Digiqole ad

“Ugira ineza ukayisanga imbere”, umugani w’Abanyarwanda ukwiye kuturanga!

 “Ugira ineza ukayisanga imbere”, umugani w’Abanyarwanda ukwiye kuturanga!

Mukamurenzi Louise ngo azahora azirikana ko abamuhishe bamubereye ababyeyi A

*Mukamurenzi Louise wari igitambambumbuga muri Jenoside, nta muntu wa hafi, haba kwa se na nyina, wasigaye, yashimiye abamuhishe.

Amateka y’u Rwanda rwo hambere atugaragariza ko Ubunyarwanda bwabaye ishingiro ry’ubutwari bwo kubaka igihugu no kukirinda. Isano Abanyarwanda bemeraga ko basangiye yabasangizaga urukundo n’ishema bari bafitiye u Rwanda. Ibi byaheshaga Abanyarwanda igitinyiro imbere y’amahanga kugeza ku mwaduko w’Abakoloni.

Mukamurenzi Louise wasigaye wenyine, yashimiye abatumye umuryango wose w'iwabo utazima burundu
Mukamurenzi Louise wasigaye wenyine, yashimiye abatumye umuryango wose w’iwabo utazima burundu

Abakoloni badutse, bashenye indangagaciro Ubunyarwanda bwari bwubakiyeho, inzego z’imibereho zihindurwa amoko n’inyigisho z’inkomoko mpimbano y’Abanyarwanda ziramamazwa.

Ibi byashenye ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, umuryango nyarwanda bawucamo ibice kugira ngo bayobore u Rwanda uko babyumva bitabagoye.

Imbuto y’amacakubiri yakomeje gukura mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yabwo kugeza ubwo yeze ubwicanyi n’ubuhunzi mu bihe bitandukanye (1959, 1963, 1973…), irondabwoko, irondakarere n’ihezwa ku byiza by’Igihugu byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indangagaciro z’Ubunyarwanda zarasenyutse n’ikizira kirazirurwa, ubumuntu n’Ubunyarwanda byimuka mu mitima ya bamwe mu Banyarwanda.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, abantu benshi barayitabiriye. Nubwo muri rusange Abahutu bayigizemo uruhare, ariko muri bo hari bamwe bagaragaje ubupfura bahisha abahigwaga rimwe na rimwe bakabahisha batabazi, ari ukubera ubupfura bari bifitemo gusa.

Perezida Paul KAGAME yigeze kuvuga ati: “Mu Rwanda hari imbaraga nyinshi tutarashobora gukoresha uko bikwiye ngo tuzibyaze umusaruro ugaragara. Hari imbaraga twavana mu muco wacu, uduhuza, ukatugira umwe, ukaduha byinshi dusangiye. Uyu muco kandi uba ukwiye kutuyobora, ukatwereka uko dukwiye kwifata n’uko dukwiye guhangana n’ibibazo biriho n’ibizaza.”

Imfura ni umuntu w’umunyakuri, utajenjeka kandi wiha agaciro; ariko, ufite umutima mwiza, wiyoroshya kandi akicisha bugufi.

 

Hari ibimenyetso biranga ubupfura mu muco Nyarwanda

Twavuga nko  kwanga umugayo, ubudahemuka, kubaha igihango, indahiro n’ijambo, koroherana, ubugabo, ubutwari, ubwitange, ubumanzi, kwihangana, ubuntu n’ubumuntu, urugwiro, ubwuzu, ishyaka, ishema, kwicisha bugufi, kwiyoroshya, kubaha, kwiyubaha, kwiramira, kwigomwa, kwihangana, kuzirikana, gushishoza n’ibindi.

Ufite iyi mico myiza agira agaciro mu bandi, bituma abantu bamushima, bamwubaha, bamugirira icyizere ndetse bakamukunda.

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mureke dushime abagize uruhare mu guhisha abahigwaga.

