Digiqole ad

Ingirakamaro: Uwashinze Mbwirandumva yatangiye yumva umwe, ibikorwa bimaze kugera kuri 3 460

 Ingirakamaro: Uwashinze Mbwirandumva yatangiye yumva umwe, ibikorwa bimaze kugera kuri 3 460

*Ngo uwarakomerekejwe na Jenoside yamubereye isomo ryo kumva buri wese ubabaye,
*Umwe mu bahuguwe na Mbwirandumva ati “ Mbwirandumva nyine urayibwira ikakumva.”
*Yatangiye yakira abakomerekejwe na Jenoside, ubu ubabaye wese arabagana,

Beatrice Mukansinga Karamaga watangije umuryango Mbwirandumva Initiative ufasha imbabare n’abatishoboye avuga ko uyu muryango wavutse nyuma yo kumva agahinda k’umwe mu bari basigiwe igikomere gikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi wari waratewe inda afashwe ku ngufu, nyuma akumva ko agomba kujya yumva buri wese ubabaye. Iki gitekerezo kimaze kugirira akamaro abantu 3 460 barimo abahawe ubufasha butandukanye n’abigishijwe imyuga.

Karamaga Beatrice avuga ko igitekerezo cyaturutse mu kumva agahinda k'umuntu umwe
Karamaga Beatrice avuga ko igitekerezo cyaturutse mu kumva agahinda k’umuntu umwe

Uwatewe inda afashwe ku ngufu muri Jenoside yatumye havuka Mbwirandumva…

Mukansinga Karamaga Beatrice wabaga mu mahanga ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje mu Rwanda nyuma y’ubu bwicanyi bwari bumaze guhitana abasaga miliyoni imwe, ahita ajya gukora mu kigo cyafashaga imfubyi zari zimaze kwicirwa ababyeyi.

Avuga ko ubwo yakoraga muri uyu muryango yahuye n’ikigereragezo. Ati “ Nyuma haza kuza umwana w’umukobwa afite umwana yabyaye afashwe ku ngufu muri Jenoside, mubwira ko aho badafasha abadamu bafite abana ahubwo bashyira abana mu miryango.”

Uyu mukobwa wari watewe inda afite imyaka 16 yahise amusigira umwana. Ati “ Yarambwiye (uwo wari waratewe inda) ati ‘mugumane noneho umushyire mu muryango na we’.”

Karamaga avuga ko yinginze uyu mubyeyi wamubwiraga ko yafashwe ku ngufu n’abari baramuhishe (muri jenoside), akamusaba kujya konsa uyu mwana akajya amugenera ubufasha ndetse amusezeranya gushakisha ubufasha bwo gutabara abantu bari bahuje ibibazo n’uyu mwangavu wari wabaye umubyeyi.

Avuga ko ari ho haturutse izina rya ‘Mbwirandumva’. Ati “ Uwo mwana yambwiye amakuru ye iyo ntamwumva sinari kumenya ibyabaye inaha uko bimeze kuko Jenoside yabaye ntari no mu Rwanda. Nabaye nk’usobanukirwa ko nkwiye kujya numva bose.”

Iki kigeragezo cyamuhishuriye umuhamagaro we. Ati “ Nahise mbwira abo twakoranaga nti nabonye ikindi nahamagariwe kitari ugushyira abana mu miryango gusa ahubwo ko hari n’abana b’abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu babyaye bajugunya abana, hari abatarabitayeho ariko mbona mpamagariwe kugira ngo aba bana babeho bakunzwe na ba nyina kuko abo bana nta cyaha bakoze.”

 

Kumva umuntu umwe byaragutse…Akababaro kavamo ibyishimo…

Karamaga watangiye akorana n’abakobwa n’abagore barindwi batewe inda n’abasigiwe ibikomere bikomeye na Jenoside, avuga ko bajyaga gusenga ubundi akabagira inama zabafasha gusohoka muri aka gahinda basigiwe na Jenoside.

Avuga ko yahise atangira kujya gusaba ubufasha, akajya muri Ambasade y’Abaswisi, umwe mu bakoragamo akamugenera amafaranga yajya afasha aba bagore kubona icyo kunywa n’amafaranga y’urugendo.

Karamaga wahise yifatanya n’aba bagore avuga ko uko bazaga gusenga bahimazaga Imana baririmba bikaza kunezeza abantu bari baturutse mu Buholandi bakabasaba kubafata amajwi nyuma bakabasaba ko bazajya kubaririmbira mu Buholandi.

Avuga ko bageze mu buholandi bakazenguruka iki gihugu baririmba bakahakura amafaranga atari macye (ntiyavuze umubare) yabafashishije kugura ubutaka bwo gukoreramo uyu mushinga (ni naho hari ikicaro cya Mbwirandumva) n’ibindi bikoresho birimo imodoka.

Ngo na we yagiye aterwa imbaraga no kuba ibyo yakoraga byaragendaga birema icyizere muri izi mbabare yitagaho. Ati “ Iyo ubona umuntu agusanga arira ejo akagaruka aseka ibyo bintu birafasha cyane.”

