Tags : FARG

Ubuhamya ku hantu hokerejwe imitima y’abantu muri Jenoside, “Brigade Gacinjiro”

Ubuhamya yahaye Umuseke, Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba. Mukankusi Henriette ngo icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo […]Irambuye

Urubyiruko rwa AERG na GAERG basukuye imibiri ku rwibutso rwa

Mu mpera z’iki cyumweru urubyirukoro rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi rwibumbiye mu miryango AERG na GAERG y’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye n’amakuru n’abayarangijemo bakomereje ibikorwa byabo bya ‘AERG-GEARG Week’ mu karere ka Bugesera, basukura imibiri y’abazize jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyamata. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duce twageragerejwemo Jenoside ubwo […]Irambuye

Abadepite ntibumva icyabuze kugira ngo ibibazo by’abarokotse birangire

*Abatarubakirwa, abana babuze inkomoko, imanza zitararangizwa,…Biracyahari, *Ibyifuzo byatanzwe ku muti w’ibi bibazo byanenzwe, *Bagize ibyo basaba Minisitiri w’Intebe, MINALOC, MYICT, MINISANTE, MINEDUC… Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside y’umwaka wa 2015-2016 igaragaza ko hari ibibazo by’ingutu bicyugarije abacitse ku icumu rya Jenoside birimo abatarubakirwa, […]Irambuye

Ingirakamaro: Uwashinze Mbwirandumva yatangiye yumva umwe, ibikorwa bimaze kugera kuri

*Ngo uwarakomerekejwe na Jenoside yamubereye isomo ryo kumva buri wese ubabaye, *Umwe mu bahuguwe na Mbwirandumva ati “ Mbwirandumva nyine urayibwira ikakumva.” *Yatangiye yakira abakomerekejwe na Jenoside, ubu ubabaye wese arabagana, Beatrice Mukansinga Karamaga watangije umuryango Mbwirandumva Initiative ufasha imbabare n’abatishoboye avuga ko uyu muryango wavutse nyuma yo kumva agahinda k’umwe mu bari basigiwe igikomere […]Irambuye

Urubyiruko rwa AERG rwaganirijwe ku guhanga imirimo

Buri mwaka guhera 2013 urubyiruko ruranjyije muri Kaminuza zoze zikorana n’Ikijyega FARG by’umwihariko urubyiruko rwabaga mu muryango wa AERG rujyenerwa amahugurwa ku bijyanye no guhanga imirimo (Employment and Business) bagahugurwa n’inzobere. Nyuma y’amahugurwa uru rubyiruko rushyira mu bikorwa ibyo rwahuguwe bakaba babifashwamo n’ab’abishinzwe muri AERG babahuza na Bank zikorana na bo muri iyi gahunda. Dusenge […]Irambuye

“Ugira ineza ukayisanga imbere”, umugani w’Abanyarwanda ukwiye kuturanga!

*Mukamurenzi Louise wari igitambambumbuga muri Jenoside, nta muntu wa hafi, haba kwa se na nyina, wasigaye, yashimiye abamuhishe. Amateka y’u Rwanda rwo hambere atugaragariza ko Ubunyarwanda bwabaye ishingiro ry’ubutwari bwo kubaka igihugu no kukirinda. Isano Abanyarwanda bemeraga ko basangiye yabasangizaga urukundo n’ishema bari bafitiye u Rwanda. Ibi byaheshaga Abanyarwanda igitinyiro imbere y’amahanga kugeza ku mwaduko […]Irambuye

Abaguze inzu Leta yubakira abatishoboye bagiye kuzamburwa – Min. Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare uhora uzamuka y’abatishoboye basaba basaba Leta kubakirwa, ngo abantu bose baguze amazu Leta yari yubakiye abatishoboye bagiye kuyamburwa yongere ahabwe abandi batishoboye noneho bashaka kuyabamo. Minisiteri Francis Kaboneka ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ibibazo […]Irambuye

en_USEnglish