Kiriya gihe byari bigoye kubona umuntu wemera gushyira ubuzima bwe mu kaga akaguhisha. Guhisha Umututsi byafatwaga nk’ubugambanyi kuko wabaga uhishe icyitso cy’Inkotanyi.

Umututsi wavumburwaga mu masaka, mu rutoki, mu rufunzo, mu rwina, muri plafond n’ahandi bakamwirukankana, yagira amahirwe akabasiga, kubona umuntu wemera kumuhisha byari nko kubonekerwa!

Abenshi bajyaga kwaka ubwihisho bakamaganirwa kure ndetse bikaba byabaviramo kwicwa bitewe n’uko uwababonye yashoboraga kurangira INTERAHAMWE aho bihishe cyangwa icyerekezo cyaho baganwe.

Abagize umutima wa kimuntu wo guhisha abahigwa bagize neza kandi ineza bagize Imana izayibitura. Abo bantu bagaragaje ubumanzi, ubucuti, ubwuzu, ubwenge n’ubuntu.

Si Imana gusa izabahemba ahubwo na bamwe mu bo bahishe bafite umutima ushimira batangiye kubibitura aribyo byabindi Abanyarwanda bagira bati “Ugize ubupfura bimuhesha agaciro, kandi ngo ugira ineza ukayisanga imbere.”

Birakwiriye ko Abanyarwanda batangira gushimira abagaragaje ubumuntu mu gihe byari bigoye

Gushimira uwakugiriye neza ni igikorwa cy’ingenzi mu muco wa Kinyarwanda. Gushimira ni ukugaragariza uwakugiriye neza ko wanyuzwe n’agaciro n’akamaro k’ibyo yagukoreye.

Imfura iyo yanyuzwe n’igikorwa cyiza cyangwa ijambo ryiza irabigaragaza mu mvugo no mu ngiro.

Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango iharanira Inyungu z’abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko gushimira abarokoye abantu mu gihe cya Jenoside, bigaragaza indangagaciro zibemerera ndetse zibahesha icyubahiro cyo gushimirwa.

Leta ku Isonga yatanze urugero rwiza iha imidali y’ishimwe bamwe mu bagaragaje ubupfura mu gihe cya Jenoside bagahisha abantu.

IBUKA ibita aba “Justes” (Abanyakuri) ndetse ifite umushinga munini wo kubashimira no kubakoraho ubushakashatsi kugira ngo babe indorerwamo y’abandi Banyarwanda.

Ibikorwa by’Urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jensoide biga muri Kaminuza n’abarangije (AERG-GAERG Week) kuva byatangira, bakora na gahunda yo Gushimira abarokoye Abatutsi muri Jenoside.

Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ikangurira abantu gushimira abagaragaje ubupfura muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yahaga ikiganiro abakozi bo mu bigo 10 bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bari basuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo, Dr Jean Damascène Bizimana uyobora CNLG yavuze ko gushimira abahishe Abatutsi muri Jenoside ari imwe mu nkingi zo guteza imbere umuco w’ubumuntu n’urukundo mu rubyiruko.

 

Mukamurenzi Louise, washoboraga kuba yarishwe muri Jenoside yahaye inka y’ishimwe umuryango wa Simoni wamuhishe

Mukamurenzi Louise yari igitambambuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aherutse gutanga urugero kuri benshi, ubwo yatumiraga inshuti ze n’abanyeshuri bigana muri Kaminuza y’u Rwanda (Huye Campus) bajya gushimira umuryango w’abamuhishe muri Jenoside mu karere ka Nyamagabe Umurenge wa Cyanika.

Simoni wicaye imbere yahishe Mukamurenzi aramuhungana, anakomeza kumurera ahungutse
Simoni wicaye imbere yahishe Mukamurenzi aramuhungana, anakomeza kumurera ahungutse

Louise yashimiye umugabo witwa Simoni n’umuryango we (Umugore n’umwana) abaha Inka n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi nk’ishimwe ry’ubupfura bamugaragarije.

