Digiqole ad

Intwarane “Abafana ba Knowless” basuye umukecuru umaze imyaka 8 arwaye

 Intwarane “Abafana ba Knowless” basuye umukecuru umaze imyaka 8 arwaye

Urubyiruko rusaga 75 ruhuriye mu cyo bise ‘Intwarane’ bazwi cyane nk’abafana ba Butera Knowless, basuye umukecuru witwa Mukabagoro Verediane ufite imyaka 93 utuye mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, amaze imyaka umunani adasohoka mu nzu kubera indwara ya Cancer na Palarisé yabitewe na Jenoside.

Bonaparte Kwizera washinze umuryango w'Intwarane yari yasuye uwo mukecuru
Bonaparte Kwizera washinze umuryango w’Intwarane yari yasuye uwo mukecuru

Ni mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari na ko ibikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu bikomeza gukorwa.

Uru rubyiruko ruvuga ko kenshi usanga abantu batandukanye basura imwe mu miryango iba itifashije bakayishyira ibiribwa. Ariko kuri iyi nshuro ikibazo uwo mukecuru afite kirenze ibiribwa ahubwo ababazwa n’umubiri.

Matata Jado Visi Perezida w’Intwarane, avuga ko mu bushobozi bwabo bagerageje kumushyira ibiryamirwa ‘Matelas, Amashuka, Amatara abiri adakoreshwa n’amashanyarazi, ndetse n’amafaranga 85 000.

Kwitonda Augustin Perezida wa Ibuka mu Kagali ka Kagugu, yabwiye Umuseke ko ugereranyije n’ikibazo uwo mukecuru afite, ubufasha bw’umuntu umwe nta kintu bushobora kumufasha.

Ati “Si ibintu byoroshye kuri uyu mukecuru kuko akeneye ubufasha bundi butari ubwo ahabwa kimwe n’abandi. Amaze imyaka umunani yose atabyuka aho aryamye kubera ‘Palarisé’ biza no kumuviramo Cancer”.

Avuga ko akenera ibintu byinshi kandi bitoroshye ko abibonera igihe ahubwo abihabwa n’abagiraneza batandukanye. Akomeza avuga ko nubwo FARG imugezaho inkunga igenera n’abandi bose, nta kintu imufasha.

Mukabagoro Verediane yasigaranye umwana umwe abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mwana na we ngo afite ikibazo cy’uburwayi yatewe n’ibihe yanyuzemo mu 1994.

Intwarane mu rugo rwa Mukabagoro Verediane
Intwarane mu rugo rwa Mukabagoro Verediane
Ku marembo y'urugo rwa Intwarane mu rugo rwa Mukabagoro Verediane
Ku marembo y’urugo rwa Intwarane mu rugo rwa Mukabagoro Verediane
Mu Ntwarane harimo urubyiruko rutandukanye yaba abato n'abakuze
Mu Ntwarane harimo urubyiruko rutandukanye yaba abato n’abakuze
Bose babajwe n'indwara uwo mu kecuru afite zishobora gukira bigoranye
Bose babajwe n’indwara uwo mu kecuru afite zishobora gukira bigoranye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • yoooooo mbega igikorwa kiza mwakoze twabona contact zuwo mubyeyi gute kugirango nkatwe nka bakuze tubashe kumuba hafi murakoze.

  • wooowww!!!! Nibyiza cyane kubona urubyiruko rungana rutya rukora igikorwa cy’urukundo nkiki. Nukuri intwarane zikomereze aho kuko ibi nibyo bikwiye u Rwanda rwejo rufite guteza i gihugu cyacu imbere.
    Nukuri mwakoze kandi Imana ibahe umugisha utagabanyije kandi nuwo mucecuru Imana imworohereze.

  • Imana ibe hafi uwo mubyeyi nkuko namwe mwamubaye hafi nkatwe abakozi b’Imana twa mujyera ho gute ? tumusengere

  • Wahamagara iyi number +250788399647 Umuyobozi wungirije w’Intwarane

  • ark abahanzi bafite amashyaka? (intwarane, indatwa…?)

    • Amashyaka? ariko abantu nkamwe muzazuka ryari ngo muve muri uko kuzimu kwabokamye???

  • unvuyu nawe ngo ni mashyaka, uvuze ubusa. nshimiye mwebwe rata mwa Ntwarane MWe mufite umutima wakimuntu nimpuhwe. nanjye ndifuza gufasha uwo mucyecuru ubabaye nubwo ntari muntwarane. Imana ikomeze imufashe kandi namwe mukomeze kumuba hafi cyane. Imana ibahe umugisha

  • Mbikuye kumutima, nshimiye uru rubyiruko kugikorwa cy’urukundo bakoze basura uyu mukecuru.Nukuri Imana ibahe Umugisha utagabanyije.
    Igishimishije cyane kandi nuko ari urubyiruko bigaragara ko ejo hazaza ari heza

  • WOOOW, mbega byiza we biryoheye umutima w`urukundo.ibi nibyo umukuru w`igihugu ahora atubwiriza, mukundane, mushyire hamwe kandi mushyigikirane, ibindi ntawuzabameneramo.rubyiruko, bana bejo hazaza, ngirango mwabonye ko harimo nabakuru, rero umutima ukunda muze twese tuwugire, uyu mukecuru arababaye, reba iriya cancer nimbi rero kumuntu ukuze.imana imuhe gukira mama.

  • ese ubwo knoless we ko aba ataje kwifatanya namwe.

Comments are closed.

en_USEnglish