Digiqole ad

Gicumbi: Abarokotse bari kubakirwa inzu 35 z’amatafari ahiye zizatwara Miliyoni 315 Frw

 Gicumbi: Abarokotse bari kubakirwa inzu 35 z’amatafari ahiye zizatwara Miliyoni 315 Frw

Inzu imwe izatwara hafi miliyoni 9 Frw

Mu karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu 35 z’amatafari ahiye zizatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu imwe izatwara 8 990 000 Frw. abari kubakirwa izi nzu bavuga ko bishimiye kubakirwa inzu zikomeye kuko hari izubatswe mbere zahitaga zangirika zigasenyuka.

Inzu imwe izatwara hafi miliyoni 9 Frw
Inzu imwe izatwara hafi miliyoni 9 Frw

Inzu 10 muri izi nzu zubatswe mu kagari ka Gashirira, mu murenge wa Ruvune zamaze kuzura izindi 25 zigeze mu isakara.

Umukecuru Kangarama Siteriya utuye mu murenge wa Ruvune avuga ko inzu bubakiwe mu minsi yashize zitamaze kabiri kuko zitari zikomeye, akavuga ko bizeye ko izi zizaramba kuko zubakanywe ubuhanga n’ibikoresho bikomeye.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi, Nkurunziza Safari avuga  ko iki gikorwa cyo kubaka inzu zikomeye z’abarokotse batishoboye kiri gukorwa mu gihugu hose, akavuga ko inzu imwe izuzura itwaye 8 990 000 Frw.

Uyu muyobozi avuga ko mu mwaka utaha hazubakwa izindi nzu 132, akavuga ko bazakomeza guhera ku bababaye kurusha abandi kuko hari abafite inzu zenda kubagwaho.

Ubuyobozi bw’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG  buvuga ko mu myaka 23 ishize hakozwe byinshi birimo kubakira abarokotse no kubafasha kuvuzwa ibikomere.

Buvuga ko mu ibarura ryo muri 2014 ryasize hari abarokotse 1 687 batabaruwe kuko barerwaga n’imiryango bigatuma batubakirwa.

FARG ivuga ko habariwemo n’aba barererwaga mu miryango, abarokotse batarubakirwa bose hamwe ari 1 201.

Umunyamabanga  wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba  Alvera yasabye abarokotse bahawe ibikorwa nk’ibi by’inzu ko bagomba kubisigasira kugira ngo bitangirika.

Yanasabye aba bari kubakirwa ko igihe inzu zabo zangiritse batagomba gutegereza ko hari undi uzaza kubasanira ahubwo ko na bo bakwiye kwishakamo ubushobozi bakazisana.

Izi nzu zigezweho ziri kubakwa mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi
Izi nzu zigezweho ziri kubakwa mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish