Digiqole ad

Gasabo: Abaturage bishimiye gutora kuko ngo bazi ibyiza Kagame yabagejejeho

 Gasabo: Abaturage bishimiye gutora kuko ngo bazi ibyiza Kagame yabagejejeho

Gasharazi Assinatti arimo gutora.

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu hose abaturage bazindukiye mu matora, agamije kwemeza cyangwa kwanga ihinduka ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda; Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya Mbere, kuri Site y’itora ya APAPER, abaturage baganiriye n’UM– USEKE bamaze gutora bagaragaje ibyishimo, ko bamaze gutora ibizabagirira akamaro.

Gasharazi Assinatti arimo gutora.
Gasharazi Assinatti arimo gutora.

Bamwe mu baturage twaganiriye bazi ko batoye Itegeko Nshinga ryo kwemeza ko Perezida Paul Kagame akomeza akayobora u Rwanda; Hari n’abazi ko batoye Perezida Paul Kagame, n’abazi ko batoye Itegeko Nshinga, gusa bose bahuriza kuri Perezida wa Repulika ku byiza yahaye Abanyarwanda.

Uwitwa Mukamurenzi Fortune utuye muri Rukiri I, Umudugudu w’Izuba yatubwiye ko aya matora ari ayo kwemeza itegeko nshinga ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore u Rwanda.

Ati “Nari nzi ko uyu munsi tugomba kuzinduka tugatora Itegeko Nshinga ryo kwemeza Perezida wa Repubulika ko tumwishimiye. Ni ukuryemeza kugira ngo Perezida wa Repubulika akomeze atuyobore mu mutekano wacu twibereyemo.”

Undi witwa Gasharazi Assinati nawe utuye mu Mudugudu w’Izuba avuga ko yatoye Itegeko Nshinga yumva rizamuha ibyo yifuza byose.

Yagize ati “Maze gutora itegeko Nshinga, sinzi uko rizagenda ariko icyo nzi ni uko dutoye Itegeko Nshinga.”

Hari kandi abazi ko baje kwitorera Perezida wa repubulika Paul Kagame kubera ibyiza yahaye Abanyarwanda.

Uwitwa Abayisenga Egide ati “Maze gutora kandi ndamutoye. Kwari ugutora Kagame kandi ni byiza kuko ari umuyobozi w’igihugu cyacu.”

Abaturage bavuga ko Perezida wa Repubulika yakoze byinshi, kandi ngo kuba yarahaye Abanyarwanda amahoro ntawabura kumutora.

Ntirenganya Emmanuel ati “Hari Yego na Hoya, guhitamo ni ukwawe ariko mba numva umuntu agomba gutora akurikije icyo uyu mubyeyi yadukoreye. Ibyo yakoze ni byinshi ariko icya mbere ni ukubona turi muri aya mahoro. Tukarya tukaryama.”

Hirya no hino aho abanyamakuru bacu banyuze, abaturage kandi baravuga ko batoye mu bwisanzure busesuye ku buryo ngo umuntu yatoraga bijyanye n’icyo yifuza nta rwikekwe.

umuturage asobanurirwa uburyo atora.
umuturage asobanurirwa uburyo atora.
Abamaze gutora basohokaga banezerewe, n'abafite ubumuga batoye.
Abamaze gutora basohokaga banezerewe, n’abafite ubumuga batoye.
Bamwe mu bagore bo muri aka Kagari baje babyambariye ngo kuko ari iburori.
Bamwe mu bagore bo muri aka Kagari baje babyambariye ngo kuko ari iburori.
Site iri kuri APAPER naho hatorewe.
Site iri kuri APAPER naho hatorewe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Naragenze ndabona.Abanyarwanda ntasomo amateka yadusigiye.ese ababyinaga muri 1983, 1988 ariko bo ntabwo bageza kuru rwego.Bigeze muri 1991 ntibaje mu bambere bamaganye Habyarimana nakazu? Hishamunda ni mwene kanyarwanda.

  • Niko gatwire Pierre ko mbona wamaze wabaye iki ? Ahahaha inkuru yose iri kuvuga ko amatora yagenze neza ndabona igukorogishora weeee ntuywigishe amateka yibyatubayeho ntiturarwara kwibagirwa tuza utungunanirwe wikwinangira umutima wikwibzbariza umutima nabibona watumbye ngo bagiye yego kandi ntacyo wahindura

  • Wakwinumiye râ?

Comments are closed.

en_USEnglish