Digiqole ad

Imfura z’Ishuri rya Gikrisitu rya Kigali zarangije uwa 6 wisumbuye

 Imfura z’Ishuri rya Gikrisitu rya Kigali zarangije uwa 6 wisumbuye

Muhire Gilbert Umuyobozi wa Ecole Chretienne de Kigali yizeye ko abarangije bazitwara neza mu muryango nyarwanda

*Hamwe no gusenga, aba banyeshuri ngo biteguye kuzitwara neza mu kizamini cya Leta,

*Aba ni bo ba mbere barangije amashuri yisumbuye muri iki kigo, giherereye Kibagabaga muri Gasabo.

Kuri iki cyumweru, ishuri rya Gikristu rya Kigali (Ecole Chretienne de Kigali), ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 16 barirangirijemo bwa mbere amashuri yisumbuye, aba banyeshuri bavuga ko babifashijwemo n’Imana n’umuhate bashyira mu kwigira ikizamini cya Leta gisoza ayisumbuye, bazabyitwaramo neza.

Muhire Gilbert Umuyobozi wa Ecole Chretienne de Kigali yizeye ko abarangije bazitwara neza mu muryango nyarwanda
Muhire Gilbert Umuyobozi wa Ecole Chretienne de Kigali yizeye ko abarangije bazitwara neza mu muryango nyarwanda

Muhire Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’ishuri, avuga ko igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru ari uguha abarangije ishimwe, kandi bizeye ko nyuma y’ubuzima bw’ishuri aho bazajya bazitwara neza hagendewe ku ndangagaciro za gikristu n’ubumenyi bahawe.

Ati “Turahamya tudashidikanye ko mu buzima bagiye kujyamo, no gukomeza amashuri ya Kaminuza bitazabagora, kuko icyo tubatezemo ni ukuvamo ababyeyi bahesha Imana icyubahiro, ntidushidikanya ko batazabigeraho kuko twarabateguye bihagije.”

Ishuri rya Gikristu rya Kigali, rifite umwihariko w’uko ryigisha abana ubumenyi bwo mu ishuri busanzwe, ariko hakabaho no kubarera mu bijyanye na Roho bagatozwa kumenya Imana.

Umuyobozi w’iri shuri asaba abarangije ko bajya kuba umunyu uhindura abandi, kandi bagakomeza gushaka ubumenyi basoma ibitabo kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye.

Yavuze ko kugira ngo aba 16 babashe kurangiza kwiga, dore ko bamwe batangiriye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuri iki kigo, ngo bahuye n’imbogamizi nyinshi ahanini ngo imyitwarire y’iki gihe iragoye mu bana bitewe n’uko ababyeyi batakibasha kubakurikirana.

Ku bw’ibyo rero ngo abana basabwe gushyiraho intego za buri mwaka kugira ngo babashe kuzigeraho, ariko no kwifashisha ijambo ry’Imana.

Ndacyayisenga Armela urangije muri PCB, avuga ko atangira muri Maternelle (ishuri ry’inshuke) yumva atazarangiza, bityo ngo byamushimishije cyane kurangiza.

Avuga ko mu kizamini cya Leta yiteguye kuzatsinda bitewe n’uko ngo ibyo yize yarabifashe kandi ntazabivangira ngo ahubwo azarushaho kubisubiramo no kubifata. Avuga ko kuba afite ubumenyi ku bijyanye n’Imana, bimufasha kwiyumvamo ko azabana neza n’abandi azasanga mu muryango mugari.

Musengo Maxime urangije muri MPC, avuga ko akurikije ibyo yize ari ‘tayari’ (yiteguye), kuko ngo yigishijwe n’abarimu bashoboye.

Avuga ko mu minsi ibiri isigaye ngo ikizamini cya Leta bagikore, azitegura ahereye ku bumenyi afite ngo kuko agiye kwiga ibindi bishya byamuvanga.

Ku bwe ngo ikizamini cya Leta hari n’ubwo kiba cyoroshye kurusha ibyo mu ishuri, ati “Nta tandukaniro n’ibyo twakoraga kuko mu ishuri mwarimu aba azi intege nkeya z’abanyeshuri akababaza abazi, ariko mu kizamini cya Leta babaza byose, ku rwego rw’igihugu, usanga ari bya bindi twese tuzi.”

Kansanga Ndahiro Odette umwe mu barerera muri iki kigo, avuga ko icyo akunda ari uko muri Ecole Chretienne de Kigali barera abana mu bumenyi no muri Roho kandi ntibabazirike, nka bimwe mu bigo hihatira abanyeshuri babyigamo kuba abayoboke b’idini ryabishinzwe.

Ecole Chretienne de Kigali, yashinzwe mu 2006 ritangirana n’abana 143 bigaga mu mashuri y’inshuke bagera mu wa gatatu w’abanza, bamwe barakomeza, ubu umubare w’abanyeshuri muri rusange ni 900. Iki kigo kandi ngo gifite gahunda yo kwagurira ibikorwa i Rwamagana mu rwego rwo gukomeza gutanga ubumenyi bw’ishuri no kubaka Roho.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iki kigo ni sawa buri wese yakoherezayo abana ariko bakunda ifaranga byasaze, buri munsi barongeza kandi niyo wabishyuye iyo bakennye DAF ntatinya kuvuga ngo mwana ejo ntuzagaruke. ni umugabo mubi cyane yishyuza abana kuruta uko yishyuza ababyeyi babo. cyakora bigisha neza pe!!!

  • Iki kigo ndagikunda cyane, abana banjye kuva bahagera ubona barahindutse cyane ku bijyanye n’ubumenyi bwo mû ishuri no kuri roho. Bafite boarding nziza kuburyo umwana aba ameze nkuri mu rugo.

Comments are closed.

en_USEnglish