Kuba baramuhishe byatumye umuryango we utazima kuko, Mukamurenzi Louise ni we wenyine warokotse iwabo kwa Se na Nyina, nta n’umuvandimwe wa hafi wabashije kurokoka haba ku muryango wa Se n’uwo kwa Nyina.

Mu Ijambo rye Mukamurenzi yabwiye abari aho ko ashimira cyane umuryango wamurokoye kandi ko bakwiriye kujya bumva ko ari umwana wabo kuko na we atazahwema kubaba hafi nk’uko bisanzwe bigenda hagati y’umwana n’umubyeyi.

Ati: “Ibi nakoze uyu munsi ni bike kuko ndacyari n’umunyeshuri. Nzashimangira umugani w’Abanyarwanda  ko “ugira ineza ukayisanga imbere”.

Si Mukamurenzi Louise gusa wagize ubupfura bwo gushima, nawe ushobora kuba warashimiye abaguhishe cyangwa wenda hari abo wahishe bakaba baragushimiye!

Kugirira umuntu neza mu gihe abandi bamutereranye ni ibintu by’agaciro kanini, Abanyarwanda rero twagakwiye kugira indangagaciro yo gushima no gushimira.

Mukamurenzi Louise ngo azahora azirikana ko abamuhishe bamubereye ababyeyi
Mukamurenzi Louise ngo azahora azirikana ko abamuhishe bamubereye ababyeyi
Louise n'inshuti ze bigana mur Kaminuza bajyanye guhsimira umuryango wamugiriye neza
Louise n’inshuti ze bigana mur Kaminuza bajyanye guhsimira umuryango wamugiriye neza

NIZEYIMANA Peter
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ibi ni byiza gushimira uwakugiriye neza,ubundi ni umuco uranga imfura.

    Merci Louise kandi haranira kubaho.

  • Uyu mwana w’umukobwa warokotse Genocide witwa Mukamurenzi Louise yakoze igikorwa cy’ubutwari cyo gushimira ku mugaragaro. Yerekanye ko afite umuco nyarawanda kandi ko agikomeye ku bumuntu bwe.

    Uriya muryango wamuhishe nawo werekanye ubutwari. N’ubwo ibyo kujya mu moko tutabigenderaho, ariko ntawakwiyibagiza ko uriya muryango ari uw’abahutu, bakaba barahishe umwana w’umututsi, ibi bikaba bigaragaza ko ubupfura n’ubumuntu bitabarizwa mu bwoko bumwe. ko ahubwo imfura n’inyangamugayo wazisanga mu moko yose; yaba mu bahutu no mu batutsi. Abaturage basanzwe bo mu Rwanda mu moko yabo ntacyo bapfa, ibibazo bivuka iyo abanyapolitike bihishe inyuma y’ayo moko bakayakoresha ku nyungu zabo bwite.

    Hari abatutsi bahishwe na bagenzi babo b’abahutu mu gihe cya Genocide ariko kugeza ubu bakaba batinya kubivuga. Akenshi ibyo nabyo babiterwa n’impamvu za politiki zidasobanutse, ariko icyiza ni uko Imana ibizi kandi n’abo babikorewe ubwabo bakaba babizi mu mitima yabo nubwo badatinyuka kubihingutsa ku munwa.

    Abanyarwanda dukwiye gukomeza gufatana mu nda tugatahiriza umugozi umwe kuko twese twaremwe mu ishusho y’Imana. Niduhagurukire hamwe dushime icyiza ari nako twamagana ikibi aho cyava hose tutitaye ku bagikora ubwoko baba baturukamo bwose.

    • Ibyuvuze nibyo ko ubupfura wabusanga mumoko yose ariko abahutu bimfura nibacye ndakakuroga

      • hahhhhahhha, naho abatutsi bose nimfura yeah???

      • Wowe uharanira ubwiyunge cyangwa uharanira amacakubiri? Ubuphura buba munda kandi ntibutoranya amoko. Wiumvise?

