Digiqole ad

Ubuhamya ku hantu hokerejwe imitima y’abantu muri Jenoside, “Brigade Gacinjiro”

 Ubuhamya ku hantu hokerejwe imitima y’abantu muri Jenoside, “Brigade Gacinjiro”

Mukankusi warokotse muri Jenoside

Ubuhamya yahaye Umuseke, Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba.

Mukankusi asaba ko yakubakirwa akanahabwa inka agakomeza ubuzima

Mukankusi Henriette ngo icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo Interahamwe zatangiye kurya imitima y’abantu n’ibindi bice by’imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri Bariyeri yari ahitwa kwa Mvuningoma ari naho ayo mahano yaberega.

Uyu mukecuru avuga ko uwo munsi yumvise isi umurangiriyeho nyuma yo kubona abantu batangiye kurya abandi.

Avuga ko habayeho ubwoba bwinshi nyuma yo kubona Interahamwe zifashwa na Jandarumori (Gents d’arme) bayobowe n’uwitwa Manishimwe wabahaga n’ibikoresho biromo amahiri bitaga “Ntampongano y’umwanzi” n’imihoro.

Interahamwe zari zifite umutima wa kinyamaswa kuko ngo zari zatangiye kujya zambura Abatutsi zamaze kwica imyenda yabo zakajya kuyigurisha muri Congo.

Mukankusi atuye mu nzu iri imbere ya bariyeri yitwaga Brigade GAkinjiro ahazwi nko Mu Gatandara, yahahawe n’ubuyobozi kuko ngo aho yari atuye yaterwagwa n’abantu yashinje mu gihe cya Gacaca.

Yashyize amabati kuri iyo nzu yahawe, ahabanamo n’abana batatu.

Ubu ngo abayeho mu mahoro kuko abamwiciye abantu bamwe bamusabye imbabazi, nubwo hari abasubiye muri Congo ariko ashima ibyakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Avuga ko yifuza ko Leta yamwibuka ikamwubakira ndetse akaba yakorozwa inka kuko ngo nta bundi  bushobozi afite, ngo n’amabati yabashije gushyira kuri iyo nzu, iri ahamwibutsa amateka mabi yabonye, ngo yari ameze nk’ashaje.

Uyu mukecuru abaho mu buzima bwo guhingira abandi ariko ngo nubwo abayeho gutyo yishimira uburyo atekanye atagiterwa ubwoba kuko u Rwanda rufite amahoro.

Mukankusi ati: “Sinzibagirwa ukuntu abantu biciwe aha, bakagera n’aho babarya ariko nkanshima uko mbayeho kuko u Rwanda ubu rufite amahoro. Sinzabura kuririmba Inkotanyi zadukuye mu muriro wari uducanyeho, tuzakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi budushyigikiye kandi butwumva.”

Agace Mukankusi atuyemo gafite amateka mabi, Abatutsi bahiciwe imibiri yabo iruhukiye mu nzibutso za Kamembe, Mibilizi ndetse hakaba hibukirwa nk’ahantu hakorewe Jenoside ku buryo bukomeye.

Interahamwe zabaze uwitwa Emile Rurangwa ngo inyama ze bazinywesha byeri (biere) bahawe n’umugabo Salumu Kimbutu wari ufite Hoteli izwi yitwa Chutes.

Abatuye aha bavuga ko batazongera kwemera umuntu ubabibamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ngo bakataje mu iterambere.

Uyu mugezi wajugunywemo Abatutsi bicirwaga kuri Bariyeri
Mu Gatandara ahari ikiraro kuri Bariyeri Gakinjiro
Burigade Gacinjiro yari imbere y’iyi nzu ubuyobozi bwahaye Mukankusi akayisanira

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • “Ubu ngo abayeho mu mahoro kuko abamwiciye abantu bamwe bamusabye imbabazi, nubwo hari abasubiye muri Congo”! Ibyo gusaba imbabazi byo nashaka abyibagirwe kuko bariya bantu isaha ni isaha nubundi nawe bamwica. None yumva basubira muri Congo gukorayo iki?

  • ariko icyambwira uko abakoze ibi n’ababo babyumva!!!!??? sha mwarabikoze ariko namwe ndahamya ko iki cyapa haba ku mubiri no mubwonko bwanyu bizabahoramo.

  • Ibi butinde bucye, butebuke byose bizasobanuka.

  • ntabwo bandika Gents d’arme wamunyamakuru we, bandika Gendarmes.

  • Wowe wiyise Ngumya vuga uti ababikoze naho ababo wibavuga kuko icyaha ni gatozi uwabikoze azabibazwa ukwe ariko abe batabikoze batanamutumye ndumva batakagombye kubizamo

    • Theo. Nibyo rwose icyaha ni gatozi, abo babyeyi cyangwa abavandimwe niba atarabatumye kwica iminja n’ibibondo ntacyo yabazwa. Bazabyibarizwe buri wese n’umutwaro we.

    • Ndemeranya nawe neza ko icyaha ari gatozi, aliko burya ingaruka z’icyaha ziragenda zikagera no ku rubyaro, noneho ibyaha birenze imitekerereze nk’iriya ntibirangira gutyo, bizagera no ku buzukuruza babo, usanga ababavukaho nabo baba ibicamuke tu! Bakoze ibintu bibi birenze urugero, n’ubwo tubyitirira satani aliko bagomba kwemera ubugome bwabo.

  • Ubu se si torture kumuha inzu iri imbere ya bariere biciyeho abantu areba koko!!!

    • KABISA UBUYOBOZI BWAKABAYE BWARAMUTUJE AHANDI HATARI IMBERE YAHAMWIBUTSA AMATEKA MABI NARIYA PE!!!! BABITEKEREZEHO

      • Ni akumiro pe! Ngo abayeho neza yirirwa ahingira abantu, wabona no mubamwiciye hari abo ahingira, aliko kuko nta kundi yabigenza akavuga ko abayeho neza. Kuko leta itamufasha ngo abone aho guhinga ndetse n’inka ngo yorore. Ikindi umuyobozi utekereza wamutuje kuri iyo barrière ubwo yumva atari ubugome bundi bamukorera! Ahantu bariraga imitima y’abe niho azindukira akanahirirwa! FARG na IBUKA ikwiye kumuvuganira akava aha hantu kabisa.

  • @ gasore ibyo uvuze nibyo kuko birababaje kumva umuntu abayeho ahingira abamwiciye ariko akavugako abayeho neza nukuri imana itabare abacitse kwicumu babayeho nabi kuko birababaje cyane kuko nababahemukiye baracyakomeje gukora ibyo bakoze gusa guhana nukwimana naho ubundi birababaje cyane

Comments are closed.

en_USEnglish