Digiqole ad

Babuze abagabo ari bato baritunga kandi banyotewe n’iterambere

 Babuze abagabo ari bato baritunga kandi banyotewe n’iterambere

Aba bagore babiri bahuriye ku kuba bafite inyota y’iterambere

Mukamugema Julienne wo muri Kicukiro na Mukashema Rosette ni abagore bitunze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye byo gupfakara cyangwa gutabwa n’umugabo ari bato, ubu ubuzima bwabo ntibushingiye ku mugabo, ahubwo bushingiye ku mbaraga z’ubwonko bwabo, kandi batunze neza abana basigaranye.

Mukamugema Julienne amaze kubura umugabo we yirinze uburaya ubu afatwa nk'umugore w'indashyikirwa muri Kicukiro
Mukamugema Julienne amaze kubura umugabo we yirinze uburaya ubu afatwa nk’umugore w’indashyikirwa muri Kicukiro

Aba bagore baganiriye n’Umuseke mu mahugurwa barimo yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa Kemit, mu mushinga witwa Faces of Life (Amasura y’Ubuzima), aho bigishwa ibijyanye no gufotora amashusho avuga, bikaba byabagirira akamaro.

Mukashema Julienne yabaye umupfakazi mu1999, amaranye n’umugabo imyaka 3, ubu imyaka 16 ayimaze ari umupfakazi.

Agira ati “Nari nzi ko kubaho ari umugabo, ariko nasanze kubaho ari ukwitinyuka. Umugabo yapfuye nta kintu nimariye, ariko ubu ndashoboye.”

Uyu mugore nta mahirwe na make asiga inyuma abona yazamura ubuzima bwe. Avuga ko acyumva ibya KEMIT ibazaniye inkuru yo kubigisha gufata amafoto, amajwi n’amashusho, yumvise agomba kubyiga na byo akabigerageza.

Agira ati “Mu murenge wacu, kuri Paroisse mbona hari abantu bafotora nkakeka ko bakorera amafaranga, impamvu babikora ni uko babyize, niyo mpamvu navuze nti ngiye kubyiga nta wajya untanga ako kazi.”

Mukamugema ngo yabashije gufata abagore bagenzi be bari bahuje ibibazo abahuriza mu matsinda biga kwizigama batera imbere, ndetse na we yabaye indashyikirwa muri Kicukiro nk’umugore witeje imbere ahereye ku tuntu duto.

 

Yatangiriye ku gice cy’umufuko w’amakara, ubu yinjiza Frw 150 000

Mukamugema, umwana we mukuru arangije amashuri yisumbuye, umuto ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko yahereye ku gice cy’amakara, aracuruza, agera ku mufuko, ubu ngo afite depot y’amakara, ndetse na boutique, yanabashije kubaka inzu muri Kigali!

Agira ati “Narasobanutse, inguzanyo ndayifata nta kibazo, niyo mpamvu nabaye umugore w’indashyikirwa muri Kicukiro, n’ubu certificate ndayifite hano.”

Uyu mugore utaracitse intege igihe yabaga umupfakazi ahubwo akarwana ku buzima bw’abana yari asigaranye, avuga ko yafashijwe cyane n’uko ku myaka ye 23 yari afite icyo gihe, yirinze kujya mu bagabo.

Ati “Ubuzima ku bagore bose burashoboka, icyambere ni ukugira icyizere ntibitinye, ntiwirwanirire, iyo wabashije kujya hamwe n’abandi mu kajya inama, ibyo bibazo urabiherana.”

 

Mukashema Rosette we ntiyapfakaye, ahubwo umugabo yamutaye atwite

Mukashema Rosette yatawe n’umugabo we ukomoka muri Uganda, amusigira abana batatu, ubu aba muri koperative y’ubuhinzi. Amafaranga make babona ni yo amufasha gutunga abo bana mu buzima bugoye.

Muashema abaho bimugoye mu buhinzi ariko arakeye kandi anyotewe no gutera imbere
Muashema abaho bimugoye mu buhinzi ariko arakeye kandi anyotewe no gutera imbere

Umwana we w’imfura yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, umukurikiye yiga mu wa gatatu, undi muto yiga mu wa kabiri.

Uyu mugabo ngo yamutaye mu 2009 atwite, aza kubyara mu 2010.

Agira ati “Ahanini kubaho k’umugore ni umugabo, narahungabanye mba mu buzima bubi, bigeraho gupfa bindutira kubaho, ariko ngeze mu itsinda mpuye n’abandi …dutera intambwe.”

Itsinda rye ryitwaga Girubuntu kuko ngo nta bumuntu bari bafite nk’abakobwa babyariye iwabo, nyuma bamaze kwishyira hamwe icyizere kigarutse, ngo basanga bagomba kongera kubatizwa, bitwa Girubumuntu kuko ngo ubumuntu bwaraje.

Mukashema Rosette na we ntapfusha ubusa amahirwe abonye, avuga ko kuba Kemit igiye kubigisha imyuga bihuza n’uko na we ayikunda. Yumva ko nagira amahirwe yo gutoranywa mu bazakomeza kwiga gufotora, no gufata amajwi n’amashusho ngo azatangira ku bikora nk’umwuga.

Uyu mugore uvuga ko yize amashuri ane abanza, nyuma akiga gusoma no kwandika mu mashuri y’abakuze kandi atsinda neza ahabwa impamyabushobozi, yumva ko byanga bikunda azatera imbere.

Ati “Njyewe nkunda umwuga, kubona mpinga i Kigali nkabishobora, ngize amahirwe nkiga gufotora nkabimenya, ntabwo nakongera guhinga. Najya mpora nkeye, n’amafaranga yakwiyongera.

Numva nzava kwiga mpita nimenyekanisha ku buryo n’umurenge wajya umpa ibiraka, nkafotora. Urumva nimara kubimenya, nkaguza SACCO nkagura camera, nzatera imbere kurushaho.”

Murangira Jean Bosco umukozi wo muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yasabye abagore gutinyuka
Murangira Jean Bosco umukozi wo muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abagore gutinyuka
Nyuma y'ibibazo bategereje ibisubizo
Nyuma y’ibibazo bategereje ibisubizo
Basobanuriwe gahunda zose za MIGEPROF ku guteza imbere umugore n'uruhare rwabo babigiramo
Basobanuriwe gahunda zose za MIGEPROF ku guteza imbere umugore n’uruhare rwabo babigiramo

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gufotora nta kizere bitanga cyane kuko abantu basigaye bifatira amafoto n’amashusho na smartphones zabo kandi zirimo gushyirwamo ubuhanga busa n’ubwa camera pro.
    Musubize amaso inyuma mwibuke iby,imashini zandika zabaga ku muhanda uko zacitse kubera mudasobwa

Comments are closed.

en_USEnglish