Digiqole ad

Abaguze inzu Leta yubakira abatishoboye bagiye kuzamburwa – Min. Kaboneka

 Abaguze inzu Leta yubakira abatishoboye bagiye kuzamburwa – Min. Kaboneka

Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare uhora uzamuka y’abatishoboye basaba basaba Leta kubakirwa, ngo abantu bose baguze amazu Leta yari yubakiye abatishoboye bagiye kuyamburwa yongere ahabwe abandi batishoboye noneho bashaka kuyabamo.

Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.
Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.

Minisiteri Francis Kaboneka ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ibibazo bireba Minisiteri ayoboye, byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yasobanuraga ku kibazo cy’abantu bahabwa inzu bagomba kugiraho uruhare ariko ari benshi, aho inzu imwe iba uhuriwemo n’imiryango irenze umwe, ugasanga yanditse ku muntu umwe bikaba bishobora guteza ikibazo.

Yavuze ko iyo ihawe imiryango myinshi nta n’umwe uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa kuyitangaho ingwate.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ikibazo cyagaragaye, ari icy’abagurisha inzu bubakiwe nta n’uwo bayisangiye, ejo akagaruka ngo bongere bamwubakire.

Yagize ati “Ubu dufite ibibazo by’abo twubakira ari umuryango umwe nta wundi banayihuriyeho, babona icyangombwa bakayigurisha. Bakahava (bakimuka), bamara kurya amafaranga ejo akaza ku yindi lisiti y’abantu bakeneye kubakirwa.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko iki kibazo kigaragara cyane cyane ku nzu zubakwa n’ikigo gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), n’izubakirwa Abanyarwanda batahutse bava Tanzania.

Yavuze ko kubera ibyo yita ‘amanyanga’, ngo imibare y’abagomba kubakirwa itajya igabanuka ahubwo ngo yiyongera buri mwaka nubwo atagaragaje imibare yabo uko ingana ubu, ari nayo mpamvu ngo bahagurukiye iki kibazo.

Minisitiri Kaboneka yabwiye Abadepite ko umuti w’iki kibazo wabonetse, aha yavuze ko inzu zari zubakiwe abatishoboye zamaze kugurishwa, abayaguze bagiye kubihomberamo kuko ngo bayaguze mu buryo butemewe.

Yagize ati “…ayaguzwe turimo turakurikirana uwayiguze turayimwaka, n’uwari warayihawe ntayisubizwa ahubwo ihabwe noneho uyikeneye nyakuri uzayibamo.”

Undi mwanzuro, ngo ni ukujya Leta yibaruzaho amazu yubakira abatishoboye, hanyuma abayibamo bayibemo ari iya Leta, hanyuma nibanagenda bayihe n’undi utishoboye.

Ati “Ubu twemeje amabwiriza y’uko izi nzu zose zubakwa,…izubakirwa abatishoboye zizaguma ari iza Leta.”

Uyu mwanzuro ariko wo kwandika amazu kuri Leta, ngo ntabwo ureba inzu zose ahubwo bzajya bikorwa ku nzu zubakirwa abantu bafite ibibazo byihariye nk’incike.

Nubwo aya amabwiraza yamaze kwemezwa, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntabwo yatangaje igihe n’uburyo azashyirwa mu bikorwa.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Nonese bazasubizwa amafaranga yabo ndetse ninyungu?

  • Niba numvise neza abubakirwa nabacikacumu n’abavuye Tanzaniya.Ese abavuye Kongo bo bite?

    • Ikibazo cya Kabano kiroroshye kugisubiza:
      Abavuye Congo nibo baba baguze ayo mazu y’abatishoboye.
      Ubwo nibayabaka bazashaka ayandi bagura kuko abatishoboye bo kugurisha ntaho barajya;
      kandi n’ababubakira nabo ntaho barajya.

    • PLz ni bose

    • @Kabano, uti abavuye Kongo bo bite? Ushates kubaza ngo kuki batubakirwa. Wibuke ko bo bagarutse mu byabo byababikiwe na benewabo batahunze bumva ko ntabusembwe bafite, ntacyo bahunga. Abahungiye Kongo rero baratahutse basubira mubyabo, umuryango wabo wari uhababereye.

