Digiqole ad

Urubyiruko rwa AERG rwaganirijwe ku guhanga imirimo

 Urubyiruko rwa AERG rwaganirijwe ku guhanga imirimo

Umwe mu bahuguye abanyeshuri ku bijyanye no guhanga imirimo

Buri mwaka guhera 2013 urubyiruko ruranjyije muri Kaminuza zoze zikorana n’Ikijyega FARG by’umwihariko urubyiruko rwabaga mu muryango wa AERG rujyenerwa amahugurwa ku bijyanye no guhanga imirimo (Employment and Business) bagahugurwa n’inzobere.

Umwe mu bahuguye abanyeshuri ku bijyanye no guhanga imirimo

Nyuma y’amahugurwa uru rubyiruko rushyira mu bikorwa ibyo rwahuguwe bakaba babifashwamo n’ab’abishinzwe muri AERG babahuza na Bank zikorana na bo muri iyi gahunda.

Dusenge Evelyne umwe mu bigeze guhabwa amahugurwa yaganirije bajyenzi be inyungu yakuye muri iyi gahunda kuko byamufashije gutinyuka no kutumva ko ntacyo ashoboye, akajya agerageza guhatana n’abagenzi be ku isoko ry’akazi.

Yavuze ko yamaze igihe kinini akorera ubuntu ariko bikaza kumubyarira akazi kandi akaba yari yarifuje akazi kuva kera mu giye yari atararangiza kwiga.

Uru rubyiruko rwasabwe kutitinya no kutumva ko ntacyo rushoboye, rukagerageza kujyana ibyangombwa mu myanya baba bumvise ko bakeneye abakozi.

Iyi gahunda ihabwa abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zitandukanye, nibura buri imwe igatanga umunyeshuri umwe uhugurwa, muri rusange bose hamwe abahuguwe ni 47.

Dusenge Evelyne yavuze ko bene aya masomo yamugiriye akamaro
Abanyeshuri bandikaga ibyo bumva ari ingenzi babwiwe

MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW

en_USEnglish