    • @rugeyo icecekere ntawutashimira uwamuhishe nta nubihisha aho waba ubeshye kuko kwA kundi umuntu atanga ubuhamya ageze kubamuhishe sinziko yahasimbuka,nta politiki irimo aho rwose ahubwo njye ndumva uri nk umuhutu ugira ikibazo iyo umuntu avuze ukuntu abahutu bamwiciye nibyo wumva kenshi cyane kuko nibyo byabaye cyane,hanyuma abahishe ni bake cyane niyo mpamvu utabyumva cyane si uko hari utinya kubivuga ahubwo nuko bitabayeho cyane nk abishe,kuko iyo abahishe baza kuba benshi ntabwo jenocide yakorewe abatutsi iba yaratwaye abarenga miliyoni,erego buriya yakaze cyane kubera abaturage kuko iyo umuhutu wari ukuzi ataba ariwe uza kukwica wari kumenywa nande wundi se ko FAR zitari zizi n aho dutuye,kandi ntiwirengagize ko hari abahishe ariko bakajya kwica ahandi ubwo se iyo nterasi wayishima koko? iragatsindwa n Uwitek niyo waba utaranyishe ariko wishe bagenzi banjye nta na communication nakwifuza kugirana nawe wazamenya naho ntuye ukaba wandangiza da.

      hari umwana nzi wahishwe gutyo,ku munota wanyuma umuhutu wamuhishe avuye kwica ahandi aza aje kumurangiza nawe kubw Imana uwo mwana yari amaze kujyanywa na mukotanyi.

      nanjye rwose nahishwe n umusaza n umukobwa we b abahutu b imfura pe,ariko disi muzehe yarashaje aripfira ariko nzamushimira ningera mu ijuru,umukobwa we aracyariho mpora nsenga Imana ngo imutize ubuzima nzagire icyo nigezaho akiriho kuko nshaka kumukorera ikintu nawe azabona akabonako kugiraneza ariby igiciro,ariko natangajwe no kumenya izindi nterasi zasenye murugo,nizajyaga kwica ko ari basaza be,burya koko inda ibyara mweru na muhima,uyu mukobwa na se bari imfura ariko yavukanye n ibyo bikoko,

      ariko sinjya mbareba nk abavandimwe be,we murebamo ineza yatugiriye ariko no kunsura namubwira ko ntawundi w iwabo nifuza ko yankandagirira iwanjye hatazagira uza kunyica cg akanyicira abana ,gusa Uwiteka amugwize pe kandi nzamushimira imbere y abantu ariko ndashaka kubanza gukusanya ibihembo bye,nubwo ntacyo wanganya iyo neza ariko basi byaba ikimenyetso ko mushimira cyane pe.

  • Ubwiyunge burambye bw’abanyarwanda, buzabimburwa n’ubwiyunge bw’abari mu Rwanda intambara yongera kurota muri 1994, kuko bamwe bahemukiye abandi, bagahindukira bakaba bagomba kongera guturana no gusangira ibikorwa remezo byose.

    Nibagira ubutwari bwo gusaba imbabazi ku bagomba kuzisaba bakoze amahano, no kuzitanga ku bahemukiwe barimo benshi bagizwe imfubyi n’incike, bariya bose bakongera bagatahiriza umugozi umwe, bizatuma bashobora kwima amatwi abakomeza kubabwira ko badashobora kongera kubana mu mahoro. Ba rusarurira mu nduru, barimo abanyapolitiki b’imbonahafi n’abanyamahanga b’inyaryenge birirwa batsa umuriro aho wazimye, bakawenyegeza aho uhwekereye, ikiraka cyabo kizaba kirangiye. Naho nidutegereza ko abanyapolitiki bagiye hanze y’igihugu biyunga n’abari ku butegetsi, tuzarinda tuva kuri iyi si ubwo bwiyunge tutabubonye.