      Naho abapfakazi nabavuye Tanzania, ntanzu bagiraga.

      1º) Abapfakaje bariya bapfakazi rero banabasenyeye amazu, babicira n’abana bakabarwanyeho n’abandi bavandimwe babo.

      2. Abavuye Tanzania nabo bari impunzi za 1959, mwirengagije se ko KIKWETE wari Prezida wacyuye igihe wa TZ yabirayemo akabirukana ngo nibatahe iwabo kdi batahe imbokoboko nguko bahungiye mucyo yita iGihugu cye ntacyo bazanye? Kdi wambwira se ko impunzi za 1959, baje bagasanga inzu za benewabo basize muri 1959 zigihari?

      Ariko mwagiye muvuga muziga? Kuvugana agashinyaguro bibi!!!

  • Ni gute umuntu yagurisha inzu afitiye les papiers ..and then uwayiguze mukayimwambura ngo ahomberemo? pourquoi agomba guhomba alors qu il a achete une maison? Ce n est pas la faute de l acheteur mais plutot celui du vendeur .

    Ahubwo nyine for next time make sure the houses ur going to build ko les papiers z’ubutaka zandikwaho leta comme ca le locataire ntago yabasha kugurisha une maison qui ne lui appartien t pas. Mais seigneur que les rdais ari abanyamanyanga..ni gute bakugirira faveur bakaguha inzu and then ukagirsha?

    • Si amanyanga ahubwo ni ukubera ubukene. Niba inzu bakubakiye ifite agaciro ka 9,000,000 frw (~10,000 Euro), ariko ugasanga ntaho ugira ho guhinga utujumba, icyemezo ni ukuyigurisha, hanyuma 3,000,000 ukazigura agasambu ko guhinga, 3,000,000 ukazigondagondamo akandi kazu ko kubamo, 1,000,000 ukayitangamo ruswa kugirango ibyo byose bishoboke, 1,000,000 ukayikenuza, 1,000,000 ukayaryohamo.

      • @Koffi urasobanutse ahubwo bazagushyire mururiya mwanya wa Kaboneka.

        • Kuboneka n’umuntu ugaragaza ubuswa mubintu akora nibyo akunda gutangaza. Wagirango ntazo ko uburenganzira bwa abaturage leta ibubagomba.

  • Amanda, uravanga indimi (ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza) kugirango utwereke ko uri impuguke?
    Nawe ubwawe nk’umunyarwanda ufite byinshi ugomba kwivugururamo.

  • Hahahaaa, ariko kweli uuryo abategetsi bacu batekereza birasetsa: Minister aragira ati: Kubera ko abantu bubakirwa amazu kuko batishoboye bakayagurisha, tugiye gushyiraho itegeko ry’uko tuzajya tuyandika kuri leta…” yarangiza akongeraho ati ariko iryo tegeko ntabwo rizaba rireba abubakirwa bose , rizareba cyane cyane abubakirwa bafite ibibazo byihariye nk’incike…

    None njye ndabaza minister: Ese incike nizo zonyine zigurisha amazu zubakiwe kuburyo aribo bonyine itegeko rireba ? Ese mu mategeko biremewe ko itegeko ryakorewa igice kimwe cy’abanyarwanda, hashingiwe ku social status ? Njye ntekereza ko niba bigaragara avabntu bahawe amazu bayagurisha, byakabaye byiza, iryo tegeko rivuza riti umuntu wese utishoboye leta ikamuha inzu yo kubamo igomba kuguma mu mutungo rusange wa leta.

  • Buriya Minister avuga ibintu yabanje kubitekerezaho koko? ubwo uwaguze azaba ahombejwe azira iki? ahaaa, reka benshi bihungire koko burya u Rda rurakaze.

  • Yagize ati “Ubu dufite ibibazo by’abo twubakira ari umuryango umwe nta wundi banayihuriyeho, babona icyangombwa bakayigurisha. Bakahava (bakimuka), bamara kurya amafaranga ejo akaza ku yindi lisiti y’abantu bakenye kubakirwa.”

