

Yagize ati “Umuntu aritinya nk’umukobwa, nk’umuntu w’umumama,…Ariko kugeza izi saha baranyemera bya hatari, nta kibazo kikirimo, mba numva nta n’ikindi nakora kuko binyinjiriza amafaranga ampagije. Aka sinshobora kukavaho, wampemba ikise kikankuraho? ”

Ingabire n’umugabo we, ngo mu gihe kitari icya kure bafite intego yo kwagura, bakaba bakora Salon de Coiffure nini irimo n’abantu basuka, ndetse nawe akaniga gusuka kuko nubwo yogosha, ngo yumva nabyo (gusuka) ashaka kubimenya.

Nibashobokera, ngo bazagurira kuri aka Gasanteri bakoreraho kuko ari ahantu bamaze kumenyera cyane.

Ku bijyanye n’icyo aka kazi kabamariye, Ingabire Deborah avuga ko nubwo mu kogosha ayo binjiza agenda ahindagurika bitewe n’ibihe, ariko ngo hari igihe binjiza nk’inyungu y’ibihumbi 100 kuri Salon yabo.

Kubwe ngo aya ni amafaranga menshi kuko ashobora kuyabona, kandi yabonye n’umwanya wo kwita no ku zindi nshingano z’urugo aba afite nk’umugore.

Ati “Intambwe irahari tumaze kugera ku bintu bifatika, dufite inzu yacu dutahamo, n’imiryango ine iyiri iruhande natwe dukodesha.”

Kubera ko yamaze kubaka izina ntabwo apfa kwicara ubusa adafite umuntu yogosha.
Kubera ko yamaze kubaka izina ntabwo apfa kwicara ubusa adafite umuntu yogosha.

Gukorana n’umugabo isaha ku yindi ni byiza cyaaaane

Nubwo akenshi abantu bagira impungenge ku mibanire y’urugo mu gihe umugabo n’umugore baba bahora hafi amasaha 24 kuri 24 bari kumwe; Ingabire Deborah we avga ko ahubwo nta cyiza nkabyo.

Ati “Njye ahubwo mba numva no kujya kure yanjye ntidukorane byangora kuko maze kubimenyera, n’ubwo twagira icyo dupfa bibaho ni ibintu bisanzwe birakemuka, ahubwo kuba yajya gukora kure yanjye aho ntamureba byangora kuko tuririranwa, ku mugoroba tugatahana kandi tubanye neza.”

Ikindi cyiza abo muri uku gukorana n’umugabo, ngo ni uko nta mafaranga na macyeya abacika, kuko iyo umwe adahari undi amusigariraho.

Ati “Urabona nk’ubu umugabo wanjye ntahari afite ibindi yagiyemo ariko ntitwakinze, nahasigaye, arava iyo yagiye aze asanga amafaranga, kuko nta mukiliya ugenda uje wese ndamwogosha, kuko ntawaza ngo yanze ko mwogosha, bananyemera cyane kurusha we kuko muri iyi minsi batagikunda no kumubona.”

Umuntu mukuru amwogoshera amafaranga y'u Rwanda 200 ku muntu mukuru, abana bato 100.
Umuntu mukuru amwogoshera amafaranga y’u Rwanda 200 ku muntu mukuru, abana bato 100.

Abagore batinyuke imyuga yose

Ingabire Deborah w’ikigero cy’imyaka hafi 30, avuga ko kugeza ubu nta mugore cyangwa umukobwa baturanye cyangwa uturutse ahandi uramwegera ngo amwigishe cyangwa amubwire uko yinjiye mu mwuga wo kogosha.

Ati “Abadamu b’inaha baritinya nakagombye no kuba igihe maze inaha hari abo maze kwigisha, ariko ni ibintu ubona batinya, ariko mu by’ukuri ntabwo bazi ibanga ryako, aka ni akazi keza kinjiza amafaranga, katakubuza kwishyira kuri fraisheur, ugahora ukeye, katakuvuna, kandi n’ubwo waba ufite abana wagakora.”

Arongera ati “Kuri iki gihe aho tugeze ubu ni ugutinyuka ikintu cyose ukagikora, cyane cyane nk’iki uba uhuriyeho n’umugabo ni ikintu cyiza.

Aka ni akazi keza nashishikariza n’abandi badamu gukora babaye babyiyumvamo, njye ku giti cyanjye uwaza ngo mwigishe sinabyanga kuko aho ngereye ubu inararibonye mfite n’umuntu namwigisha.”

Ukigera ku gasanteri ko ku Gisima, uhita ubona Salon iri hafi y’aho imodoka ziva n’izijya mu i Remera zihagarara; nugerayo ntuzahave Ingabire Deborah atakogoshe.

Aha yari agiye kogosha uyu mukiliya
Aha yari agiye kogosha uyu mukiliya
Nawe ari kwambara umwenda w'akazi neza ngo atangire
Nawe ari kwambara umwenda w’akazi neza ngo atangire
Aratunganya ibikoresho bye
Aratunganya ibikoresho bye
Aha akaba aranzitse, akazi aragatangiye
Aha akaba aranzitse, akazi aragatangiye
Ati "Mu gihe umugabo adahari ntabwo dufunga ndakomeza nkashaka amafaranga"
Ati “Mu gihe umugabo adahari ntabwo dufunga ndakomeza nkashaka amafaranga”
Uyu ni umurimo abandi bagore n'abakobwa batinya kandi ngo ntuvunanye na busa
Uyu ni umurimo abandi bagore n’abakobwa batinya kandi ngo ntuvunanye na busa
Akazi ke ngo karamushimishije nta kintu kikamurutira
Akazi ke ngo karamushimishije nta kintu kikamurutira
Araganira n'umunyamakuru anakora akazi ke
Araganira n’umunyamakuru anakora akazi ke
Uyu amaze kumwogosha neza, kandi nawe avuga ko anyuzwe n'uko amwogoshe
Uyu amaze kumwogosha neza, kandi nawe avuga ko anyuzwe n’uko amwogoshe
Arangije aramusigira Alcohol ku mutwe ngo yice za microbes
Arangije aramusigira Alcohol ku mutwe ngo yice za microbes
Arabikora neza kandi abikunze cyane, ku ruhande abandi nabo barategereje ngo abogoshe
Arabikora neza kandi abikunze cyane, ku ruhande abandi nabo barategereje ngo abogoshe

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Birashimishije, ariko ndareba yogosha ahereye hagati. Ibi ni bibi, bishobora gutuma abapfuragura,ugasanga umusatsi urasumbana

  • Ubu uyu mugore yabasha no gukora ubu konvayeri pe
    Courage Mugore

  • Ni byiza rwose iki nikigaragazako abagore nabo bashoboye
    Mwifurije kunguka kandi Agahirwa mu byo akora byose.

  • iyo nyogosho yamwogoshe ni ubuhe bwoko

  • alikose bite kombona salon yabo barayitatse nama photo wagirangwahubwo nahobarebera films za porno? Kndibyo wasanga harimiryango yimigisha bibafungira bashatse babikuraho kukoharandi maphoto meza yabastar rwose bashiraho

Comments are closed.

en_USEnglish