Uyu mushinga waturutse mu kumva umwana wari watewe inda, Karamaga avuga ko watangiranye abantu 40 barimo abana b’abakobwa b’imfubyi za Jenoside, akavuga ko iki gikorwa cyagiye kiganwa n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Avuga ko kugeza ubu Mbwirandumva imaze gufasha abantu babarirwa muri 3 460 barimo abagore 2 580 bari bafite ibibazo bitandukanye birimo kwanduzwa agakoko gatera Sida, n’abandi 880 b’urubyiruko bagiye bigishwa amasomo y’imyuga nk’ubudozi, gutunganya imisatsi no guteka.

Uyu muryango ugeze ku rwego rwo kwakira abanyeshuri 80 biga iyi myuga itandukanye buri mwaka, muri aba biga barimo abagiye barangiza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, mu biga muri uyu mwaka harimo uwarangije amasomo ya kaminuza.

Uyu muryango ugeze ku rwego rwo kwakira abanyeshuri 80 biga iyi myuga itandukanye, muri aba biga barimo abagiye barangiza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, mu biga muri uyu mwaka harimo uwarangije amasomo ya kaminuza.

Avuga ko Mbwirandumva yamaze kubona ubuzima gatozi yagiye igenerwa ubufasha butandukanye nko kuba hari umugiraneza wabinyujije muri uyu mushinga akubakira abatishoboye bacitse ku icumu amazu 41, n’ubundi bufasha bagenerwa na Leta burimo guhemba bamwe mu bakozi.

 

Uwanyuze muri Mbwirandumva ati “ Nyine urayibwira ikakumva”

Nyinawumuntu Violette warangije amasomo y’umwuga wo gutunganya umusatsi muri 1997, avuga ko akimara kwiga yahise atangira gukora ibiraka nyuma akaza guhabwa akazi muri Mbwirandumva yanakuyemo inzu itunganya umusatsi (saloon de Coiffure).

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko ubumenyi yavomye muri uyu muryango ari bwo bumubeshejeho kuko umushahara ahembwa n’amafaranga aturuka muri saloon de Coiffure ye ari byo bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi nko kurihirira abana be n’ibindi.

Nyinawumuntu uvuka ku mubyeyi watangiranye na Mbwirandumva, avuga ko uyu muryango utigisha amasomo gusa ahubwo ko unabaha icyerekezo cyabafasha kubana neza na buri wese kuko babatoza umuco wo gukunda Imana na bagenzi babo.

Kanyumba Francine na we wahuguwe na Mbwirandumva akaza no guhabwamo akazi ko kwigisha ubudozi, avuga ko uyu muryango wamubereye urumuri rw’ubuzima. Ati “ Mbwirandumva ni mbwira ndumva nyine kuko uyibwiye iramwumva.”

Avuga ko uyu mwuga yigishijwe na Mbwirandumva ari wo umufasha kubona icyo akeneye cyose mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ingabire Alice wiga umwuga wo gutunganya umusatsi muri Mbwirandumva avuga ko yahisemo kuza kwiga amasomo y’imyuga kuko ari yo igezweho ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko yahisemo kuza kwigira muri Mbwirandumva kuko uyu muryango udasaba ibya mirenge kand ugatanga ubumenyi buhagije n’indangagaciro zaganisha umuntu mu murongo mwiza.

Kugeza ubu Mbwirandumva ifite abakozi 14 barimo bane bakora nk’abakozi bahoraho n’abandi bakora bubyizi.