    Yagize ati “…ayaguzwe turimo turakurikirana uwayiguze turayimwaka, n’uwari warayihawe ntayisubizwa ahubwo ihabwe noneho uyikeneye nyakuri uzayibamo.”

    Hon Min, munibuke ariko ko mutagomba gushora leta mu manza mutizera kuzatsinda ,

    Umuntu waguze inzu akayigura na nyirayo muzaherahe muvuga ngo nayisubize !!!!??????????????

    KUVUGA KANDI KO ABANTU BASUBIRA INYUMA BAKABAKA ANDI MAZU NJYE IKIBAZO SINKIBONA KU UYISABA ANABISHOBOYE YASABA AMAZU 100 KURI SITE 100 ZITANDUKANYE , IKIBAZO AHA KIRI KU BUYOBOZI BITAGIRA data base ngo ihite itamaza umuntu imugaragarize ko hari ahandi yahawe inzu !!

    INAMA NATANGA NI UKWIRINDA GUSHORA LETA MU MANZA , ICYA 2 AMAZI U ARIMO KUBAKWA MURI IKI GIHE NTIMUYANDIKE KUBO MUYAHAYE ICYANGOMBWA NIBIBA NGOMWA CYANDIKWEHO UBUYOBOZI BW` UMURENGE MU GIHE CY` IMYUYAKA WENDA 10 NYUMA UWAYIHAWE AZABONE KUYEGUKANA ETC

  • Minister ibyo avuga ndumva ashaka gushyira leta mu manza ni gute umuntu yaba yaraguze n’umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka kimwanditseho ngo azihombera ahubwo ni mufate ingamba kubo mugiye kubakira mucyandikeho leta kugirango ntibazongere kugurisha.Leta ijye yitondera ibyemezo nkibyo ibanze ishishoze si non mubikoze ku ngufu mwaba murimo mutinza umurindi umwanzi.

  • koffi uri umuntu w’umugabo tu! kdi umvugiye ibyo nakavuze hamwe n’uyu 000000000000000000000 muri abantu bareba kure. gusa uwajyize igitekerezo nkiki cya koffi ntanubwo yaba akiri mu batishoboye abayamaze kwigira ndumva Bose babikoze gutya ntaho bazahurira nareta.

  • Ariko kuki mukinishya Leta yacu,Umuntu ahangara akagura ikintu cya Leta,ubwo we ntiyakagombye kubanza gushyishyoza?kuki atagura indi nzu itari iya Leta? kandi zirahari? wowe uvuga ngo abazigura ni abavuye Kongo? Oya.ahubwo abazigura ni abashaka gusubiza inyuma igihugu,kuko niba waraguze inzu y’umuturage kandi twarayimwubakiye kuko yararaga hanze,wibuke ko azongera kurara hanze?ntabwo rero abanyarwanda bazakomeza kubakira abantu gutyo?turifuza ko buri munyarwanda yatura heza?uwaguze inzu y’umuntu utishoboye agomba kuyinyagwa,kuko Leta yamwubakiye bamwe murebera,kandi mwibuke ko izi ngufu ari iz’igihugu cyose?kirazira ko umuntu agura inzu y’utishoboye.

    • Ahubwo leta nitabare kuko Karongi ho uwitwa SIMARINKA ( arias MUZEHE Papa ariette) Karongi, Bwishyura, Kibuye, Wakasilika Gatwaro we yabohoje isambu ya Leta yitwaje ko yari mubabarurra ubutaka ayibaruzaho, ayubakamo abonye ntacyo leta ivuze, none arashako no kwongeraho agasambu k’umuturage baturanye yitwaje ko aafite amafaranga yo gutanga mo ruswa! emwe n’ibyo abunzi bemeje akabitera umugeri. Nzaba mbarirwa Kagame n’tabara abakene barashize