    Akaburiye mu isiza (mu masezerano ya Arusha) ntikabonekera mu isakara (nyuma y’uko bamwe bafashe ubutegetsi abari babufite na bo bagahunga, hamenetse amaraso y’inzirakarengane zirenze miliyoni). Intambara hagati y’ingengabitekerezo ya jenoside n’ingengabitekerezo yo kurwanya jenoside, umusaruro uvamo ndibwira yuko abanyarwanda bashishoza bamaze kuwubona.

    Ni uw’intambara nyine, ntabwo ari uw’ubwiyunge. N’abari ku isonga rya ruriya rugamba bakweruriye, bakubwira ko nta compromis ishobora kubaho hagati y’ikibi n’icyiza, hagati y’ababi n’abeza. Ariko ibyo twanyuzemo muri 1994 byatumye turushaho kumva ko Nyir’ubwiza akaba na Nyir’ubutagatifu ari Imana yonyine.

  • Du courage Louise uri Ishusho yabawe!!Ntibazazima wararokotse!!

  • Oh Louise! Gushima no kuzirikana ineza wagiriwe bigira bacye. narinsanzwe nkuziho Ubupfura nyabwo ariko ubu ho urabigaragaje. Nyagasani akomeze agukomeze kandi agukingurire Imiryango ahantu hatandukanye.

  • Louise,uri mfura kandi n’abakugiriye neza n’imfura.
    Uru ni urugero rufatika ko mu Rwanda hakiri abantu bazima ureke za mpyisi zakoze jenoside.

  • Louise, uri imfura koko!!! N’abandi bagiriwe neza muri biriya bihe babonereho isomo ryo gushimira ababagiriye neza, ariko n’abakoze nabi babonereho ko nta nyungu bakuyemo uretse guhorana umutima ubacira urubanza kuko nibyo koko ugira ineza ukayisanga imbere kandi ndahamya ko n’iyo ugize inabi uyisanga imbere. Uzi kuvutsa ubuzima uwo utigeze ugira uruhare mu kurema cg kubona umuntu aje aguhungiraho yari akwizeyeho ubutabazi ukaba ari wowe umwica cg ukamuhahana nta cyaha yigeze akora atari nawe wahisemo kuvuka yitwa uwo umuziza kuba we???? Imana ihoora ihoze kandi amaraso y’inzirakarengane azabazwe buri wese wayamennye!!!!

  • uyu mukobwa Imana imuhe umugisha kandi akomeze kurushaho kurangwa kurangwa n’umuco mwiza wo gushimira, n’abandi bamwigireho.

  • Louise iyi mbuto uteye isakare hose, abarokotse twese twari dukwiye kuvuga uko byagenze cyane cyane niba hari umuntu waguhishe. Njyewe nahishwe numuryngo wajyaga uvuga ko ndi mushiki w’umugabo intambara ikansanga nae kubasura. Intambara irangiye abo bavandimwe twakomeje kubana neza ariko umwe umwe yitaba Imana kubera uburwayi. Imana ibahe iruhuko ridashira, igihe cyose mu cyunamo ndabibuka.

  • iyi ni intwari pe . uyu numuntu nyamuntu . gushimira ningo mbwa mibuzima . nukumenya ibyiza kandi nukuzitikana ninokibiba imbuto y amahoro . ubwiyunge nubumweniho bwahera . uyu munyarwanda kazi arashimishije kandi atanze utugero rwiza .IMANA izaguhe kuramba no kororoka . azabyare hungu nakobwa ezabone abuzukuru nabuzukuruza azaguke abe mugali azarame kandi aramitr abandi . IMANA imuhe umugisha .

  • Dukomeze turangwe nubupfura twirinde guhemuka no kwandavura.

  • nukuri louise yakoze yakoze igikorwa cyindashyikirwa ,
    bibere nabandi urugero rwiza , gushima uwatugiriye umumaro .

Comments are closed.

en_USEnglish