Tags : Gasabo

Kigali bati “icya Nduba kirakemuka umwaka utaha” PAC iti “ibyo

Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yabwiye Komisiyo y’abadepite yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko mu mwaka w’imari ugiye gutangira ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kizabonerwa umuti. Abadepite bati “iryo sezerano rihora rivugwa” Mu cyumweru gishize abadepite bagize PAC bagiye gusura ikimoteri cya Nduba kivugwa muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya […]Irambuye

Abagororwa bigaragambije bagiye gufatirwa ibihano harimo no kubatandukanya

*Kuki Kimironko ariho abagororwa bashobora gutinyuka kwigaragambya? *Imyigaragambyo yabo ifitanye isano n’ingaruka zo gushya kwa Gereza ya Kimironko, *Akarere ka Gasabo n’Urwego rw’Amagereza bagiye kureba ibyangijwe n’imyigaragambyo. Amategeko y’u Rwanda ntiyemera imyigaragambyo itasabiwe uruhushya, ku bagororwa ba Kimironko iryo tegeko basa n’abaryirengagije, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu batangira gutera amabuye […]Irambuye

Abafite inzu zitorohereza abafite ubumuga bagiye gushyirwa ku karubanda

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uko abafite ubumuga bazagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Depite Pierre Claver Rwaka wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze ko abatunze inzu zihurirwamo abantu benshi zitorohereza abafite ubumuga bagiye kunengerwa ku karubanda bakerekwa itangazamakuru. Ubwo yasozaga iyi nama, Depite Rwaka yavuze ko kuba hari abubaka […]Irambuye

Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rwakoze igitaramo cyo gushimira intwari

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE […]Irambuye

Urubyiruko rwahuje imbaraga mu bikorwa by’urukundo bubakiye umukecuru utishoboye

Uyu muganda, urubyiruko rwahuje imbaraga mu gukora ibikorwa by’Urukundo ruri mu muryango “Pride for Humanism foundation”, rwawukoze ku wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016. Uwubakiwe ni umukecuru Carolina, utuye mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Musave, mu karere ka Gasabo. Uru rubyiruko rwishyize hamwe mu guhuza imbaraga mu bikorwa by’urukundo, uretse iki gikorwa, bakora […]Irambuye

COPCOM n’Akarere ka Gasabo mu rukiko bapfa ubutaka buri umwe

Akarere ka Gasabo kajyanywe mu nkiko kubera amakimbirane ashingiye ku butaka. Akarere karegwa kwima ibyangombwa by’ubutaka, Koperative y’Abacuruzi b’Ibikoresho by’Ubwubatsi yitwa Coop Copcom isanzwe ikorera mu kibanza ivuga ko yahawe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na ko kakemeza ko iby’ikibanza bitarasobanuka, kandi ko kuva kararezwe kiteguye kuburana. Copcom bavuga ko ikibanza bagihawe  mu 2003 […]Irambuye

Kuba ndi umugabo mpeka umwana nta pfunwe bintera kuko ni

Ukozehasi Jean Nepo, umugabo udaterwa ipfunwe no guheka umwana akajya gushaka amaramuko, umugore we ngo yamutanye uyu mwana we afite amezi abiri none ku bw’umuhate, uyu mugabo wo mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko, Akarere ka Gasabo, umwana we amaze kuzuza imyaka ibiri, ngo ntacyo atazakora ngo amurere akure. Uyu mugabo twahuriye i […]Irambuye

Gasabo: Urubyiruko rwifatanyije n’ingabo z’igihugu mu muganda udasanzwe

Mu muganda wihariye wateguwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zose za Leta, ujyanye no gusibura imirwanyasuri kuri umwe mu misozi ihanamye  y’Akagali ka Nyamugari mu murenge wa Jali, Akarera ka Gasabo, abakobwa bashishikarijwe kujya mu ngabo z’igihugu, abaturage bibutswa kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama 2017. Dominique Rwomushana uyobora Ihuriro YURI […]Irambuye

Imirambo y’Aba Frères barohamye ku cyumweru yabonetse muri Muhazi

Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu […]Irambuye

Gasabo/Kabuga: Imodoka yagonze abana, 4 bahita bapfa

Impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo abantu bane, bari abana bahagaze ku muhanda ubwo imodoka yirukaga yabagongaga ari batanu, ariko bane bahise bapfa undi umwe arakomereka bikomeye. Musazawacu Ramble Paul wabonye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko yabereye mu murenge wa Kabuga, ahitwa Ku cya Gakwerere. Yabwiye Umuseke imodoka yakoze impanuka yavaga mu nzira z’i Rwamagana, ikaba yari […]Irambuye

en_USEnglish