  • uretse ko ntaho bavuze ko bagura umutungo wa Leta ariko unamenye ko nta gitangaza kiriho cyo kugura umutungo wa Leta kuko nayo ubwayo hari igihe iwugurisha! maze ijya inawugurisha n’abanyamahanga! Ikindi kandi burya Leta igira uburangare busasanzwe ku mitungo yayo! Abayirigisa amamiriyari ubona bakurikiranwa?! Maze na bariya badepite baratinye! Ministri Kaboneka kandi nawe ejobundi hashizwe yari kumwe nabo mu nteko ari umudepite mugenzi wabo! Baraziranye. Nanjye uwanyereka isambu yayo ngo nyibohoze maze ndore! Mont Kigali barenda kuyihinguka kugasongero kayo hari uwigeze ahahabwa ikibanza ku buryo bwemewe n’amategeko? Uwo iyi Leta yacu yanze niwe utazagira icyo ayikuraho! Naho ubundi iyi Leta iratamika…kireka utazi kwasama akamira bucece!

  • Karongi uwitwa SIMARINKA ( arias MUZEHE Papa ariette) Karongi, Bwishyura, Kibuye, Wakasilika Gatwaro we yabohoje isambu ya Leta yitwaje ko yari mubabarurra ubutaka ayibaruzaho, ayubakamo abonye ntacyo leta ivuze, none arashako no kwongeraho agasambu k’umuturage baturanye yitwaje ko aafite amafaranga yo gutanga mo ruswa! emwe n’ibyo abunzi bemeje akabitera umugeri. Nzaba mbarirwa Kagame n’tabara abakene barashize

  • Iryamukuru turabyumva kimwe. nange uwampa uburyo ngo nkwereke! nuko nyine bamwe duhezwa. naho DUSHIMIRE we arafana atazi izakinnye.

  • Ibintu Minister yavuze ku ruhande rumwe nibyo ariko kurundi ruhande sibyo. None ko bavuga ngo abaguze bazahomba, niba bafite umutungo bamaze kwandikwaho ndetse biriho n’umukono wa notaire wa leta arumva atazaba agiye gushyira leta mu manza kandi imanza z’amahugu byarangira igatsindwa! Keretse habaye byabindi byo kutaburana na leta. Ikindi, harya umuntu agura inzu cyangwa ubutaka nta muyobozi umusinyiye bigakunda kugeza ubwo abona nibindi byangombwa? Rimwe na rimwe hari ni gihe muba mudashaka kuvuga uruhare bamwe mu bayobozi baba bagize muri ibi bikorwa pe!!! None se izo nzu mwubakira nimuzandika kuri leta harya ubwo ntizizaba ari iza leta zizaba zikibaye izabo? Hanyuma ubwo ownership izabaho ite? Ubwo rero inzu izaba ari iya leta ntabwo izaba ari uyu muturage? None se mwashatse izindi ngamba: Umuyobozi w’akagari agomba kumenya amazu yubakiwe abantu batishoboye ni biba ngombwa buri gihembwe azajye azisura atange raporo, Leta (MINALOC, MIDIMAR, FARG) bashyireho database y’abantu bubakirwa kuburyo igihe cyose bagiye kubakira abatishoboye ndetse nundi mufatanyabikorwa utekereje kubakira umuntu abanze arebe ko uwo muntu atubakiwe mbere. Ariko nanone hanajyeho n’uburyo bwo gufasha abo bubakiye kurangiza amazu bubakiwe kuburyo koko ubona ko ari ahantu umuntu yaba, nanone kuri izo ncike hazajye habaho igihe cyo kongera gusura ayo mazu aho biri ngombwa babafashe kuvugurura kuko hari nkaho usanga zenda kubagwira kandi kumugani bitwa ngo bafashwa na leta.
    Uko niko jye nabitekerezaga murakoze

  • Igihugu cyararangiye!

  • ibyo ndabishyigikiye rwose. nimba ari business yo kugurisha amazu ,bazajye biyubakira ayabo bayasubize uko bashatse. ntimuzi umusonga WO kutagirira aho kuba. jyewe maze plus de 21ans. Uzi kubona nyirinzu iyo yinjiye asaba ayu bukode .none NGO baragurisha.

Comments are closed.

en_USEnglish