REMA yahagaritse ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda INYANGE
Kicukiro – Mu mpera z’icyumweru gishize Umuseke wasuye ahari gukorwa ibikorwa by’ubwubatsi bw’uruganda Inyange Industries, ibikorwa bisa n’aho byakorwaga mu gice cy’igishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabuga na Masaka binyuranyije n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ibishanga by’umwihariko. Ibi bikorwa byahagaritswe nyuma gato.
Umunyamakuru w’Umuseke amaze kubona ibi bikorwa by’ubwubatsi biri gukorwa yagerageje kwinjira mu ruganda Inyange Industries ngo abaze niba ibiri kubakwa bijyanye n’amabwiriza arebana no kurengera ibishanga ariko akumirwa n’abashinzwe umutekano kuri iki kigo abwirwa ko nta cyuma gifotora cyangwa gifata amajwi cyemerewe kwinjira muri iki kigo.
Umuseke wavuganye na Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA (Rwanda Environmental Management Authority) avuga ko ayo makuru atari ayazi ako kanya, ko niba biri gukorwa binyuranyije n’ingingo ya 87 yo kubungabunga ibidukikije, kandi ko abayobozi b’inzego z’ibanze ari bo baba bakwiye gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibyo bibangamira ibidukikije bikorerwa aho bayobora.
Uyu muyobozi kandi yabwiye Umuseke ko bagiye guhita bohereza itsinda ryo kureba iby’aya makuru.
Nyuma y’amasaha macye, Dr Rose Mukankomeje yabwiye Umuseke ko abakozi boherejeyo ‘bahise bahagarika ibikorwa byose by’ubwubatsi bakoraga’ (INYANGE).
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali we yabwiye Umuseke batari bazi ko hari ibikorwa by’ubwubatsi uruganda Inyange Industries ruri gukora, ko aho abiherukira nta kibazo bari bafite ariko ubu bagiye gukurikirana aya makuru.
Kuri uyu wa mbere, umunyamakuru asubiyeyo atitwaje ibikoresho yabujijwe ubushize, yemerewe kwinjira ngo ahabwe amakuru, umuyobozi muri iki kigo utifuje gutangazwa amazina yavuze ko uruganda Inyange rwariho rwubaka ubuhunikiro bakaba barahagaritswe na REMA mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu muyobozi avuga ko uruganda Inyange rwubatswe hariya ruri mu 2007 itegeko rirebana no kurengera ibishanga ritarajyayo, akavuga ko imirimo y’ubwubatsi bariho bakora bayikoreraga ku byangombwa bahawe mbere ubu bahagaritswe bategereje ikizakorwa nyuma.
Mu bihe bishize uru ruganda rwavuzwe mu kibazo cyo kubaka mu gishanga, amakuru agera k’Umuseke avuga ko rwari rwihanangirijwe gukora indi mirimo iy’ariyo yose ijyanye n’ubwubatsi kubera aho ruherereye.
Uruganda Inyange Indutries ruherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, nirwo ruganda rukomeye mu gihugu mu gutunganya no gucuruza umusaruro w’ibiva ku mata, imbuto no gutunganya amazi.
Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
yaaaa nyuma y ukwezi Inyange zizakomeza kubaka,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,mugira abo mukanga
Ibyo wavuze nibwo nkibona ko ari ukuri, ubu bari gusakara!!!!!!!!!!!!!
Haboo! Abantu barangana imbere y’amategeko!
Ahubwose ubu bamwe batanga ibyangombwa byo kubaka babibahaye batarora ko aho hantu hadakwiye kubakwa?
Inyange tuzi twese banyirayo ahubwo uwo wabihagaritse ashobora kuzabigenderamo.
Uzabaze neza ikibazk suko inyange yubatse mugishanga, Ahubwo nuko ntabyangombwaifite
mutegereze gato gusa , barazitaha ejo bundi yaba Mukankomeji na Ndayisaba, bashobora kuba batazi umugabo bakina nawe, INYANGE SHA!!!!!!!!!!
Ngo abayobozi ntabwo bari babizi.Ariko umuturage yazamura rukarakara nta cyumweru gishira inkeragutabara zitamuziritse ku giti.
Oya nibubake ahakwiriye mu rwanda amategeko aratureba twese
Abangaba nibo bari kumisha Nyabarongo ntabandi.
Ahaa!
Ngaho ndebe uko rucibwa! Ku bigaragara barubaka binyuranije n’amategeko. Umuyobozi akarenga ngo bubakaga bagendeye ku cyangombwa babonye muri 2007, mwambwira icyo cyangombwa cyaba kigifite agaciro. Ahubwo se bo ko batajya i Masoro muri free zone nk’abandi harabura iki? Ahantu uruganda ruri kbs ni contre l’environnement. Bravo Umuseke na Rema. Naho umuyobozi w’umujyi kuvuga ngo ntiyari abizi, ibyo ni ukubura icyo avuga. Uruganda rwubatse ku muhanda munini unyuramo abayobozi benshi nta kuntu baba batarabibonye, sinon twaba dufite abayobozi bareba ibyo babwiwe gusa
Abanyamakuru muratinyuka!!
Ariko namwe!!! Ngo Ndayisaba ntiyarabizi?? Ubundi keretse niba ruriya batarufata nk’uruganda rwagombye kujya aho izindi zirikwimukira. Kontarabona rwatunzwe urutoki ngo rwubatse mugishanga, ngo nirwimuke?? REMA na MIDMAR bagombye kuba bararuhakuye kera, ariko barabiziko rufite ubudahangarwa. Baruvugeho birebere. Iyo ruza kuba ar’urw’umuturage runaka ngo wirebere!!! Baba baramurengeje Imasoro rugikubita rwose. Ntacyo mvuze.
Hahaaaaaa REMA ishobora gusetsa imikara…
njye ndabona amafoto yafashwe atari ayuruganda, afite ibisenge bitukura.
Nyabarongo murayibeshyeye, ntabwo ariya mazi aretse hariya ari ayayo ! Ariya mazi ni ayo inyange iba yakoresheje mu gusukura imbuto no koza machines zayo hanyuma ikayohereza mu gishanga dore imyaka ishize ari hafi 5 boherezayo buri munsi..!
Uretse ko mushatse rwose mwanabareka bakahubaka, gutabamo fer a betton ntacyo bivuze kuko amazi ubwayo azabyikemurira mu gihe kiri imbere (bagakwiye kwigira uri Nyabugogo); gusa biba biteye isoni kubona FRP ariyo ishyiraho amategeko hanyuma inganda zayo akaba arizo ziba izambere mu kuyarengaho !
Mukankomeje we arimo arigiza nkana, hari ububasha bumurenze cyane ko no kubungabunga ibidukikije byaramunaniye atazi icyo akora an’icyo areka.
Bravo umuseke !
Comments are closed.