Igihe kirageze ngo duhane ababyeyi bata inshingano zabo – Min. Gasinzigwa
Minisitiri Oda Gasinzigwa w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu murenge wa Nduba muri Gasabo ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu yatanze ubutumwa ku babyeyi bata inshingano zabo ko habayeho igihe cyo gufasha no guhendahenda ariko ubu igihe kigeze ngo batangire guhana ababyeyi bata inshingano zabo.
Minisitiri yagarukaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo abana batwara inda z’indaro bakiri bato, abana bata amashuri bakajya ku mihanda…ibi byose ngo usanga hari uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye rw’ababyeyi babo.
Hon Oda Gasinzigwa yavuze ko ibyo kwegera ababyeyi no kubaganiriza ku nshingano zabo bitavuyeho ariko ko bagiye gutangira kujya bareba ba nyirabayazana b’ibibazo nka biriya b’ababyeyi bakaba babiryozwa, nubwo atavuze mu buryo burambuye uko bizakorwa.
Kuri uyu munsi abagore bafashe ijambo bagarutse ku ntambwe bateye bivana mu bukene babikesheje imiyoborere myiza.
Ubu ngo hari intambwe igaragara imaze guterwa mu buringanire bw’umugore n’umugabo mu miryango ngo nubwo hakiri ibyo gukorwa mu guhindura imyumvire ku batarumva neza ihame ry’uburinganire.
Mu iterambere ry’umugore, ubushakashatsi bwakozwe ngo bwerekana ko 40% by’abagoze amakoperative mu Rwanda ari abagore, naho abagore bangana na 63% bakaba bakorana n’ibigo by’imarimu. Imibare ngo ishimishije kubwa Minisitiri Gasinzigwa.
Kuri uyu wa 08 Werurwe mu Rwanda uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe ku nshuro ya 41 ku nsanganyamatsiko igira iti «Twimakaze ihame ry’uburinganire, Turushaho guteza imbere Umugore »
Stephen Rwamurangwa, umuyobozi w’akarere ka Gasabo yavuze ko ihame ry’ uburinganire aka karere kazakomeza kuriteza imbere kuko abagore n’abakobwa bagira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’ u Rwanda.
Umunsi mpuzamahanga w’ umugore washyizweho n’ Umuryango w’ abibumbye mu mwaka 1972, mu Rwanda ho watangiye kwizihizwa mu 1975.
Photos/J Uwase/Umuseke
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
nibyo rwose
Ni byiza rwose kubahana ariko na none n’abayobozi batita ku mibereho myiza yabo bayobora (ubuzima, uburezi n’izindi gahunda zibafasha kuva mu bukene). Kuko kuba ababyeyi batuzuza inshingano zabo n’imwe mu mpamvu nyinshi zugarije umuryango nyarwanda.
Comments are closed.