Karamaga yahawe igihembo n'Umuryango mpuzamahanga wa Amnesty International kuko yakoze ibikorwa by'indashyikirwa byo gufasha imbabare
Karamaga yahawe igihembo n’Umuryango mpuzamahanga wa Amnesty International kuko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha imbabare
Afite amafoto y'urwibutso ubwo yajyaga guhabwa igihembo na Amnesty Interanational
Afite amafoto y’urwibutso ubwo yajyaga guhabwa igihembo na Amnesty Interanational
Beatrice Mbabazi ukora ubujyanama muri Mbwirandumva avuga ko bitari byoroshye kugira inama abantu bari bavuye mu icuraburindi rya Jenoside
Beatrice Mbabazi ukora ubujyanama muri Mbwirandumva avuga ko bitari byoroshye kugira inama abantu bari bavuye mu icuraburindi rya Jenoside
Kanyumba Francine wahuguriwe muri Mbwirandumva ubu yahabonye akazi ko kwigisha avuga ko kubwira Mbwirandumva ikumva
Kanyumba Francine wahuguriwe muri Mbwirandumva ubu yahabonye akazi ko kwigisha avuga ko kubwira Mbwirandumva ikumva
Anyuzamo akava mu biro akajya kuganiriza abari kwiga
Anyuzamo akava mu biro akajya kuganiriza abari kwiga
Bimwe mu byo badoze biga binajyanwa ku isoko
Bimwe mu byo badoze biga binajyanwa ku isoko
Nyinawumuntu Violette arerekera umunyeshuri we
Nyinawumuntu Violette arerekera umunyeshuri we
Nyinawumuntu wahuguwe muri Mbwirandumva ubu ni umukozi wayo anafite saloon ye bwite
Nyinawumuntu wahuguwe muri Mbwirandumva ubu ni umukozi wayo anafite saloon ye bwite
Ingabire Alice (ibumoso) wiga gutunga umusatsi avuga ko muri Mbwirandumva biga n'indangagaciro zo kubanira neza bagenzi bawe
Ingabire Alice (ibumoso) wiga gutunga umusatsi avuga ko muri Mbwirandumva biga n’indangagaciro zo kubanira neza bagenzi bawe
Buri wese n'abubatse bajya kwiga imyuga muri Mbwirandumva
Buri wese n’abubatse bajya kwiga imyuga muri Mbwirandumva
Mu kudoda, babyiga mu byiciro birimo icy'amezi atatu n'icy'amezi abiri
Mu kudoda, babyiga mu byiciro birimo icy’amezi atatu n’icy’amezi abiri
Kibanoza Valerie wiga ubudozi ngo amaze kwiga imyuga ibiri muri Mbwirandumva, yombi ngo yizeye kuzayibyaza umusaruro
Kibanoza Valerie wiga ubudozi ngo amaze kwiga imyuga ibiri muri Mbwirandumva, yombi ngo yizeye kuzayibyaza umusaruro
Akanyamuneza kaba ari kose
Akanyamuneza kaba ari kose
Abagitangira kwiga ubudozi bajyanwa mu kiciro cyabo
Abagitangira kwiga ubudozi bajyanwa mu kiciro cyabo
Ngo abamaze kubimenya batangira kwidodera ibyo bambara
Ngo abamaze kubimenya batangira kwidodera ibyo bambara
Ikanzu yidodye yiga yagurwa agatubutse
Ikanzu yidodye yiga yagurwa agatubutse
Imyenda badoda biga bashobora no kuyambara kubera ubwiza bwayo
Imyenda badoda biga bashobora no kuyambara kubera ubwiza bwayo
Ni ishatsi utamenya ko ari yo bigiyeho kudoda
Ni ishatsi utamenya ko ari yo bigiyeho kudoda
Agakote yigiyeho ntiwagatandukanya n'ako wasanga mu iduka
Agakote yigiyeho ntiwagatandukanya n’ako wasanga mu iduka
Abandi bo baba bari kwiga gutunganya umusatsi
Abandi bo baba bari kwiga gutunganya umusatsi
N'abahungu baza kwiga imyuga imenyerewe nk'aho ari iy'igitsinagore
N’abahungu baza kwiga imyuga imenyerewe nk’aho ari iy’igitsinagore
N'abahungu biga gusuka
N’abahungu biga gusuka
Gutunganya umusatsi na byo babyiga mu byiciro
Gutunganya umusatsi na byo babyiga mu byiciro
Imyuga ifatwa nk'iy'abakobwa n'abahungu barayiyoboka
Imyuga ifatwa nk’iy’abakobwa n’abahungu barayiyoboka
Ibikoresho bahawe na WDA babikoresha mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu myuga
Ibikoresho bahawe na WDA babikoresha mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu myuga
Amwe mu mafoto y'urwibutso aba amanitse mu nyubako ya Mbwirandumva
Amwe mu mafoto y’urwibutso aba amanitse mu nyubako ya Mbwirandumva
Imitako irimo ibibutsa ibihe banyuzemo iri ahakorera Mbwirandumva
Imitako irimo ibibutsa ibihe banyuzemo iri ahakorera Mbwirandumva

Photo © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • dore ubutwari rero nubu imana ikomeze kukongerera umugisha wubumuntu nurukundo wamubyeyi we komerezaho rwose ukwiriyeumudari wishimwe

  • ndabyibuka bwa mbere duhuzwa na VEM muri 1997 muri centre ISANO mbona umudamu wari warafashwe ku ngufu n’interahamwe ndetse zaramukuyemo ijisho afite agahinja k’interahamwe ariko yari agakunze cyane njyewe bintera kugira amarira menshi;nshuti ndakwibuka twari kumwe.Imana iguhe umugisha mwinshi kuko nibazaga iherezo ry’uwo mwana na nyina n’uko societe Nyarwanda izabakira!!Imana ishimwe kuko yaguhaye iyerekwa(vision) ryiza ukarengera abo baziranenge bombi n’abandi benshi bari buzuye mu gihugu nyuma y’inzira y’umusaraba baciyemo.Ndagukunze kandi nzakomeza kugusabira umugisha ku Mana.

  • Ibi ni ubutwari no gukunda igihugu. Ni mutere imbere.

  • Kugerageza gutera imbere ni ibyaburiwese tubigire ibyacu.

Comments are closed.

en_USEnglish